U Bubiligi bwimye ubuhungiro Maj. Ntuyahaga wahamijwe uruhare mu rupfu rw’abasirikare babwo i Kigali

Yanditswe na IGIHE
Kuya 4 Ukwakira 2018 saa 08:47
Yasuwe :
0 0

Major Ntuyahaga Bernard wari umusirikare mukuru muri Ex-FAR ashobora kwirukanwa ku butaka bw’u Bubiligi akagarurwa mu Rwanda, nyuma y’uko ubusabe bwe bw’ubuhungiro buteshejwe agaciro.

Ntuyahaga yahamijwe kugira uruhare mu rupfu rw’abasirikare 10 b’Ababiligi bari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda (MINUAR) mu 1994, barindaga Minisitiri w’Intebe Uwilingiyimana Agathe.

Yarekuwe muri uyu mwaka ahita asaba ubuhungiro mu Bubiligi, akaba afungiye muri Centre Caricole ahitwa Steenokkerzeel guhera ku wa 1 Kamena. Gusaba ubuhungiro mu Bubiligi byarakaje abaturage benshi kubera ko yahamijwe kwica bene wabo.

Kuri uyu wa Gatatu nibwo byatangajwe ko Komisiyo ishinzwe ibibazo by’impunzi n’abimukira mu Bubiligi, CGRA, yateye utwatsi ubusabe bwe bw’ubuhungiro. Yatangaje ariko ko azajuririra uyu mwanzuro.

Ntuyahaga yitwaje ko ubwo yakatirwaga n’urukiko rwa Bruxelles mu 2007 kubera uruhare rwe mu rupfu rw’abasirikare b’Ababiligi mu Rwanda, rwamukuriyeho amahirwe yo kuba yarindirwa umutekano nk’uko biteganywa n’amasezerano ya Genève yo mu 1951.

Ibinyamakuru byo mu Bubiligi byatangaje ko uyu mugabo w’imyaka 66 yavuze ko atinya ko “agarutse mu Rwanda ashobora kwicwa.”

Mu Ntangiriro za Kanama, imiryango n’inshuti z’abasirikare 10 biciwe mu Rwanda ku wa 7 Mata 1994, bagaragaje akababaro kubera ubusabe bwa Ntuyahaga washakaga ubuhungiro mu gihugu yiciye abaturage.

Hari n’amakuru ko uyu mugabo ashaka kujya muri Denmark ngo asange umugore we n’umukobwa bafitanye.

Muri Kamena 1998 nibwo Ntuyahaga yishyikirije Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) i Arusha, akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu, ariko ku wa 18 Werurwe 1999 rutangaza ko rutakimukurikiranye.

Umunsi yarekuweho Tanzania yahise imuta muri yombi imushinja kwinjira ku butaka bwayo binyuranyije n’amategeko.

U Rwanda rwasabaga ko yakoherezwa ngo rumuburanishe ku byaha yari akurikiranyweho, ariko muri Werurwe 2004, nyuma y’igihe aburanira kudasubizwa mu Rwanda, yafashe indege agana mu Bubiligi.

Muri Mata 2007 nibwo yatangiye gukurikiranwa n’inkiko mu Bubiligi, aho Ubushinjacyaha bwavuze ko Major Ntuyahaga ari we wavanye bariya basirikare 10 b’Ababiligi kwa Uwilingiyimana bari bashinzwe kurinda, abashyira mu maboko y’abasirikare bagenzi be bari muri " Camp Kigali", nyuma baza kwicwa.

Urukiko rwo mu Bubiligi rwaje guhamya Major Ntuyahaga icyaha cyo kwica abo basirikare n’uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, maze ku wa 5 Nyakanga 2007 rumukatira igifungo cy’imyaka 20.

Muri Kanama Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe ibijyanye n’impunzi n’abimukira, Theo Francken, yemeje ko Ntuyahaga yarangije igihano cye ndetse nyuma yo kurekurwa yahise asaba ubuhungiro mu Bubiligi.

Gusa yashimangiye ko umuntu wese ashobora gusaba ubuhungiro, ati “ariko si buri wese ubihabwa.”

Major Ntuyahaga Bernard wari umusirikare mukuru muri Ex-FAR ashobora kwirukanwa ku butaka bw’u Bubiligi akagarurwa mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .