Yabigarutseho kuri uyu wa 13 Ugushyingo 2024, ubwo hamurikwaga raporo igaragaza iby’ingenzi bizafasha u Rwanda kubaka ubukungu burambye kandi budaheza, yakozwe na Banki y’Isi ku bufatanye na Guverinoma y’u Rwanda.
Iyi raporo igaragaza ko ubukungu bw’u Rwanda bwakomeje kuzamuka ku ijanisha rya 7% mu myaka irenga 20 ishize, ibintu bitigeze bibaho ku bihugu byinshi bya Afurika.
Imibare igaragaza ko ubukene mu Rwanda bwagabanyutse cyane mu myaka ishize, aho ibyo umuturage yinjiza byavuye kuri 111$ u 1994 bigeza kuri 1040$ mu 2023.
Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yavuze ko iyi raporo yafashije kumenya aho igihugu gikwiye gushyira imbaraga mu gushyiraho imirongo migari y’iterambere rirambye kandi ridaheza.
Ati “Izagira uruhare mu gufasha gushyiraho gahunda z’iterambere rirambye. Iyi raporo iziye igihe kuko yateguriwe rimwe n’igihe twateguraga Gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere kandi iby’ibanze byayivuyemo byarifashishijwe.”
Yahamije ko binyuze muri gahunda z’igihe kirekire u Rwanda rwiha no mu bihe bikomeye byaba ibibazo bikomoka imbere mu gihugu no hanze rukomeza gutera imbere.
Ati “Abanyarwanda bakeneye iterambere kandi Guverinoma yacu ikora ibishoboka ngo igere ku cyerekezo 2050. Uretse imbogamizi zituruka hanze, no mu bihe bigoye tuba dufite intego yo gukomeza kujya mbere.”
Dr. Ngirente yahamije ko hari byinshi byakozwe mu gukuraho imbogamizi zazitira iterambere, ndetse hakomeza gushyirwa ingufu mu kwihutisha iterambere ridaheza.
Ati “Twageze kuri byinshi mu gukemura byinshi mu bibangamiye iterambere haba ari mu burezi, ubuzima n’ubuhinzi, ibikorwa remezo n’ibindi. Ubu busesenguzi buzakomeza gufasha mu kuvugurura gahunda zacu mu myaka itanu iri imbere. Bugaragaza ibyuho n’ibigomba gukorwa, ariko ibyinshi byashyizwe muri NST2 yatangajwe mu bihe byahise.”
Visi Perezida wa Banki y’Isi muri Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo, Dr. Victoria Kwakwa, yagaragaje ko kugira ngo iterambere igihugu cyifuza mu 2050 rigerweho bisaba gushyira imbaraga mu kongera umusaruro mu nzego zitandukanye, kongera imirimo ihangwa.
Ati “Nubwo ubukungu bwakomeje kuzamuka ariko ihangwa ry’imirimo ntabwo byajyanye. Kugira ngo ibi bibonerwe umuti bisaba gukemura bimwe mu bibazo, birimo kuzamura ubushobozi bw’abakozi, harimo kuzamura ireme ry’uburezi bituma umusaruro wiyongera, no gushyira imbaraga n’ishoramari aho biri ngombwa, hakorwa ku buryo aho ubushobozi bwerekejwe buba bukoreshwa neza ku buryo bigeza ku iterambere n’ihangwa ry’umurimo.”
Yavuze ko mu bindi byashyirwamo imbaraga ari uguteza imbere urwego rw’abikorera kuko ari rwo rutanga akazi kenshi kandi gahemba neza.
Gahunda ya Guverinoma y’imyaka itanu igaragaza ko ishoramari ry’abikorera rigomba kuzikuba kabiri mu gaciro, rikava kuri miliyari 2,2$, bingana na 15,9% y’umusaruro mbumbe w’igihugu, rikazagera kuri miliyari 4,6$ bingana na 21,5% mu 2029.
Binateganywa ko buri mwaka hazajya hahangwa imirimo ibihumbi 250, imyaka itanu ikazarangira hahanzwe imirimo miliyon 1.25.
Amafoto: Ingabire Nicole
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!