Kuri uyu wa 18 Gashyantare 2025, ni bwo Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yasheshe amasezerano y’imikoranire mu mishinga igamije iterambere yari ifitanye n’iy’u Bubiligi, kuko bwahisemo gufatanya na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu bukangurambaga bugamije gukomanyiriza u Rwanda ngo ruhagarikirwe inkunga yo kwifashishwa mu rugamba rw’iterambere.
U Rwanda rwagaragaje ko nubwo Umuryango Mpuzamahanga uhamagarirwa gushyigikira inzira z’ubuhuza bwemejwe na Afurika yunze Ubumwe n’Inama y’Abakuru b’Ibihugu by’miryango ya EAC na SADC mu gukemura ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC, u Bubiligi bwagiye mu bukangurambaga bufatanyije na RDC bugamije gukomanyiriza u Rwanda ku kubona inkunga zigamije iterambere ku ruhando mpuzamahanga.
Minisitiri Prévot, abinyujije kuri X, yongeye kumvikana ashinja u Rwanda kuba kuvugera ubusugire bwa RDC, avuga ko ari ibyo igihugu cye cyagendeyeho kikaba cyari kiri gusuzuma uko cyasubiramo amasezerano y’ubufatanye gifitanye n’u Rwanda, "hagamijwe gufata ingamba zigendanye n’icyo kibazo."
Yongeyeho ati "Turajwe ishinga no kubona ihagarikwa riciye mu mucyo rizatuma hasigasirwa inyungu y’ubufatanye bwacu bw’igihe kirekire ku bw’ineza y’Abanyarwanda."
Yavuze kandi ko bazakomeza gushyira imbaraga mu gusaba umuryango mpuzamahanga gushaka igisubizo cyiza ku bibazo by’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC, hagendewe ku mategeko mpuzamahanga.
Mu itangazo rya Guverinoma y’u Rwanda kandi, yashimangiye ko idashobora guterwa ubwoba n’uwo ari we wese ku bijyanye no kurinda umutekano w’igihugu kandi ko rushyigikiye amahoro no gukemura ibibazo mu buryo burambye.
Guverinoma y’u Rwanda yakomeje ishimangira ko nta muntu ukwiye gukomeza kwihanganira amakimbirane akomeje kuba aturutse ku kunanirwa inshingano kwa RDC n’umuryango mpuzamahanga wananiwe kuzuza inshingano zawo zo gusenya umutwe w’Iterabwoba wasize ukoze Jenoside yakorewe Abatutsi wa FDLR.
U Rwanda rwavuze ko rukomeza rugaragaza ko ubufatanye mu birebana n’iterambere bukwiye kuba bushingiye ku bwubahane.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!