Twitter yasohoye ubutumwa miliyoni 10 bw’amahanga yivanze mu matora ya Amerika

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 18 Ukwakira 2018 saa 08:41
Yasuwe :
0 0

Twitter yatangaje ubutumwa bwanyujijwe kuri uru rubuga (Tweets) burenga miliyoni 10, ivuga ko ari ubw’abanyamahanga bashakaga kwivanga mu matora ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Muri ubwo butumwa harimo n’ubwaturutse mu Burusiya, bwari bugamije gutuma Donald Trump atorwa mu 2016.

Nk’uko VOA yabitangaje, Twitter yavuze ko yasohoye ubwo butumwa bwaturutse muri Iran no mu kigo cy’ubushakashatsi gifashwa na Leta y’u Burusiya, kugira ngo abashakashatsi bo hirya no hino ku Isi babucukumbure.

Ikigo cy’Ubushakashatsi, Digital Forensic Research Lab, cyatangiye kubucukumbura mu cyumweru gishize.

Mu byibanze iki kigo cyabonye, cyasanze abohereje ubutumwa bwaturutse muri Iran n’u Burusiya, bashakaga gutera umwuka mubi ku matsinda y’abanyapolitiki muri Amerika.

Cyagize kiti “Abarusiya ntawe bari bashygikiye: Bagerageje guteranya buri wese, hatitawe ku bwoko, imyemerere, amahitamo ya politiki cyangwa imyemerere ku bijyanye no kubana kw’abashakanye.”

“Inshuro nyinshi batangazaga ku mpande zombi ubutumwa bw’amacakubiri.”

Gucukumbura ubwo butumwa ni akazi katoroshye. Bisaba gukura izo nyandiko ku rubuga Twitter itangarizaho amakuru, bufite Gigabytes 450.

Zingana n’impapuro 3,841 ku butumwa bwaturutse mu Burusiya na 770 mu bwaturutse muri Iran.

Hatangajwe ko ubwo butumwa bwose bugizwe na Tweets miliyoni 10 n’amashusho arenga miliyoni, amavidewo n’ibindi.

Twitter yagaragaje ubushake bwo gushyira ahabona uko u Burusiya bwagerageje kwivanga mu matora ya 2016 ndetse n’uruhare rwabwo mu gukwiza ibihuha.

Muri Mutarama, Twitter yatangaje konti miliyoni 1.4 z’abaganiriye n’u Bushinwa mu gihe cy’amatora cyangwa se abazikurikiye zarahagaritswe.

U Burusiya bwakemanzweho kwivanga mu matora ya USA kugira ngo Donald Trump atsinde

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza