00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Twariruhukije: Imbamutima za Musenyeri Ntahondereye ku ifungurwa ry’imipaka y’u Rwanda n’u Burundi

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 16 Ugushyingo 2022 saa 07:42
Yasuwe :

Umushumba wa Diyoseze Gatolika ya Muyinga mu Burundi, Musenyeri Ntahondereye Joachim, yavuze ko yishimira ko umubano w’u Rwanda n’u Burundi uri kongera kuba mwiza nyuma y’imyaka irenge irindwi utameze neza.

Yabivuzeho ubwo yari mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda ku wa 12 Ugushyingo 2022 yitabiriye ibirori byo kwizihiza Yubile y’imyaka 25 Musenyeri wa Diyosezi Gatolika ya Butare, Rukamba Philippe amaze ari Umwepisikopi.

Musenyeri Nyahondereye yaje ari kumwe na bagenzi be bo mu Burundi avuga ko bafite ibyishimo byinshi kuba babashije kwinjira mu Rwanda nta nkomyi nyuma y’imyaka irenga irindwi bidapfa kubashobokera.

Yavuze ko ubwo bamaraga kubona ubutumire bwa Musenyeri Rukamba babanje kubunza imitima bibaza uko bazinjira mu Rwanda kandi imipaka ifunze.

Yagize ati “Munkundire mbabwire ko igihe twabonaga ubutumire bwo kuza hano twabanje kubunza imitima twibaza uburyo tuzahagera, tubanza gutekereza ko wenda tuzafata indege ikatugeza i Kigali noneho tukabona kuza hano i Butare kubera ko imipaka y’ibihugu byacu yari ifunze.”

Yakomeje avuga ko kuri ubu bishimye kubera ko imipaka yafunguwe.

Ati “Uno munsi turishimye cyane kuko imipaka yafunguwe tukaba twashoboye kuza. Twumvise iyo nkuru nziza ko imipaka yafunguwe twariruhukije dukoma amashyi dutanga n’impundu nyinshi.”

Yashimiye Diyosezi Gatolika ya Butare n’abakirisitu bayo uburyo babakiriye neza bakongera kwisanga mu Rwanda bakunda.

Umushumba wa Diyosezi GAtolika ya Muyinga mu Burundi, Ntahondereye Joachim

Yavuze ko u Rwanda n’u Burundi ari ibihugu by’impanga kandi ababituye ari abavandimwe bityo bakwiye kubana neza.

Ati “Tujye twisunga gahunda nziza yo kubagarira ubucuti twahawe n’Imana yatugize abavandimwe ikadusangiza imico n’ururimi nubwo ku magambo amwe n’amwe dukenera umusemuzi kugira ngo twumvikane neza.”

Yashimiye Perezida Kagame na Ndayishimiye

Musenyeri Ntahondereye yashimiye Perezida w’u Rwanda, Kagame Paul na mugenzi we w’u Burundi, Ndayishimiye Evariste, ubushake bafite bwo kongera kunoza umubano w’ibihugu byombi.

Ati “Uru rero ni urugendo rwa mbere twebwe Abepisikopi Gatolika b’u Burundi tugiriye hamwe tuza hano iwanyu mu Rwanda kuva imipaka y’ibihugu byacu ifunguwe. Reka rero mbasabe dukomere amashyi Imana n’abayobozi b’ibihugu byacu.”

“Aya mashyi dukomye twongereho gukomeza kwitanga uko dushoboye kose kugira ngo amahoro n’ubumwe bikomere kandi bihoreho mu bihugu byacu no muri aka karere k’ibiyaga bigari bya Afurika turimo.”

Ahangayikishijwe n’intambara iri kubera muri Congo

Musenyeri Ntahondereye yavuze ko bibabaje kuba mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hakomeje kubera intambara igahitana abantu ikangiza n’imitungo yabo abandi ikabagira impunzi.

Yasabye ko abahanganye bareka intambara ahubwo bagakemura ibibazo bafitanye binyuze mu biganiro by’amahoro.

Yasabye abayobozi n’abaturage guharanira ko nta ntambara yabaho mu bihugu byabo.

Ati “Mbisabye nzirikana ko hari amaraso akomeje kumeneka hano hirya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hakaba hari n’impungenge ko umutekano n’amahoro byahungabana mu karere kose.”

Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Butare, Musenyeri Rukamba Philippe, yashamiye Abepisikopi bo mu Burundi uburyo bashyigikirana mu bikorwa bitandukanye n’abo mu bihugu baturanye.

Yavuze ko by’umwihariko Abepisikopi bo mu Rwanda n’abo mu Burundi bahura kabiri mu mwaka bakaganira ku bibazo bibugarije bagafatanya kubishakira ibisubizo no gusaba Imana kubibafashamo.
Ku wa 22 Ukwakira 2022 nibwo Leta y’u Burundi yatangaje ko yafunguye imipaka yose iyihuza n’ibindi bihugu harimo n’iyihuza n’u Rwanda, yari imaze igihe ifunze nyuma y’agatotsi kaje mu mubano w’ibihugu byombi.

Kuva imipaka yafungurwa abaturage b’impande zombi batangiye kugenderana ku buryo bitanga icyizere ko bizagera aho n’ibicuruzwa bikemererwa kuvanwa mu gihugu kimwe bijya mu kindi.

Usibye Musenyeri Ntahondereye Joachim, abaturage bo mu Rwanda n’abo mu Burundi nabo bishimiye ifungurwa ry’imipaka kuko bongeye kwemererwa gusurana ndetse basaba ko bakomorerwa ku kijyanye no guhahirana.

Tuyikunde Viliginie ati “Urabona ko ibintu bigenda biba byiza mo gakeya kuko abantu barabasha kwambuka ariko twifuza ko inzitizi zose zikurwaho bikongera kumera nka mbere abantu bakaba benshi ndetse n’imodoka zitwara ibicuruzwa zikongera kwambuka n’imodoka zitwara abantu zikambuka.”

Nzeyimana Marc na we wifuza ko imipaka ifungurwa neza abantu bagahahirana.

Ati “Abanyarwanda ni abaturanyi beza ndumva nisanzuye nk’aho ndi mu rugo. Byaba byiza cyane ibicuruzwa byongeye kwambuka n’imodoka zitwara abantu zikambuka nk’uko mbere byari bimeze.”

Kugira ngo imipaka ihuza ibihugu byombi ifungwe mu 2015, u Burundi bwashinjaga u Rwanda gushyigikira abashatse guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza wahoze ari Perezida, u Rwanda rukabihakana ahubwo rugashinja u Burundi gufasha abashaka kuruhungabanyiriza umutekano barimo imitwe yitwaje intwaro.

Ibintu byatangiye kujya mu buryo nyuma y’aho Perezida Evariste Ndayishimiye agiriye ku butegetsi mu 2020, hagatangira ibiganiro bigamije kunagura umubano.

Musenyeri Ntahondereye yashimiye Perezida w'u Burundi n'uw'u Rwanda ku bw'umuhate wo kugarura umubano w'ibihugu byombi
Musenyeri Rukamba Philippe yashimue abepisikopi bo mu Burundi bifatanyije na we
Abepiskopi batandukanye bitabiriye ibirori byo kwizihiza yubile y'imyaka 25 Musenyeri Rukamba amaze ari umwepiskopi
Musenyeri Rukamba na mugenzi we wo mu Burundi, Ntahondereye Joachim berekeza ahabereye ibirori

prud[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .