Twifuza ko hatazagira uwibaza ati ibyo twarwaniye ko byahinduye isura –Perezida Kagame

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 21 Ukuboza 2019 saa 01:55
Yasuwe :
0 0

Perezida Kagame akaba na Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi, yasabye abayobozi gukomera ku ntego za FPR Inkotanyi zatumye bamwe babura ubuzima bwabo ku buryo nta wazabona uyu muryango ngo yicuze kuba yarawitangiye.

Yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku banyamuryango bitabiriye Inama Nkuru ya 14 y’Umuryango FPR Inkotanyi, yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Ukuboza 2019 ku cyicaro gikuru cy’uyu muryango i Rusororo.

Yavuze ko “Umunsi nk’uyu ni ugusubiza amaso inyuma, uvutse akarerwa agakura akagira imyaka ageza, ni byiza ko asubiza amaso inyuma ukavuga uti mvuye he, ngeze he? Aho wavukiye, aho ugeze mu myaka; usubiza amaso inyuma ukavuga uti ariko intego, urugendo tugenze, tugeze he, twagenze urwo rugendo dute?”

“Twasitaye kangahe, twaguye kangahe, twahagurutse kangahe? Ikibi ni ukugwa ugahera hasi […] ibyo ukabivanamo inyigisho ugahaguruka ugakomeza ugakora ibindi birenze ibyo wakoraga.”

“Abenshi bari hano ni bato bavutse cyangwa bakuriye muri urwo rugendo, ubu rero nibo bagenda bafata inshingano abababanjirije bari bafite bakagenda bahererekanya ubwo n’abandi bavuka uyu munsi bazagira ubwo bahererekanya n’abagize imyaka 30 nabo bakomeze.”

Perezida Kagame yasabye abayobozi n’abanyamuryango muri rusange bayo, ko bakwiye gukomera ku mahame yatumye bamwe batakariza ubuzima bwabo mu rugamba rwo kubohora igihugu.

Ati “Icyo twifuza ni ukugira ngo ari abo babanje, ari aba bariho ubu, hatazagira uwibaza uti ariko bya bindi twarwaniye, twatangiye ubuzima bwacu, aho bigeze ko mbona byahinduye isura? Ko bitakiri bya bindi? Bitakiri bya bindi ni mwe mugomba kubisubiza, mwe abayobozi.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko yaba abakiri bato ubu, bavutse mu gihe FPR yashingwaga ubu bafite imyaka 32 kimwe n’abandi bavutse nyuma yaho yewe n’ababyeyi babo, nta n’umwe ukwiye kwibaza ku cyerekezo cy’uyu muryango kuko gikwiye kuba gisobanutse kuko gishingiye ku mahame adahinduka.

Ati “Ntabwo bakwiriye kuba umwe muri bo agira atya akicwa n’agahinda ati ibi ko atari byo twarwaniraga, ni yo nshingano dufite hano nk’abayobozi, nka FPR.”

“Biriye muririmba, kurwanya ruswa, akarengane, kwigwizaho ibintu, ibyo aribyo byose no gushyiraho demokarasi, ntabwo ari indirimbo gusa, nibyo abaguye ku rugamba baharaniraga, n’abagize Imana bakiriho ubu nibyo bashakaga, byagucika gute wari ubifite, byagucika gute n’icyo kiguzi cyatanzwe ngo bibe bigeze aho bigeze.”

“Wabiteshukaho ukibagirwa icyo kiguzi gute? Ukibagirwa intambara za buri munsi abari baziri inyuma n’ubu bakibaho, abanyarwanda n’abatari abanyarwanda, batifuza ko wabaho cyangwa ko wabaho uko wifuza kubaho.”

Chairman w’Umuryango FPR kandi yakebuye abayobozi batubahiriza inshingano zabo, n’abigwizaho imitungo bakirengagiza ko ingaruka z’ibyo batujuje zigera kure no ku banyarwanda batagira ingano.

Ati “Iyo tuba dusuzuma tuvuga ngo ariko umwaka ushize twihaye intego yo kuvuga ngo tugiye gukora ibi, twagaruka twareba tugasanga ibyinshi ntabyo twakoze cyangwa se byakozwe nabi, wajya no gusesengura impamvu ugasanga nayo ntisobanutse.”

“Ntibyakozwe kuko umuntu yagiye mu bindi bitari ibyo twari twasezeranye, ntitwabigezeho kubera ko abari babishinzwe ngo yibagiwe kuzuzanya n’undi […] wibagirwa ute ikijyanye n’ubuzima bwawe n’ubw’abandi?”

Yavuze ko uko abantu batibagirwa kurya cyangwa ibindi bijyanye n’ubuzima bwabo, ari nako batari bakwiye kwibagirwa ibijyanye n’inshingano bahawe.

Ati “Abantu kubaho bifite uko biteye, barahumeka, bakagira ibibatunga, hari uwo bibutsa ngo maze uyu munsi uze kwibuka ufungure? Hari ubyibagirwa? Niyo wabyibagirwa ntiwabyibagirwa kabiri mu gihe gito uba wabyibutse […] n’ibi dukora ni ubuzima, ntabwo twakwibutswa ibijyanye no kubaho kwacu.”

“Ariko byaba gute ku buryo abayobozi, RPF, bishoboka bite? Byashoboka bite ko wakwibagirwa rimwe, ukibagirwa kabiri, uzi ngo nibyo bitubeshejeho, uzi ngo ni yo yari intego, wibagirwa ute?”

Yatanze urugero ku byo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase yavuze ku munsi wa nyuma w’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano; ko abayobozi b’inzego z’ibanze bakwiye guhabwa uburyo bubabashisha gukora akazi kabo neza.

Yashimangiye ko bikwiye ko abayobozi bahabwa ubushobozi, ariko n’ababuhawe bakirinda kubukoresha uko bidakwiye.

Ati “Ibyo nibyo ariko uwabigejejweho afite impamvu ki yo kutabikoresha neza cyangwa yo kubyangiza? Iyo ugiye kureba aba bayobozi bo mu nzego z’ibanze, abamaze kwirukanwa, gufungwa, ntabwo bazira ko batakoze akazi kabo ngo bibe byaraturutse no ku mpamvu z’uko batari bafite ibikoresho, ahubwo bazize ko n’ibyo bari bafite babigize ibyabo.”

“Ntabwo ibyo dusaba abayobozi gukora ari ibitangaza bidakorwa n’abantu, dusaba abantu gukora ibishoboka. Ni yo ibikoresho bidahari bihagije, koresha ibihari, ibindi bidafitiwe uburyo ni byo dukomeza gushaka […] n’ibyo dufitiye ubushobozi ntitubikora neza ahubwo turagenda tukabigira ibyacu, bikava ku kuba ari iby’igihugu, ari iby’abanyarwanda.”

Perezida Kagame kandi yanenze abayobozi barebera bagenzi babo bari gukora ibidakwiriye, bakicecekera birinda kwiteranya cyangwa se bitwaje ko bafite ubwoba.

Yavuze ko ibyo bidakwiye kuko ingaruka zigera ku bantu bose aho kuba ku muntu umwe. Ati “Iyo umuyobozi, umuntu agakora ikidakwiye, hari undi umuri iruhande amureba ntashobore kumubwira ati sigaho ntabwo ariko bigenda kandi ingaruka yabyo ntabwo ari ku muntu umwe gusa, iri ku bandi banyarwanda benshi batazi ibyo uri gukora.”

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu nzego zose bari bitabiriye
Perezida Kagame yasabye abayobozi n’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi muri rusange bayo, ko bakwiye gukomera ku mahame yatumye bamwe batakariza ubuzima
Perezida Kagame yatanze impanuro zitandukanye ku banyamuryango ba FPR Inkotanyi
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi banagize umwanya wo kwishimira ibyagezweho
Madamu Jeannette Kagame (iburyo) ni umwe mu bitabiriye
Ibihumbi by'abanyamuryango byari byabukereye kuri Intare Arena mu nama Nkuru ya 14 y’Umuryango FPR Inkotanyi
Madamu Jeannette Kagame yaje kwifatanya n'abandi banyamuryango mu nama Nkuru ya 14 y’Umuryango FPR Inkotanyi
Senateri Karangwa Chrysologue aganiriza abanyamuryango bitabiriye inama nkuru ya FPR Inkotanyi
Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi, François Ngarambe ageza ijambo ku banyamuryango
Uhereye ibumoso: Visi Perezida wa FPR Inkotanyi Christophe Bazivamo, Umuyobozi Mukuru w'Umuryango Paul Kagame n'Umunyamabanga Mukuru, François Ngarambe

Amafoto: Urugwiro Village


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .