00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Turikiya: Dr. Ugirashebuja n’intumwa ayoboye bitabiriye inteko rusange ya Interpol

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 Ugushyingo 2021 saa 06:47
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr. Ugirashebuja Emmanuel yitabiriye inteko rusange ya 89 ihuza Umuryango wa Polisi Mpuzamahanga (Interpol) muri Turikiya.

Iyi nama yatangiye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Ugushyingo 2021. Minisitiri Dr. Ugirashebuja ari kumwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Col (Rtd) Jeannot Ruhunga.

Inteko rusange ya 89 ya Interpol ibaye mu gihe Isi ihanganye n’icyorezo cya COVID-19. Iby’ingenzi bizigirwa muri iyi nama ni ukurebera hamwe ingamba zafatwa mu guhangana n’ingaruka za COVID-19 mu bihugu bigize umuryango wa Interpol.

Kugeza ubu abantu barenga miliyoni eshanu ku isi bahitanwe na COVID-19, mu gihe mu Rwanda habarirwa abasaga 1300 bamaze guhitanwa na yo.

Muri iyi nteko rusange kandi hazarebwa ku bikorwa ya Polisi n’ikoranabuhanga, ibikorwa biteganyijwe kuva mu mwaka wa 2022-2025 ndetse n’ibijyanye n’ubufatanye. Biteganyijwe ko izasoza imirimo yayo tariki ya 25 Ugushyingo hatorwa komite nyobozi nshya y’uyu muryango.

Abitabiriye iyi nteko rusange batowe na za Leta z’ibihugu bigize uyu muryango, akaba ari na bo bagize inteko nkuru y’umuryango iterana rimwe mu mwaka hagafatwa ibyemezo bikuru bigize gahunda z’umuryango, ibikenewe mu mibanire mpuzamahanga, imari na gahunda z’ibikorwa. Ibyo byemezo bishyirwa mu myanzuro y’inteko rusange. U Rwanda rwayakiriye mu 2015.

Minisitiri w'Ubutabera, Dr Emmanuel Ugirashebuja, hamwe n'itsinda ayoboye bitabiriye Inteko Rusange ya Interpol muri Turikiya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .