Tuyisenge ucuruza serivisi za MTN yavuze uko yibwe akanahohoterwa n’abajura barimo uwarashwe (Video)

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 29 Gashyantare 2020 saa 03:31
Yasuwe :
0 0

Binyuze ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, benshi babonye amashusho y’umucuruzi wa serivisi za sosiyete y’itumanaho MTN Rwanda, wibwe anakahohoterwa n’abajura babiri, baje gufatwa na polisi umwe akaraswa ayirwanya.

Uriya mucuruzi ntawundi ni Tuyisenge Jeannette, umugore w’imyaka 34 ufite abana babiri. We n’umugabo we batuye mu Kagari ka Nyabisindu mu Murenge wa Remera, Akarere ka Gasabo.

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko ku bufatanye n’Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB), yataye muri yombi abibye Tuyisenge, ariko ikaba ifite uwitwa Irakoze Emmanuel kuko mugenzi we Irumva Elias yarashwe agapfa ubwo inzego z’umutekano zajyaga kumufata.

IGIHE yasuye Tuyisenge Jeannette, wahuye n’ibi bisambo, agaruka ku buryo yibwe, uko yahohotewe n’icyo atekereza nyuma y’uko abamwibye bafashwe umwe akaraswa.

Tuyisenge avuga ko “Hari nka Saa kumi n’imwe njya kuri depot [ububiko] mbaka agafunguzo ko k’ubwiherero kuko nibwo tujya dukoresha noneho ndangije urufunguzo bararumpa ndaza ndi kumanuka mu gakoridori ni bwo nabonye abasore babiri bari guhengereza sinabitaho ndakomeza ndagenda bansangayo bahita bambaza niba nta kayira kajya k’uwitwa Thierry.”

Tuyisenge avuga ko nyuma yo kubwira abo bajura ko bibeshye nta nzira iri aho hafi y’ubwiherero bari bamusanze, ngo yashidutse umwe muri bo amunize mugenzi we atangira kumukubita amakofe mu nda anamwambura amafaranga na telefone ebyiri yari afite.

Ati “Nababwiye ko nta kayira gahari baranyihorera nibwo nashidutse undi musore amfashe umunwa atangira kuniga mbura umwuka mbura uko ntabaza. Ubwongubwo umwe yatangiye akajya aniga umwuka utangira urahera kuko yari yamfunze umunwa undi atangira kunkubita amakofe mu nda mbese numva umwuka uraheze. Uwoherezaga amabwiriza ni uriya wafashwe na polisi, niwe wavuga ngo ankubite mu nda nshobora kuba ntwite kugira ngo mpite mpfa.”

Tuyisenge yakuwe aho ajyanwa kwa muganga yitabwaho. Kugeza ubu ikibazo ubu afite ni uko akibabara mu nda gusa.

Uretse gukubitwa, Tuyisenge yanambuwe amafaranga agera ku bihumbi 250 Frw na telefone ebyiri.

Kuba umwe mu bibye bakanahohotera Tuyisenge yararashwe ashaka kurwanya inzego z’umutekano, ngo ‘ibyo bashakaga kumukorera ni bo byabayeho’, agashimira inzego z’umutekano agasaba ko uwafashwe ashyikirizwa ubutabera kugira ngo bizabere n’abandi bajura isomo.

Kuri uyu wa Gatanu, MTN Rwanda yashumbushije Tuyisenge, amafaranga yose yari yibwe inamuha izindi telefone ebyiri zigezweho na Kiosque yo gukoreramo kugira ngo akomeze kwiteza imbere.

Tuyisenge Jeannette ari kumwe n'umugabo we

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .