00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tuvuge ibyo twakoze: Minisitiri Musabyimana yakebuye abayobozi bavuga ntibakore

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 17 Ugushyingo 2022 saa 07:52
Yasuwe :

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, yasabye abayobozi bo mu nzego z’ibanze kuvuga ibyo bakoze anenga bamwe mu bavuga gusa ntibakore.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki ya 17 Ugushyingo 2022, ubwo yagiranaga inama n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu Ntara y’Iburasirazuba ndetse n’abahagarariye ibyiciro byihariye.

Ni uruzinduko yahereye mu cyumba cy’amakuru cy’Intara y’Iburasirazuba cyerekana amakuru y’uturere twose yaba mu bukungu, imibereho myiza n’imiyoborere myiza.

Nyuma yo kwereka ibirangwa muri iki cyumba kandi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara, Dr Nyirahabimana Jeanne, yerekanye ishusho rusange y’Intara, ibibazo biyigaragaramo n’ingamba zo kubikemura no kwihutisha iterambere ry’abaturage.

Minisitiri Musabyimana wari ukoze uruzinduko rwe rwa mbere mu Ntara nyuma yo gushyirwa muri uyu mwanya mu cyumweru gishize, yafashe ijambo ashimira abo mu nzego z’ibanze ku kazi keza bakomeje gukora, yabasabye gushyira imbere gukora kuruta kuvuga abizeza ko uri tayari gukora cyane nawe yiteguye kujyanamo nawe.

Ati “ Kuvuga ni byiza no kuvuga bikumvikana ni byiza ariko tuvuge ibyo twakoze, tuvuge ibikoreka tuvuge ingamba tunazijyemo ariko cyane cyane tuvuge ibyo twashoboye gukora, nitubikora gutyo tuzajyanamo kandi nanjye ndi tayari ko tujyanamo.”

Minisitiri Musabyimana kandi yasabye abo mu nzego z’ibanze kugabanya ibibazo biri mu turere bayobora bikunze kugezwa kuri Perezida Kagame abasaba kubaka uburyo buhamye bwabafasha gukemura ibibazo no kumenya ibihari bitari byakemurwa.

Yabasabye kandi kumenya imishinga iri mu turere iba yarashowemo amafaranga menshi bakayihuza n’iterambere ry’abaturage. Mu bindi yabasabye harimo kongera umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi ngo kuko iyi Ntara ikwiriye kuba ikigega cy’Igihugu.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yashimiye Minisitiri Musabyimana ku nama nziza yabagiriye avuga ko zigiye kubaha umukoro wo guhora ku isonga

Ati “ Turabizeza ko tuza gukora ibishoboka byose ntitubatenguhe cyane cyane mu gukemura ibibazo by’abaturage mwatubwiye, tunejejwe nuko mugiye muri izi nshingano mwaranyuze mu zo turimo natwe, turizera ko ibibazo tunyuramo izindi nzego zitamenya mwebwe mwarusha izindi nzego kubyumva hari ibipfa aritwe tubigizemo uruhare ariko hari n’ibipfa kuko tutabonye ubufasha.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab we yavuze ko bagiye kurushaho kwegera abaturage, kugabanya inama, yavuze ko bagiye kurushaho guha umwanya abaturage bakagira ururuhare mu bibakorerwa ndetse bakarushaho kuzuzanya kugira ngo barusheho kugera ku nshingano.

Yeretswe uko icyumba cy’amakuru gikora
Meya wa Bugesera Mutabazi Richard yijeje Minisitiri Musabyimana gukora neza
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana yasabye abo mu nzego z’ibanze gukora kuruta kuvuga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .