00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Twakoze amahano ariko twemeye guhinduka - Imbamutima z’abakoze Jenoside barangije igihano

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 15 April 2025 saa 10:11
Yasuwe :

Abafunguwe 159 nyuma yo kurangiza ibihano byabo ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, bagaragaje ko bahindutse ndetse biteguye gufatanya n’abandi Banyarwanda kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri.

Abiyemeje gufatanya n’abandi kubaka u Rwanda ni abateraniye mu itorero riri kubera mu kigo cya Hanika TSS giherereye mu Murenge wa Busasamana, Akarere ka Nyanza, mu ntego yo kwimakaza ubumwe, ubwiyunge n’ubudaheranwa.

Bahujwe kandi mu buryo bwo kumenyeshwa uruhare rwabo mu kurandura burundu ingengabitekerezo ya Jenoside no mu iterambere ry’igihugu.

Ni amahugurwa batangiye kuva ku wa 13 akazageza ku wa 16 Mata 2025, aho mu nyigisho bagenerwa zigaruka ku mateka, isenyuka ry’ubumwe bw’Abanyarwanda, mu bihe bya gikoloni na repubulika ya mbere n’iya kabiri, ndetse n’ingamba zafashwe mu kongera kubwubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Bamwe mu bitabiriye iri torero bavuze ko uko babona u Rwanda muri iki gihe bibanezeza. Bahize ko na bo bazakomeza gufata inshingano zo gusigasira ibyiza igihugu kigezeho no kugira uruhare mu kubyongera.

Nyiraminani Valérie yabwiye IGIHE ati "Nari mfite impungenge z’ukuntu nzakirwa mu muryango ariko rwose banyakiriye neza, kandi iri torero riri kunyereka ko mfite agaciro mu muryango nyarwanda ndetse ko n’umusanzu wanjye mu iterambere ari ingirakamaro."

Mugenzi we Rusunika Edouard, ati "Twakoze amahano, ariko twemeye guhinduka. Iri torero riratwibutsa ko ubwiyunge bushoboka, kandi ko tugomba kubiba imbuto z’amahoro aho dutuye, tukarwanya ingebitekerezo ya Jenoside kugira ngo u Rwanda tuzaraga abana bacu ruzabe ari rwiza.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, yasabye abitabiriye kwitandukanya n’amateka mabi, ahubwo bakagira uruhare mu rugendo rwo kubaka u Rwanda rwunze ubumwe.

Yagize ati" Kugaruka mu muryango nyarwanda ni amahirwe, ariko ni n’inshingano. Umuntu wafunguwe arangije ibihano ku cyaha cya Jenoside agomba kuba icyitegererezo mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, akaba umusemburo w’ubwiyunge aho atuye.”

Yababwiye ko batumiwe ngo bafatanye kubaka u Rwanda rwiza ruzira amacakubiri, ruzira Jenoside aho umuntu aryama agasinzira azi ko ntawe umuhiga.

Abitabiriye iri torero baratozwa imiyoborere myiza, ihungabana n’isanamitima, Ndi Umunyarwanda, ndetse n’uburyo bwo kubana neza n’abo bahemukiye no kwiteza imbere binyuze mu bufatanye n’umuryango nyarwanda wose.

Abari mu Itorero ni abafunguwe guhera 2018, bose hamwe bakaba ari 159, barimo abagore icyenda, bose bari barahamijwe ibyaha bya Jenoside bakanabihanirwa.

Abasoje ibihano bijyanye no kugira uruhare muri Jenoside biyemeje kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri
Abitabiriye iri torero bavuze ko bongeye kubona ko igihugu kikibakunda nubwo bagihemukiye bikabije
Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, yasabye abari mu itorero kwirinda gusobanya n'abandi basanze mu rugamba rwo kubaka igihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .