Yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu Tariki ya 15 Werurwe 2025, ubwo abanyeshuri bo muri icyo kigo bamurikiraga ababyeyi n’abafatanyabikorwa ubumenyi bafite ku munsi uzwi nka Open Day.
Open Day ni umunsi washyizweho n’ishuri aho abanyeshuri bamurikira ababyeyi babo n’abafatanyabikorwa batandukanye ubumenyi bushingiye ku byo batojwe muri ryo shuri.
Sr. Uwamariya wamenyekanye kubera ubutumwa bunyuranye akunze gutanga ku ngingo zijyanye n’umuryango nyarwanda, ni we uyobora iri shuri guhera mu 2017.
Yavuze ko icyerekezo cya St Bernard Kansi ari ugutanga uburere bukwiye kandi bugamije guhindura umwana w’umukobwa.
Ati "Umuntu aramutse yize ibijyanye siyansi gusa bidafite umutima ntacyo byaba bimumariye. Twifuza umukobwa ujyanye n’igihe ariko unagaragaza isura y’umukobwa ufite indangagaciro kandi ushoboye."
Collège Saint Bernard Kansi ni ishuri ry’abakobwa ryashinzwe n’Umuryango w’Ababikira b’Ababerinaridine.
Iri shuri riherereye mu Karere ka Gisagara, Umurenge wa Kansi, Akagari ka Akaboti, ryashinzwe mu 1957.
Aba babikira bashinze iryo shuri bafite intego yo guteza imbere uburere n’uburezi by’umwana w’umukobwa.
Mu 1957, iri shuri ryatangiye ryitwa Ecole Ménagère post Primaire, mu 1959 rihindura izina ryitwa Ecole Ménagère pedagogique avec internat, ryongera guhindura izina mu 1964 aho ryiswe Ecole de monitrices auxiliaires avec internat.
Mu 1969 ryongeye guhindura izina, ryitwa Collège des Hummanites modernes ayant un cycle de 6 ans, mu 1981 ryitwa Ecole de nutrition et diététique ayans un cycle de 6 ans, mu gihe muri 2000 ari bwo ryahawe izina rya Collège Saint Bernard Kansi.








TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!