Isesengura rya Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ryagaragaje ko mu ngengo y’imari yasojwe muri Kamena 2023, ingingo yo kuzuza ibitabo by’ibaruramari yubahirijwe ku ijanisha rya 92%, iyo kubyaza umusaruro amafaranga bagenewe mu buryo bukwiriye igera kuri 59%.
Perezida wa PAC, Depite Muhakwa Valens yabwiye IGIHE ko mu myaka itanu ishize hari impinduka zabayeho ariko hakiri ibigomba gukemurwa kugira ngo umuturage ahabwe ibyo agenerwa byose.
Yavuze ko habanje gushyirwa imbaraga mu guhugura abakozi bashinzwe kuzuza no gukurikirana inshingano yo guhuza ibitabo by’ibaruramari mu nzego zitandukanye za Leta.
Ati “Mu bijyanye no gukoresha amafaranga icyo yagenewe haracyarimo intambwe yo gutera. Ni byo turi ku kigero cya 59% ariko na bwo ntabwo ari ho byahoze, ni ukuvuga ko hari intambwe yatewe.”
“Hari intambwe yatewe ariko ni ntoya ugereranyije no kuzuza ibitabo by’ibaruramari, tukaba tubona rero icyabiteye harimo intege nke mu kubahiriza amategeko ndetse no guhuza ingengo y’imari ishorwa mu bikorwa bigenerwa abaturage ndetse n’agaciro k’ifaranga ku isoko. Aho ngaho ni ho tuvuga tuti hakwiriye kongerwamo imbaraga kandi ubumenyi burahari, amategeko arahari.”
Depite Muhakwa yavuze ko ibikenewe ngo amafaranga ya Leta akoreshwe neza bihari, ndetse ngo na Komisiyo ayoboye muri rusange yiteguye gufasha inzego zitandukanye kugera kuri iyo ntego.
Ati “Ni yo nshingano yacu, twiteguye gufasha izo nzego na zo zikagera kuri icyo gipimo haba mu kubahiriza amategeko ariko no kubyaza umusaruro amafaranga bahawe ndetse tudasize no gushyira mu bikorwa inama z’Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta.”
Muri rusange uturere 25 twabonye ‘Ntamakemwa’ mu gihe mu 2018 kuzamura nta karere na kamwe kabarizwaga muri iki cyiciro.
Ibigo bya Leta byagenzuwe mu 2023 bingana na 96%, hagaragara amafaranga yishyuzwe bitari ngombwa arenga miliyari 2.57 Frw mu gihe arenga miliyari 6.9 Frw yatahuwe agiye kunyerezwa.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!