Icyo gihe nta muntu n’umwe wahatambukaga, Aerodrome yaho nta ndege n’imwe yayikoreshaga, icyambu cyaho na cyo byari uko. Ubwato ntibwari bucyibuka ko hari inzira ihanyura.
Magingo aya, ibintu byarahindutse kuva tariki 8 Kanama 2021 ubwo Ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’iza Mozambique zatsoga igitutu ibyihebe byari byarahagize icyicaro gikuru, bikahimuka nta kurwana.
Ni umujyi ukomeye ku iterambere rya Cabo Delgado kuko ari wo uhuza iyi ntara n’utundi turere twose. Mbere y’uko wigabizwa n’ibyihebe, wafatwaga nk’umurwa mukuru w’intara mu by’ubucuruzi.
Ingabo z’u Rwanda zari ziyobowe na Brig Gen Pascal Muhizi ni zo zahirukanye abo barwanyi, zirangije ziranabakurikirana mu mashyamba ya Mbau na Siri ahantu hameze neza nko muri Nyungwe y’i Burengerazuba bw’u Rwanda.
Brig Gen Muhizi yakambitse iminsi mike muri uyu mujyi wa Mocimboa da Praia mbere yo kwerekeza mu bindi bice; ubu asigaye abarizwa Mbau, niho urugamba aruyoborera. Ku rundi ruhande, Umuhuzabikorwa w’Ingabo na Polisi by’u Rwanda ziri muri Mozambique, Gen Maj Innocent Kabandana, asigaye afite ibirindiro aha Mocimboa da Praia.
Yahageze avuye ahitwa Sagal, agace ingabo z’u Rwanda zari zikambitsemo, zanagezemo bwa mbere ubwo zari zivuye ahitwa Nancala zaruhukiye muri Nyakanga 2021.
Ibisasu byari i Mocimboa da Praia byarateguwe
Mocimboa da Praia ni kamwe mu duce tutarageramo abaturage. Ntabwo wahabona abarenze 20 kandi na bo baba kuri Station ya Polisi y’Ingabo za Mozambique, yahashyizwe kugira ngo ijye yakira abatorotse ibyihebe.
Ntiwagereranya uyu munsi n’indi nka Palma imaze kugira abaturage barenga ibihumbi 70 bavuye mu nkambi ubu bakaba bacuruza, bakata umuziki, banywa bagasinda.
Inzego z’umutekano z’u Rwanda zisobanura ko ubwo Mocimboa da Praia yari imaze kubohozwa, icyihutirwaga kwari ukugenda impande n’impande bagenzura niba nta cyihebe cyihishe mu matongo yaho.
Polisi y’u Rwanda yifashishije imbwa zisaka, maze igenzura intambwe ku yindi, inzu ku yindi, umujyi wose ireba ahari ibisasu hanyuma bigategurwa mu Mujyi wose.
Iyo uhageze, ubona internet nziza ya 4G. Ikintu gitangaje ni ukuntu muri Kanama ubwo uyu mujyi wari umaze kubohozwa, abantu b’i Kigali bamenye amakuru mbere kurusha abanyamakuru bari hafi mu bilometero 10. Icyo gihe abasirikare batanze amakuru i Kigali bifashishije telefone zikoresha satellites.
Umuriro w’amashanyarazi na wo waragarutse ku buryo Sosiyete ya leta yamaze gucanira imihanda yose, guhera saa kumi n’imwe amatara aba yaka neza nta kibazo.
Amazi na yo yamaze kugeraho hose, mbere imiyoboro yayo yari yaraciwe, ariko ubu yarasanwe neza nta kibazo ku buryo abaturage nibacyurwa, bazagorwa no gusana inzu zabo gusa.
Ikintu kitari gishya wabona muri uyu mujyi, ni uko hari amatongo. Agaragara hose, amashuri uko ni ko akiri, insengero na zo ziracyari hasi, ibitaro…mbese ni umujyi wasenywe, usinziriye mu gihe wibitsemo ubukungu bukomeye.
Mbere y’uko ibyihebe byigabiza Cabo Delgado, Mocimboa da Pria yari ituwe n’abaturage basaga ibihumbi 150. Ni agace gakora ku Nyanja y’u Buhinde, gahana imbibi na Tanzania kuko uvuye muri uyu Mujyi bigusaba gukora urugendo rw’ibilometero 127 ukagera ku mupaka.
Mu 2017 ni bwo bwa mbere ibyihebe byahigabije, icyo gihe byica abaturage 17 ku buryo byagejeje muri Werurwe 2020 nta musirikare wa Mozambique ugikandagira muri ako gace kuko bose bari bahunze.















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!