U Bubiligi: Ikimwaro ku bitabiriye imyigaragambyo yapfubye, yateguwe mu izina ry’abarimo Ingabire Victoire

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 10 Nyakanga 2020 saa 10:14
Yasuwe :
0 0

Itsinda rishyigikiye ibikorwa bigamije kurwanya ubutegetsi bw’u Rwanda rikorera mu Bubiligi, ryateguye imyigaragambyo kuri uyu wa Gatanu, rigwa mu kantu ryisanze abayitabiriye ari mbarwa.

Icyo gikorwa bise "imyigaragambyo" cyabereye mu Murwa Mukuru Bruxelles, cyitabirwa n’abantu bake cyane barwanya leta, ndetse bahurira ahantu hasa n’ahihishe. Nta bandi bantu bari babitayeho, uretse abapolisi bari bacunze umutekano hafi aho.

Mu buryo butatunguranye, abitabiriye urwo rugendo bari bitwaje ibyapa birimo n’iby’Umutwe w’Iterabwoba wa RNC, washinzwe ndetse uyoborwa na Kayumba Nyamwasa. Ni umutwe wishyize hamwe n’indi bishinga ihuriro rishyira imbere ibikorwa by’iterabwoba rizwi nka P5.

Gusa benshi mu bari muri P5 mu mashyamba ya Congo barangajwe imbere na Rtd Major Habib Mudathiru, baheruka kuraswa n’ingabo za Congo, abatarahasize ubuzima barafatwa boherezwa mu Rwanda.

Iyi myigaragambyo yo kuri uyu wa Gatanu yateguwe hitwikiriwe icyiswe Ihuriro Mpuzamahanga ry’Abagore ryiyita ko riharanira Demokarasi n’Amahoro (Réseau international des Femmes pour la Démocratie et la paix, RIFDP).

Abo mbarwa bigaragambije bavugaga ko barengera bamwe mu barimo Ingabire Victoire umaze iminsi akorwaho iperereza ku mikoranire n’imitwe yitwaje intwaro, ndetse mu minsi ishize yasatswe n’inzego z’ubugenzacyaha, bimwe mu bikoresho bye birafatirwa. Ni kimwe na Bernard Ntaganda wo mu ishyaka ritemewe, PS Imberakuri.

Mu bandi abigaragambyaga bashyize mu majwi harimo Barafinda Sekikubo Fred umaze igihe avurwa uburwayi bwo mu mutwe, Diane Shima Rwigara, umu-Youtuber Cyuma Hassan Dieudonné, Kizito Mihigo uheruka gupfa yiyahuye, n’abandi.

Kuwa Gatanu nibwo abahakana bakanapfobya Jenoside bakoze imyigaragambyo yapfubye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .