00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tuyisenge uherutse kwegukana umudali mu Mibare yaje mu ba mbere batsinze ibizamini bya Leta

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 August 2024 saa 01:15
Yasuwe :

Denys Prince Tuyisenge uherutse kwegukana umudali wa zahabu mu marushanwa Nyafurika y’Imibare (Pan-African Mathematics Olympiad, PAMO 2024, yaje ku rutonde rw’abanyeshuri batanu ba mbere batsinze neza mu Rwanda mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye (Tronc Commun).

Tuyisenge wiga ku kigo Hope Haven mu karere ka Gasabo, yaje ku mwanya wa kabiri muri batanu ba mbere bagize amanota menshi mu bizamini bisoza umwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye.

Amarushanwa y’Imibare Tuyisenge aherutse kwitabira, yari yahuje abanyeshuri bo mu bihugu 27 bya Afurika aho abana bagaragaza impano zabo mu mibare.

Tuyisenge aherutse kubwira itangazamakuru ko icyifuzo cye ari ukuzaba enjeniyeri.

Ati “Byanteye imbaraga numva nakomeza kwiga cyane kugira ngo nzagere kuri byinshi, ndifuza kuzaba umu enjeniyeri kandi imibare ni inkingi yabyo.”

Intsinzi ya Tuyisenge na bagenzi be batandatu bari bahagarariye u Rwanda, yatumye bakirwa mu minsi ishize na Perezida Kagame ndetse arabashimira, abasaba gukomeza kwiga, bakifashisha ubumenyi bwabo mu mibare mu gushakira ibisubizo ibibazo byugarije Isi.

Tuyisenge yahembwe mudasobwa kubwo kuza mu batsinze neza ibizamini bya Leta
Tuyisenge (ibumoso) ubwo yari ategereje itangazwa ry'amanota

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .