00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Turi ubuhamya bugenda- Uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi avuga ku bayipfobya

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 13 April 2025 saa 11:30
Yasuwe :

Maniraguha Solange warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yagaragaje ko nubwo hari abakiyihakana bakanayipfobya, birengagiza ko hari ubuhamya bw’abayirokotse bazi neza uburemere n’ubukana yakoranywe kandi ari nabwo bugaragaza ukuri kw’ibyabaye.

Uyu mubyeyi avuka mu Murenge wa Kagarama mu Kagari ka Kanserege mu Karere ka Kicukiro, Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye afite imyaka 14, bigaragaza ko yabonye ibyabaye ndetse byinshi akaba abyibuka nk’ibyabaye ejo.

Maniraguha uvuka mu bana icyenda, basigaye ari batatu gusa abandi bicanwa n’ababyeyi babo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bari muri ETO Kicukiro, kugeza ku wa 11 Mata 1994 ubwo Ingabo z’Ababiligi zatereranaga abari bazihungiyeho zigahitamo kuzinga utwangushye twazo zikabasiga mu kaga.

Ati “Kurokoka kwa njye nk’abandi Batutsi bose, navuga ko ari amahirwe cyangwa umugambi w’Imana ni ko dukunze kubivuga nk’abakirisitu. Nari ndi muri ETO Kicukiro kugera ku itariki ya 11 Mata. Ubwo ababyeyi banjye, abavandimwe banjye, abaturanyi batangiraga inzira y’umusaraba, nagize umugisha nza kubona umuntu wari umukozi ukorera umuryango mpuzamahanga washoboye kumfata arangendana, ngenda nitwa izina y’umwana we, turagenda kugera ndokotse.”

Yavuze ko Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bakwiye kugira uruhare mu kugaragaza ukuri gushingiye ku bukana n’ubugome Jenoside yakoranywe, ibyo banyuzemo mu gihe cya Jenoside hagamijwe kugaragaza ukuri kw’ibyabaye mu guhangana n’abakomeje kuyipfobya.

Ati “Abapfobya amateka yacu ntabwo bizabahira, nta nubwo byabakundira kuko twebwe ubwacu turi ubuhamya. Turahari ngo tuvuge ibyabaye, tubwire Abanyarwanda n’abanyamahanga ko Jenoside yabaye kandi itagomba kuba ukundi.”

Yongeyeho ati “Rero nibahinduke kuko icyo twifuza ni kimwe, nk’uko turi muri Leta y’ubumwe tugomba kwiga kubana mu mahoro. Niba twarateye intambwe yo kubabarira, nibakire izo mbabazi kandi tubane neza.”

Yasabye kandi abarokotse Jenoside kumva ko hari impamvu yatumye basigara kandi ko badakwiye kuyitesha agaciro ahubwo bagomba guharanira kubaho ubuzima bwiza buhesha ishema ababyeyi, inshuti n’abavandimwe bishwe muri Jenoside.

Ati “Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, kuba turiho hari impamvu yatumye dusigara, kandi ntibakwiye gutesha agaciro iyo mpamvu. Imyaka 31 irashize dukomeze dukomere, twiyubake kugira ngo abatwishe bashaka ko dushira babone ko duhari, ababyeyi bacu babone ko twabyaye kandi twashibutse. Dukwiye kubaho ndetse kubaho neza kugira ngo ababyeyi bacu, abavandimwe bacu aho bari baterwe ishema natwe.”

Maniraguha usanzwe asengera mu Itorero ry’Ivugabutumwa ry’Inshuti mu Rwanda, yagaragaje ko abantu bakwiye kwihana neza kuko hari benshi bagiye bicwa n’abo basenganaga, abari abayobozi b’amatorero abandi bicirwa mu nsegero bari bahiteze amakiriro.

Yagaragaje ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi amatorero yagize uruhare mu rugendo rw’isanamitima no komora ibikomere, ndetse akanafasha abantu kongera kugira umuryango no kwigisha abayoboke bayo.

Umuyobozi uhagarariye Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Itorero ry’Ivugabutumwa ry’Inshuti mu Rwanda, Uwiragiye Genevieve, yavuze ko kwibuka bibafasha kuzirikana no guha agaciro abishwe bazira uko bavutse, asaba abayirokotse gukomeza gukomera no guhangana n’abagishaka kubatoneka.

Umuvugizi w’Itorero ry’Ivugabumwa ry’Inshuti mu Rwanda ( EEAR), Pasiteri Mupenda Aron, yagaragaje ko mu rugendo rw’ubwiyunge n’isanamitima amatorero yagize uruhare runini muri byo, mu rwego rwo kongera kugarura icyizere yari yaratakaje mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi ubwo abantu biciwe mu nsengero, abakirisitu n’abayobozi b’amadini n’amatorero bakayijandikamo.

Yerekanye ko urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi rukwiye kwigishwa amateka y’ibyabaye, kugira ngo rumenye ukuri kandi rubashe kurwanya ko ibyabaye byazongera kubaho.

Ati “Ubu intambara nini isigaye ni iyo kubeshyuza, kuvuguruza abashaka kugoreka ukuri kw’amateka ya Jenoside. Uru rubyiruko rero ni ukurubwira amateka y’ukuri, tukanarusaba kuvuguruza, kunyomoza ndetse no kwamagana uwo ari we wese ushaka kugoreka amateka yacu kuko nitwe tuyazi, n’ingaruka yateye n’Abanyarwanda nitwe tubizi.”

Yashimangiye ko ababyeyi n’amatorero bafite inshingano yo kwigisha abato amateka kugira ngo babashe guhinyuza abashaka kuyagoreka ku bw’inyungu zabo bwite.

Maniraguha Solange yagaragaje ko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ari ubuhamya bugenda kandi bugaragaza ukuri kw'ibyabaye
Itorero ry'Ivugabutumwa ry'Inshuti mu Rwanda ryibutse abari abakirisitu baryo bishwe muri Jenoside
Abakirisitu beretswe ko urugamba rusigaye ari urwo guhangana n'abapfobya n'abagoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Abato basabiwe kwigishwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu buryo bwimbitse kandi amatorero akabigiramo uruhare

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .