Turikiya igiye gufungura ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro mu Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 Ukwakira 2019 saa 08:36
Yasuwe :
0 0

Turikiya igiye gufungura ishuri rishya ry’imyuga n’ubumenyingiro mu Rwanda (TVET) ryitezweho kongera umubare w’amashuri nk’ayo mu gihugu.

Ambasaderi wa Turikiya mu Rwanda, Burcu Çevik yahishuye ko iryo shuri rizazana umwihariko wo kuzamura ireme ry’uburezi mu by’ubumenyingiro n’imyuga mu Rwanda.

Aganira na The New Times yagize ati “Turashaka gufungura ishuri i Kigali ritanga amahugurwa mu by’imyuga n’ubumenyingiro. Twumva ko ari ingenzi kuko u Rwanda ruri kwita ku bijyanye no kubaka ubushobozi bw’abakozi bafite ubumenyi bugezweho.”

Ikigo Maarif Foundation nicyo gishinzwe gukurikirana iby’uwo mushinga mu mwanya wa Leta ya Turikiya.

Icyo kigo ni icya Minisiteri y’Uburezi muri Turikiya gishinzwe gucunga amashuri yabo ari hirya no hino ku isi.

Ambasaderi Çevik yavuze ko itsindi rivuye mu kigo Maarif rizasura u Rwanda mu Ukuboza uyu mwaka mu biganiro byitezweho gutanga umurongo w’uburyo ishuri rizafungurwa.

U Rwanda rumaze igihe rushyize imbere amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro nk’imwe mu nkingi yo kubona abakozi bashoboye guhangana ku isoko ry’umurimo.

Turikiya ni igihugu kizwiho kuba cyarateje imbere ibijyanye n’imyuga n’ubumenyingiro.

Ambasaderi yavuze ko nibazana iryo shuri mu Rwanda, bizafasha mu gutanga ubunararibonye bafite muri iyo ngeri, abanyarwanda badafite ubushobozi bwo kujya kwiga muri Turikiya bakabasha kubona ubwo bumenyi hafi.

Ubusanzwe Turikiya yari isanzwe itanga buruse ku banyarwanda bagiye kwigayo. Umwaka ushize abanyeshuri b’abanyarwanda 45 bagiye kwiga muri Turikiya, uyu mwaka hari abandi 35 babonye ayo mahirwe.

Ikigo Maarif Foundation nicyo cyahawe gucunga amashuri yari ay’umuryango Gülen movement usigaye ufatwa nk’uw’iterabwoba muri Turikiya, nyuma y’igeragezwa ryo guhirika ubutegetsi ryabayeho tariki 15 Nyakanga 2016.

Mu Rwanda, hari isuri Hope Kids Academy ryari ryarashinzwe ku bufasha bw’uwo mutwe ariko ryaje gufungwa mu 2017 ku busabe bwa Leta ya Turikiya.

Ambasaderi yavuze ko ishuri bifuza gufungura mu Rwanda rizaba ritandukanye n’iryafunzwe mu 2017.

Ambasaderi wa Turikiya mu Rwanda, Burcu Çevik yahishuye ko iryo shuri rizazana umwihariko wo kuzamura ireme ry’uburezi mu by’ubumenyingiro n’imyuga mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .