00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tuzabakumbura! Urwibutso Abarundi bari bamaze igihe mu Rwanda nk’impunzi basubiranye iwabo (Video)

Yanditswe na Mutangana Gaspard
Kuya 27 Mata 2021 saa 05:48
Yasuwe :
0 0

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 27 Mata 2021, Abarundi bari bamaze igihe mu Rwanda nk’impunzi basubiye iwabo, bagaragaza ko bazakumbura u Rwanda nubwo bishimiye gutaha.

Aba Barundi 159, basubiye iwabo bambukiye ku Mupaka wa Nemba, uhuza Akarere ka Bugesera mu Burasirazuba bw’u Rwanda, n’Intara ya Kirundo mu Burundi.

Abatashye none, ni abari batuye mu bice bitandukanye by’u Rwanda nko mu Mujyi wa Kigali, i Nyamata mu Bugesera n’ahandi. Abenshi muri bo bari mu Rwanda kuva mu 2015 ubwo mu gihugu cyabo havukaga imvururu zakurikiye amatora ya Perezida.

Abaganiriye n’itangamakuru mbere yo gusubira mu Burundi, bavuze ko bishimiye gusubira mu gihugu cyababyaye, ariko hari n’ibyo bumva bazakumbura mu Rwanda.

Uwimana Nadine wari umaze imyaka itandatu atuye Kacyiru mu Mujyi wa Kigali, yabwiye IGIHE ko yumva nyuma y’igihe gito ageze i Burundi, hari ibyo azakumbura mu Rwanda.

Ati “Nishimiye gusubira ku ivuko i Bujumbura. Turishimye cyane kuko twari dukumbuye ku ivuko. Nzakumbura imvange n’ibishyimbo, kuko iwacu turya isamake (amafi).”

Undi wari utuye mu Mujyi wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, yavuze ko yishimiye umutekano uri mu Rwanda, n’uburyo abayobozi bo mu Rwanda bita ku baturage.

Yavuze ko yishimiye ubwisanzure bw’amadini yasanze mu Rwanda, kandi ngo yahagiriye n’amahirwe yo kwiyungura ubumenyi mu iyobokamana.

Ati “Kuva ku rwego rw’umudugudu kugera aho amaso atagera, umutekano wari mwiza. Nashimishijwe no kubona Perezida Paul Kagame agera i Nyamata agahagarara akaturamutsa. Mu Rwanda baramfashije nongera ubumenyi mu iyobokamana muri Africa Mission Bible College. Nzakumbura insengero.”

Icyakora na none asanga abayobozi b’ibihugu byombi, u Rwanda n’u Burundi bakwiye gukemura ikibazo cy’imigenderanire, imipaka igafungurwa, kuko ngo abaturage bo mu gihugu kimwe bahombywa bikomeye no kutagenderanira n’abo mu kindi gihugu baturanye.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (Minema), Kayumba Olivier, yavuze ko amarembo y’u Rwanda yuguruye ku muntu wese ushaka ubuhungiro mu Rwanda, ndetse no ku baruhungiyemo bifuza gusubira mu bihugu byabo.

Ati “Nubwo imipaka ifunze, uwaba afite impamvu yatuma ahunga, mu Rwanda twiteguye kumwakira nta kibazo. Abarundi ni bo bafata icyemezo cyo gutaha, cyangwa kuguma mu Rwanda.”

Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Mpunzi (UNHCR), Filippo Grandi, yashimye uruhare rwa Guverinoma y’u Rwanda n’iy’u Burundi zigira mu bikorwa byo gucyura impunzi, anagaragaza inyungu Abarundi bazakura mu kuba bari gutaha.

Ati “Turashimira Leta z’ibihugu byombi. U Rwanda rwitwaye neza mu gukumira Covid-19. Abasubiye i Burundi bose babanje gupimwa, kandi nta n’umwe wayanduye. Kuba batashye ni byiza, kuko nk’ubu hari abagiye gusubira mu kazi.”

“Hari abana nabonye batigaga, kandi nibagera ku ivuko bari bubashe kubona serivisi bakenera zose. Tugiye gufatanya na Leta y’u Burundi kurebera hamwe uko basubizwa mu buzima busanzwe.”

Igikorwa cyo gucyura Abarundi bahungiye mu Rwanda, gihuriweho na Leta y’u Rwanda, Leta y’u Burundi n’Ishami rya Loni Ryita ku Mpunzi (UNHCR).

Kuva muri Kanama 2020 ubwo Abarundi batangiraga gutaha, abarenga ibihumbi 23 ni bo bamaze gutaha, mu gihe biteganyijwe ko umwaka wa 2021 uzarangira abagera ku bihumbi 40 barasubiye iwabo.

Impunzi z'Abarundi 159 zasubiye iwabo ku bushake zinyuze ku Mupaka wa Nemba mu Karere ka Bugesera
Umuyobozi wa UNHCR ku Isi, Filippo Grandi asuhuza umwana w'Umurundi wari uri mu batashye iwabo
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi (Minema) Kayumba Olivier yavuze ko amarembo yuguruye ku muntu wese ushaka ubuhungiro mu Rwanda
Grandi yashimye imbaraga Leta y'u Burundi n'iy'u Rwanda zashyize mu bikorwa byo gucyura impunzi ku bushake

Amafoto: MINEMA


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .