00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bubiligi: Abatuye Mons bibutse ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 18 May 2025 saa 09:07
Yasuwe :

Abanyarwanda n’inshuti zabo batuye i Mons mu Bubiligi, bibutse ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mons ni umujyi uherereye mu gace kavuga Igifaransa ka Wallonie mu Ntara ya Hainaut.

Ni igikorwa cyabaye ku wa 17 Gicurasi 2025, gitangizwa no gushyira indabo ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruherereye ahitwa ‘Place du Parc, cyitabirwa kandi n’uhagarariye Umujyi wa Mons, Natacha Vandenberghe.

Uyu mwaka cyateguwe n’Itsinda ry’Abanyarwanda barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ku bufatanye na Diaspora Nyarwanda.

Icyo gikorwa kandi cyitabiriwe n’Umuyobozi wa Ibuka-Mémoire et Justice-Belgique, Twagira Mutabazi, Gakuba Ernest uyobora Diaspora Nyarwanda mu Bubiligi, Irène Kamanzi, uyobora Ishyirahamwe Isôko rihuza Abatutsi bo muri RDC ku mugabane w’u Burayi, Arnold Turagara uyobora DRB-Rugari mu gace ka Mons, n’abandi bahagarariye imiryango itandukanye.

Umuyobozi w’Umuryango w’Abanyarwanda baba mu Bubiligi, DRB-Rugari, Ernest Gakuba, mu ijambo rye yagize ati “Turashimira ubuyobozi bw’Umujyi wa Mons butakoze nk’ubwa bumwe bwo mu turere tundi bwavanze politiki no kwibuka, ibi ariko amateka azabibabaza mu buryo bukakaye igihe nikigera. Mons yafashe inzira yo gushyira hamwe n’iy’ubumuntu.”

Uwari uhagarariye Umuyobozi Bukuru bw’Umujyi wa Mons, Natach Vandenberghe yibukije uburyo Abatutsi bishwe muri Jenoside bazira uko bavutse, ndetse bagaraterereranwa.

Ati “Byari ukwica utakurwanya kuko ntabwo yari intambara hagati y’abantu, ahubwo byari ibyateguwe gutyo ko Abatutsi bagomba kwicwa. Ni bintu byemejwe no ku rwego rwa Loni.”

Vandenberghe yakomeje asaba abantu kuvuga ibintu uko biri, ati “Jenoside tuyihe amazina ayikwiye, twibuke kandi dufashe abakiri bato kumva aya mateka.”

Umuyobozi wa Ibuka-Mémoire et Justice-Belgique, Twagita Mutabazi, mu ijambo rye yagarutse ku cyo bivuze kwibuka, uko abarokotse bakwiye gukomeza kwiyubaka, agaruka kandi ku buryo kwibuka byagabweho igitero muri iyi minsi mu Bubiligi.

Ati “Uku kwibuka bizafasha abato gukomeza guha agaciro ubuziraherezo abacu bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Twagira Mutabazi kandi yagaragaje kandi ko yasabye ko Umugogo w’Umwami Yuhi V Musinga uri mu Bubiligi wasubizwa mu Rwanda ugatabarizwa ku butaka bw’abo mu muryango we.

Ati “Nasabye u Rwanda gukora ibishoboka byose kugira ngo rucyure umugogo w’umwami Yuhi V Musinga mu Rwanda, i Mwima na Mushirarungu.”

Umuyobozi w’Ishyitahamwe Isôko rihuza Abatutsi bo muri RDC mu Burayi, yavuze ko yitabira igikorwa cyo kwibuka kuko azi agaciro kabyo, ariko ko yanaje kugira ngo yibutse ko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda arimo yisubiramo uyu munsi.

Ati “Birababaje, ko ndi aha ngo mvuga ibibera hakurya y’umupaka w’u Rwanda muri RDC, ubwicanyi buri kubera muri ako karere burenze ubwenge bwa muntu, kandi Leta ya Congo irabirebera, nk’uko byagenze mu Rwanda 1994. Aho Abahunze baje kutwica, bagashyiraho Leta yabo y’abajenosideri, ni byo naje kwamagana ndanguruye ijwi cyane.”

Arnold Turagara uyobora DRB-Rugari mu gace ka Mons yagize ati “Twongeye guteranira hano i Mons, uyu munsi nyuma y’imyaka 31 twibuka abacu bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, barimo impinja, abana, abasaza, abakecuru, ariko kandi ntabwo turi aha ngo turire, turi aha ngo dutange ubuhamya bw’amahano yakozwe.”

Yavuze ko ibyo bigamije kwereka abakiri bato ibyabaye ngo babimenye hashakwe ubutabera no gusubiza agaciro ikiremwamuntu muri rusange.

Yashimiye FPR-Inkotanyi itarakoze nk’amahanga ngo irebere Jenoside, ahubwo ihitamo kurokora abatari bicwa, yibutsa ko mu bagize uruhari muri icyo gikorwa cy’indashyikirwa harimo n’urubyiruko, asaba ko bikwiriye kubara urugero urw’ubu.

Turagara yashimiye abaje kubafata mu mugongo, ashimira Umujyi wa Mons, utabatereranye.

Iki gikorwa cyatanzwemo ubuhamya na Olivier Munyengango warokokeye kuri Paruwasi ya Mukarange. Yiciwe umuryango we wose asigara ri we gusa.

Umuryango wabo wari ugizwe n’abana batanu na se na nyina. Jenoside kandi yamutwayi n’abandi benshi bo mu muryango mugari.

Igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi i Mons, cyari mu byiciro bitatu birimo urugendo rwo kwibuka n’ibiganiro n’ubuhamya byabereye mu nzu y’amateka izwi nka ‘Mons Memorial Museum’.

Igice cya gatatu cyabereye mu Karere ka Jemappes, nk’uko bisanzwe haba n’ijoro ryo kwibuka rikorwamo Igicaniro.

Igicaniro gahunda irangwa n’ubuhamya, hekeranwa kandi amafoto y’imiryango y’abishwe n’iyazimye yagerageje kwegeranywa hagarukwa ku buzima bwabaranze.

Ni igikorwa gikurikiranye n’ibindi byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatuts, byabereye mu mijyi itandukanye yo mu Bubiligi, irimo uwa Bruxelles, Liège, Namur, Bruges Ottignies-Louvain-la-Neuve, Anvers, ndetse hatahiwe ikizabera i Charleroi tariki ya 24 Gicurasi 2025, Tournai tariki 31 Gicurasi na Leuven 10 Kamena.

Amafoto yaranze igice cya mbere gushyiraho indabo n’urugendo rwo kwibuka

Ibiganiro n’ubuhamya byakomereje mu nzu y’amateka izwi nka "Mons Memorial Museum"

Amwe mu mafoto y’igice cya gatatu cyabereye mu Karere ka Jemappes, ahabereye igikorwa kizwi nk’Igicaniro

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .