00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Twifuza ko 60% by’abasoza amashuri bagomba kuba barize imyuga- MINEDUC

Yanditswe na Niyigena Radjabu
Kuya 3 June 2025 saa 07:32
Yasuwe :

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, yatangaje ko intego bafite ari uko 60% by’abanyeshuri basoza amashuri bagomba kuba barize amasomo y’imyuga, kuko ari byo bizafasha guhashya ubushomeri mu rubyiruko.

Ibi yabitangaje ubwo hatangizwaga ku mugaragaro imurikagurisha ry’ibikorwa bikorwa n’abize tekinike, imyuga n’ubumenyingiro (TVET Expo), ryatangiye kuri uyu wa 2 Kamena 2025 muri Camp Kigali.

Minisitiri Irere yavuze ko Leta iri gushyira imbaraga mu guteza imbere amasomo y’ubumenyingiro kandi ko umusaruro watangiye kuboneka kuko abantu batangiye kumva akamaro ko kwiga imyuga.

Ati “Iyo urebye uko byari bimeze mu myaka yashize n’uko bihagaze ubu harimo itandukaniro kuko niba mu 2020 abitabiraga kwiga imyuga bari kuri 31% ariko ubu bageze kuri 48%, rero urumva ko umusaruro watangiye kuboneka kugera aho twagiye mu marushanwa mpuzamahanga tugatsindira ibihembo.”

Yakomoje ku kibazo cy’uko umubare w’abakobwa bitabira kwiga amasomo y’imyuga ukiri muto, aho yavuze ko harimo icyuho, ariko ko hari gahunda nshya zigiye kuza zizatuma umubare wabo wiyongera.

Ati “Nibyo koko umubare w’abakobwa bitabira kwiga amasomo ya tekinike, imyuga n’ubumenyingiro uracyari muto kuko hari gahunda z’amasomo usanga turi munsi ya 10%, ariko mu minsi mike hari gahunda nshya zizaza ku buryo duteganya ko zizongera umubare wabo.”

Irere yavuze ko bishimishije kuba hari abasoza kwiga amasomo asanzwe ariko bakajya kwiga imyuga muri gahunda y’amasomo y’igihe gito kandi nabyo bifasha mu guhanga imirimo ari nawo mujyo leta irimo.

Mubuga Jonathan ni umunyeshuri wiga ku kigo cya Mubuga TSS giherereye mu Karere ka Karongi. Ni umwe mu bitabiriye iri murikagurisha, aho yavuze ko ribafasha kwerekana ko hari ibyo bashoboye.

Mubuga wiga ‘Electrical Technology’ ari mu banyeshuri batoranyijwe kuza gusobanura imashini bakoze zikoreshwa mu nganda harimo ikoreshwa mu guterura ibintu ndetse n’indi ikoreshwa mu gutwara ibintu no gupfundikira amacupa.

Ubwo yasobanuraga uko imashini bakoze zikora, Mubuga yavuze ko iyo bakoze yikorera ifite ubushobozi bwo guterura toni 50 z’ibintu.

Ati “Uyu niwo mwanya tuba tubonye wo gusobanurira Abanyarwanda ibyo twize ndetse tukabereka ko dushoboye no kubishyira mu bikorwa. Hari umuntu uba utabasha kumva ko umunyeshuri yakwigira mu Rwanda akamenya ibintu nk’ibi nanjye nkibibona numvaga ari ibintu bidashoboka ariko nta handi twabyigiye ni hano mu gihugu kandi icyiza ni uko ari ubumenyi budasaza.”

Iri murikagurisha ryitabiriwe n’abanyeshuri biga imyuga itandukanye, abashoramari ndetse n’inganda, rizamara iminsi ibiri.

Hafunguwe imurikagurisha 'TVET EXPO' rizamara iminsi ibiri
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi, Irere Claudette, yavuze ko intego ari uko 60% by'abasoza kwiga bagomba kuba barize imyuga
Umubare w’abakobwa biga tekinike, imyuga n’ubumenyingiro uracyari muto
Mu bitabiriye iri murikagurisha harimo abanyeshuri biga ibijyanye n’ubugeni
Amashuri yigisha tekinike, imyuga n’ubumenyingiro arakataje mu ikoranabuhanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .