00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Depite Uwumuremyi yahaye impanuro abanyeshuri bo ku kigo yizeho

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 21 March 2025 saa 08:07
Yasuwe :

Uwumuremyi Marie Claire uri mu bagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, yeretse urubyiruko ruri mu mashuri amahirwe arukikije rwakwifashisha kurushaho gukunda ishuri.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Kane 20 Werurwe 2025, ubwo yasuraga abanyeshuri biga ku Rwunge rw’Amashuri rwa Gahengeri, ishuri yarereweho riri mu Mudugudu wa Gahengeri, Akagari ka Kadaho, Umurenge wa Cyabakamyi, mu Karere ka Nyanza.

Ni urugendo yakoze mu gikorwa cyiswe ‘ Nawe wagera kure’ cyateguwe na Minisiteri y’Uburezi kigamije kuganiriza abakiri bato kugira ngo bamenye akamaro k’ishuri, banafatiye ingero ku bababanjirije ku ntebe y’ishuri.

Depite Uwumuremyi wize amashuri abanza kuri G.S Gahengeri, yabwiye abahiga ubu ko ari mu bahize akanigisha muri iri shuri.

Yatangiye kwiga kuri iri shuri mu 1986, ahasoreza amashuri abanza, akomereza amashuri yisumbuye mu Birambo, Jenoside iba amaze kwiga ibuhembwe bibiri gusa, inamutwara ababyeyi n’abandi bo mu muryango we.

Uwumuremyi utaraciwe intege no kuba imfubyi, yakomeje avuga ko ataretse ishuri, uhubwo yakomereje amashuri ahitwa i Rwaza, mu Karere ka Musanze, ari naho yasoreje icyiciro rusange.

Umwaka wa kane yawukomereje muri ‘Ecole des Sciences Byimana’, aho we ubwe yagiye kwishakira umwanya, akabanza kwiga Inderabarezi igihembwe kimwe, nyuma agakomeza Ibinyabuzima n’Ubutabire kubera ko yifuzaga kuzaba umuganga.

Nyuma yaje kwiga ubumenyi bw’Isi muri Kaminuza, ibyatumye mu 2007 aba umuyobozi w’ubutaka mu Karere ka Nyanza.

Uko yinjiye muri Politiki

Nyuma yo gusoza ayisumbuye mu 2001, Depite Uwumuremyi yahise asubira kwigisha mu mashuri abanza, anitegura kujya muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Huye.

Muri uyu mwaka ni bwo hahise habaho impinduka mu mitegekere y’igihugu hashyirwaho uturere twasimbuye komini; maze ajya mu Nama Njyanama y’Akarere ka Kabagari, ari nabyo byatumye yinjira muri politiki.

Yakomeje kuba hafi y’inzego zifatirwamo ibyemezo, maze mu 2007 atorerwa kuyobora Urugaga rw’Abagore rushamikiye ku Muryango FPR-Intotanyi mu Ntara y’Amajyepfo.

Mu 2011 no mu 2016 yatorewe kuba Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’Abagore(CNF) mu Ntara y’Amajyepfo, aho yavuye mu 2018 atorewe kuba Depite uhagarariye icyiciro cy’abagore ndetse no 2024 yongera gutorwa.

Ashingiye ku rugendo rwe, Depite Uwumuremyi, yeretse ababyiruka ubu ko bakwiriye gukunda ishuri kuko igihugu kibashyigikiye.

Ati ”Ko kera twe twigiraga mu bukene bw’amashuri n’ubukene bw’abayobozi batadutekererezaga neza barabaswe no kuvangura abantu, ubu mwe mukaba mufite amashuri meza, ifunguro rya Saa Sita, intebe n’amashuri mwebwe murabura iki ngo mwige neza kandi muba mwabishishikarijwe n’abayobozi benshi guhera ku mudugudu n’akagari? Nimukunde ishuri kandi munarikundishe abandi, ni nacyo igihugu kibakeneyeho.”

Yababwiye ko ibyo bifuza kuba byose, igihugu kizabaherekeza muri urwo rugendo, inzozi zabo zikaba impamo.

Ati “Ese ko numvise muvuga ko ngo mushaka kuba abasirikare, abaganga n’abandi, mwabigeraho mute mutize? Tubakeneyemo abaveterineri, abaganga, abagorome bahinga kijyambere, n’abikorera beza, ariko urufunguzo rwa mbere ni ishuri.”

“Natangiriye aha mfite imyaka 7 none ubu mfite 46 ariko ndagira ngo mbabwire ko intango ya byose ari hano, ni ho nigiye inyuguti ya mbere.”

Nuwayo Gérard, uhagarariye ibiga muri GS Gahengeri, yavuze ko ibiganiro bahawe byabubatsemo imbaraga zo kwiga kugira ngo bazabe ingirakamaro.

Umuhoza Pélagie wiga mu mwaka wa Gatanu w’amashuri abanza ati “Twiyemeje gutsinda neza amasomo kugira ngo tuzagere nk’aho Depite wacu nawe ageze.’’

Kugeza ubu, kuri GS Gahengeri higa abanyeshuri 1158, barimo incuke, abiga mu mashuri abanza n’ayisumbuye.

Kuri ubu kuri GS Gahengeri higa abanyeshuri 1158
Abana bari baryohewe no kuba bari kumwe n'umudepite wize iwabo
Abanyeshuri bateze amatwi impanuro za Depite Uwumuremyi
Umuyobozi Mukuru w’Ishami rya Politiki y’Uburezi muri Minisiteri y’Uburezi, Rose Baguma, yitabiriye iki gikorwa
Umuyobozi ushinzwe uburezi mu Karere ka Nyanza, Mushimiyimana Edouard yasabye abanyeshuri kutazaba ibigwari
Depite Uwumuremyi yahaye impanuro abanyeshuri bo ku kigo yizeho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .