00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Twatunguwe no kumva ibyo bintu- Nduhungirehe asubiza Michela Wrong washinje RDF kuba i Maputo

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 5 December 2024 saa 10:37
Yasuwe :

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, yavuze ko u Rwanda rwatunguwe no kumva amakuru ashinja ingabo zarwo kuba i Maputo mu bikorwa byo guhangana n’abigaragambya.

Ibi birego ku Ngabo z’u Rwanda, Minisitiri Nduhungirehe yabigarutseho ku wa Gatatu tariki 4 Ukuboza 2024, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru mu Bwongereza mu nama y’Ikigo Mpuzamahanga Kitegaiye kuri Leta Gishinzwe Ububanyi n’Amahanga (Chatham House).

Umwe mu bari muri iki kiganiro ni umunyamakuru akaba n’umwanditsi w’ibitabo, Michela Wrong ukunze kumvikana mu mvugo zibasira ubuyobozi bw’u Rwanda.

Michela Wrong yabajije Nduhungirehe icyo avuga ko birego bishinja Ingabo z’u Rwanda kuba i Maputo.

Ati “Ndabaza niba Minisitiri ashobora kutubwira mu byukuri aho Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique. Utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Mozambique wahunze igihugu yasabye Ingabo z’u Rwanda kuva mu gihugu. Twabonye ibirego ku mbuga nkoranyambaga birimo n’ibivuga ko zarashe abigaragambya bamagana ibyavuye mu matora.”

Muri iki kiganiro Michela Wrong yarenze ibivugwa nawe atangira gusa n’ushinja Ingabo z’u Rwanda kuba i Maputo.

Ati “Ndibaza nti bari he? (abasirikare b’u Rwanda) ese boherejwe mu mujyi. Twabonye amashusho agaragaza ko boherejwe mu Majyepfo, mu mujyi, bari he? Ni iki bazakora mu gihe iyi myigaragambyo ikomeje?”

Nyuma y’amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Mozambique nibwo hatangiye gukwirakwizwa amakuru avuga ko Ingabo z’u Rwanda zageze i Maputo mu bikorwa byo guhosha imyigaragambyo y’abaturage, igamije kwamagana intsinzi ya Daniel Chapo ku mwanya w’umukuru w’igihugu.

Mu gusubiza Michela Wrong, Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko aya makuru ashinja Ingabo z’u Rwanda kuba i Maputo nta shingiro afite.

Ati “Twasomye (ayo makuru) y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Mozambique ko Ingabo z’u Rwanda ziri i Maputo, zifasha abasirikare b’igihugu mu guhangana n’abigaragambya. Twaratunguwe kubera ko aho Ingabo z’u Rwanda ziri ni ku mpera mu majyaruguru muri Ntara ya Cabo Delgado. Twarabisomye, ni ibihuha byakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, twabonye Minisiteri y’Ingabo muri Mozambique ivuga ko ibi atari ukuri, twabonye itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ivuga ko atari ukuri ndetse n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wavuze ko ataribyo.”

Yakomeje avuga ko “ariko murabizi muri iki gihe tubamo cy’imbuga nkoranyambaga umuntu ashobora kubyuka agakwirakwiza ibihuha ku bintu bitumvikana, kuki Ingabo z’u Rwanda ziri i Cabo Delgado muri Mozambique mu majyaruguru ya Mozambique zishobora kuva muri kilometero 1700 zijya i Maputo guhangana n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Mozambique.”

Nduhungirehe yavuze ko hari icyizere ko ikibazo cy’iyi myigaragambyo kiri muri Mozambique kizakemuka vuba kuko yanagabanyije ubukana.

Ibyatangajwe na Nduhungirehe bijya gusa neza n’ibyatangajwe n’Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda Brig. Gen Ronald Rwivanga, washimangiye ko nta Ngabo z’u Rwanda ziri i Maputo mu murwa Mukuru wa Mozambique, yemeza ko nta na hato zihuriye n’imyigaragambyo imaze iminsi iri kubera muri uyu mujyi.

Imyigaragambyo y’i Maputo yatangiye nyuma y’uko bitangajwe ko Daniel Chapo w’ishyaka FRELIMO, yegukanye intsinzi mu matora y’Umukuru w’Igihugu, asimbura Felipe Nyusi.

Venancio Mondlane watsinzwe amatora yanze kwemera ibyayavuyemo ndetse asaba abamushyigikiye kwigaragambya.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda rwatunguwe no kumva amakuru ashinja ingabo zarwo kuba i Maputo mu bikorwa byo guhangana n’abigaragambya
Michela Wrong akunze kumvikana mu mvugo zibasira ubuyobozi bw’u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .