00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tuyizere watoraguwe muri Jenoside ari uruhinja yahuye n’umuryango we

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 18 May 2022 saa 08:06
Yasuwe :

Umunyarwanda yarateruye ati “Akagenda ntigahere ni amaraso ya muntu!” Ni umugani w’Ikinyarwanda ugaragaza ko uko byagenda kose iyo hari uwawe wabuze byanga bikunze mushobora kongera guhura mu gihe akiriho cyangwa se yaba yaravuye mu mubiri umunsi umwe ukumenya irengero rye.

Abajya babasha gusoma ijambo ry’Imana bo bazi ijambo ryanditse muri Bibiliya Yera mu gitabo cya Zaburi 30: 6, rigira riti “Ahari kurira kwararira umuntu nijoro, ariko mu gitondo impundu zikavuga.” Aha iri jambo rishatse kumvikanisha ko uyu munsi umuntu ashobora kubabara ariko ku wundi ukurikiyeho akirirwa yishimye.

Ibi byose bifite aho bihuriye n’inkuru ya Tuyizere Jean de Dieu uheruka guhura n’umuryango we nyuma y’imyaka ikabakaba 28, atazi amavu n’amavuko ye.

Uyu musore IGIHE yamukozeho inkuru mu ntangiro za Mutarama, ikiganiro kiyiherekeza cyari cyakozwe mu mpera z’umwaka ushize. Yavugaga ko ashakisha umuryango we kuko kuva yavuka atari azi iwabo wa se cyangwa nyina kuko yatoraguwe n’abakobwa batashyaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

N’ubwo byari bimeze gutya ariko, ubu impundu ziri kuvuga urwunge kuko uwari nyakamwe nta muntu n’umwe wo mu muryango avukamo azi , ubu yamaze kubona abavandimwe babiri ndetse abo mu muryango we bari barakuyeyo amaso bazi ko atakiriho; ubu umenezero ni wose.

Uko Tuyizere n’umubyeyi we baburanye…

Olive Muhongerwa , wakurikiraga nyina wa Tuyizere witwaga Muzirankoni mu kiganiro yahaye IGIHE yavuze ko umubyeyi w’uyu musore Jenoside ubwo yatangiraga yari yaraje kuba iwabo kubera ibibazo byari biri mu muryango yarashatsemo.

Ati “Jenoside itangira umubyeyi wa Tuyizere yari yaraje mu rugo iwacu. Hanyuma abantu bose batangira guhunga. Tuyizere yari afite amezi ane n’igice yenda kugira atanu. Mukuru wanjye yakundaga mama cyane, nitwe twari abana bato ariko njye ntabwo nabitekerezaga. Yarambwiye ngo uzahungane n’abandi bavandimwe njye ntabwo nzasiga mama. Tumusiga iwacu.”

Uyu mubyeyi iyo muganira akubwira ko atazi uko mukuru we n’ababyeyi be baje kwicwa, gusa inkuru azi ni uko yihishaga hafi y’iwabo kugira ngo amenye uko ibyaho byifashe. Akihishana n’uruhinja ariko akarushyira kure ye ho gato akajya kurureba ngo rutaza kurira. Aha abo mu muryango we niho bavuga ko ashobora kuba yaravumbuwe n’Interahamwe zikamwica zikabura umwana we.

Muhongerwa we avuga ko ubwo Jenoside yatangiraga yahise afata inzira ahungana na bamwe bo mu muryango we berekeza mu Burundi ariko bamwe bakabamwicana.

Ati “Njye naragiye njyana n’abana bato. Twatahutse tuvuye mu Burundi dusanga iwacu hose barabishe na mama wa Tuyizere. Jenoside irangiye twakomeje ubuzima tubaho birarangira, ndashaka nari nagize amahirwe ndokokana na basaza banjye babiri[mu bana icyenda barokotse ari batatu].”

Urujijo rwari rwose ku irengero rya Tuyizere

Muhongerwa avuga ko bahungutse babwiwe ko umwana wa mukuru we yatoraguwe n’abakobwa batashyaga ndetse bamwereka naho bamukuye ariko we na basaza be bakagira impungenge z’uko yaba akiriho.

Ati “Amakuru twari dufite ni uko Tuyizere atapfuye gusa nta makuru dufite y’aho yarengeye. Ariko, na none kwiyumvisha ukuntu umwana muto nkawe yarokotse byari bigoye. Ukurikije ubugome bwari buriho abantu barahindutse inyamanswa kubyiyumvisha byari bigoye. Amakuru barayatubwiye kuko nyina yapfuye muri Jenoside nyuma n’abavandimwe banjye baramushyinguye barabibona ko bamushyinguye nta mwana bari kumwe.”

Yakomeje agira ati “Musaza wanjye yaraje tujyana iwacu 1997 kuko nibwo nagize imbaraga zo kujya kuhareba. Tuhageze umugore witwaga Agnes atubwira ko umwana wa Muzirankoni akiriho. Musaza wanjye twari kumwe yarabihakanye.”

Inkomanga ku mutima buri gihe mu nzira y’i Bugesera!

Muhongerwa kuva Jenoside irangiye iyo yageraga mu Bugesera ntabwo yagiraga amahoro akibaza ikintu kibitera bikamubera ihurizo rikomeye.

Ati “Nahoranaga ikintu ntazi uko nageraga mu Bugesera ndenze i Nyamata. Numvaga umubabaro nkibuka wa mwana[Tuyizere. Nkavuga nti wenda wasanga ari agakozi k’ahantu, karagira inka… umwana wanjye yize Maranyundo nanyura ku bana bari mu muhanda nkagira impuhwe. Imana yari izi ko ariho nzakura umwana wanjye.”

Yakomeje avuga ko muri Mutarama ubwo inkuru ya Tuyizere yacicikanaga yongeye gutekereza ko byanga bikunze noneho abonye umwana we.

Ati “Nahise nshaka ya nkuru nyisubiramo ndayireba ariko nkiyifungura ubwoba bwaranyishe. Nakubise amaso Tuyizere mbona umwana wanjye muto, mbona mukuru wanjye, mbona ya matwi yacu wagira ngo ni icyita rusange iwacu… natangiye gutengurwa.”

Avuga ko yahamagaye musaza we mukuru ariko ntiyabyemera. Ati “Njye nzabyemera mbonye ikimenyetso cya ADN.”

Tuyizere yabanje kugorana

Uyu mubyeyi yavuze ko akimenya inkuru ya Tuyizere yatangiye gushakisha nimero ze za telefoni, bakaba kuvugana ndetse akajya kumureba.

Yavuze ko we n’abandi bo mu muryango bagiye kureba Tuyizere, akabanza kubitaza ngo arebe uko basa.

Ati “Twagiye kumureba aratwitegereza twinjira ndamuhamagara mbona telefoni iri gusonera aho yari yicaye. Twaganiriye nta byiringiro afite. Tukimubona amaso ku maso nabwiye abo twari kumwe nti uyu mwana ni uwacu. Ntabwo yabashaga kumva ko turi umuryango. Twaramwitegereje tubona arakomeye kuko twumvaga nitumubwira amakuru yose dufite arahahamuka. Tumutekerereza byose.”

Avuga ko icyo gihe nta rindi jambo Tuyizere yamubwiye ahubwo yamusabye ko bajya gukoresha ibizamini bya ADN, ubundi babikora ibisubizo bikaza ari 99,98%.

Se wa Tuyizere yari mubyara w’umugore we. Ubu abo mu muryango wa se bamwe yarababonye ariko hari bamwe atabonye kuko hari imiryango itarabashije kurokoka Jenoside.

Nababazwaga no kuba umwana atazi igisekuru…

Nyirabahizi Theresie wareze Tuyizere mu kiganiro yagiranye na IGIHE yavuze ko ubwo yari ari gutashya yabonye umwana akamutera impuhwe.

Ati “Mbona umwana ntabwo yari yishimye. Icyatumye mfata iya mbere kugira mufate ni ibyishimo nahise ngira. Nababajwe no kuba ari aho nta wundi muntu. Icyo gihe nari mfite imyaka 25.”

Yavuze ko kurera umwana byari ibintu bigoye muri kiriya gihe kuko bamuhaga ku biryo bafite ariko babiseye.

Ati “Twarabinombaga. Ntabwo yabashaga kuba yakonka nta n’ubwo yabashakaga kuba yarya ibiryo bikomeye. Mama yamuhaye ibere ntiyashobora kuryonka. Turi guhunga twageze Nyaruguru, hari umuntu waduhaye amata nabwo biranga ahari kubera ko yari amaze iminsi atonka.”

Uyu mubyeyi na Tuyizere bafitanye ubumwe budasanzwe ku buryo amwita nyina. Nyirabahizi yashatse umugabo ubwo yari afite imyaka 38 kuko yashakaga ko umwana we abanza agakura agiye gushaka barajyana.

Tuyizere avuga ko impamvu uyu mubyeyi yamwiyumvisemo ari uko ariwe babanye igihe kinini. Ati “ Abandi ni abahungu bavukana nawe, undi mukobwa yari umunyeshuri undi yahise ashaka umugabo. Mama uyu rero niwe wambaye hafi cyane, niwe mfata nk’umubyeyi wanjye. Kuba yarabaye hafi yanjye nibyo byatumye mwiyumvamo nk’umubyeyi wanjye.”

Kuri iki Cyumweru tariki 15 Gicurasi habayeho umuhango wo kwakira Tuyizere mu muryango ku mugaragaro, no gushimira umuryango wamureze. Ibi birori byari birimo ubuyobozi bw’Umurenge wa Gashora ndetse n’ubwo ku rwego rw’Akarere ka Bugesera.

Tuyizere yahawe impano n'umuryango we wari waramubuze
Tuyizere yamaze kwisanga mu muryango we
Tuyizere na Nyirabahizi wamutoraguye
Tuyizere na Nyirabahizi wamutoraguye muri Jenoside
Olive Muhongerwa n'umuhungu we bari mu byishimo nyuma y'imyaka 27 irenga bataziranye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .