Minisitiri Prévot yasobanuye ko aba basirikare bari mu kigo cya gisirikare cya Kindu mu Ntara ya Maniema ihana imbibi na Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo, mu butumwa bw’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) bwo gufasha ingabo za RDC.
Mu gihe bivugwa ko u Bubiligi bwohereje ingabo zo gufasha iza RDC kurwanya umutwe witwaje intwaro wa M23, Minisitiri Prévot yasobanuye ko ubufasha abasirikare b’Ababiligi batanga atari ubwo kujya ku rugamba.
Umubano w’u Rwanda na RDC ntumeze neza kuva mu ntangiriro za 2022, aho kugira ngo hashakwe igisubizo, u Bubiligi bwakomeje kwiyegereza RDC, byifatanya mu kurushinja gufasha abarwanyi ba M23 ndetse birusabira ibihano.
Nubwo Minisitiri Prévot agaragaza ko ubufasha ingabo z’u Bubiligi ziha iza RDC ari buto, bisa n’aho hari umugambi w’igisirikare utarahishurwa igihugu cyabo gifite muri RDC no mu karere muri rusange.
Tariki ya 17 Werurwe 2025, indege y’Ingabo z’u Bubiligi yavuye i Bruxelles, yerekeza i Kinshasa, ikomereza muri Kindu ku munsi wakurikiyeho. Yasubiye i Kinshasa, ihava tariki ya 20 Werurwe.
Tariki ya 21 Werurwe, iyi ndege itwara abantu 16 yagarutse mu karere ka Afurika y’Ibiyaga Bigari, igwa i Bujumbura mu Burundi, isubira i Bruxelles ku munsi wakurikiyeho.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!