Turayishimiye uherutse kwiyomora kuri RNC ya Kayumba agiye gushinga umutwe mushya mu kwihimura

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 Gicurasi 2020 saa 02:21
Yasuwe :
0 0

Jean Paul Turayishimiye, wahoze akuriye Ubutasi mu mutwe w’Iterabwoba wa RNC uyoborwa na Kayumba Nyamwasa, biravugwa ko ari mu mugambi wo gushinga umutwe we bwite uzaba witwa Iteme ndetse ko ateganya kuzahita agaragaza ibibi byose bya Kayumba Nyamwasa.

Imwe mu ntego za mbere z’uyu mutwe, bivugwa ko ari ugushyira hanze ibikorwa byose byagiye biranga Kayumba ku buyobozi bwa RNC. Ibi ariko azabijyanisha n’umugambi we wo gukomeza ibikorwa bibangamira u Rwanda.

Turayishimiye, wakoze igihe kinini nk’Umuvugizi wa RNC, yavuye muri uyu mutwe mu mwaka ushize muri Nzeri nyuma yo gushinja Nyamwasa ko yawufashe nk’uwe bwite ku buryo awuyobora uko ashatse.

Ubwegure bwa Turayishimye bwatangajwe na Gervais Condo usanzwe ari Umunyamabanga Mukuru wa RNC mu nyandiko yashyize ahagaragara ku wa 24 Ukwakira 2019. Nta mpamvu n’imwe yigeze itangazwa y’icyaba cyaratumye ava kuri iyi mirimo, byatumye benshi mu basesenguzi mu bya politiki bemeza ko "muri RNC bombori bombori ikomeje guca ibintu".

Turayishimye ufite uruhushya rwa burundu rwo gutura muri Amerika, ni umwe mu bikomerezwa bya RNC akaba umucurabwenge w’uwo mutwe haba mu migambi yo gutegura ibitero, muri make azwi nk’umuyobozi ukuriye ubutasi.

Ni umwe kandi mu babaye abahuzabikorwa ba RNC mu bikorwa bitandukanye byibasira u Rwanda birimo nka gerenade zatewe hirya no hino mu gihugu zihagitana inzirakarengane. Yakunze gushinja Kayumba ko afata amafaranga agenewe RNC akayashyira mu bikorwa by’ubucuruzi bye biri i Pretoria, Zambia na Mozambique.

Bivugwa ko Turayishimiye amaze iminsi atunganya ibijyanye no kuba yashinga umutwe we aho ashaka ko yazayobokwa na bamwe mu bantu bakomeye biyomoye kuri RNC.

Umwe mu baba muri leta ya Massachusetts aho Turayishimiye atuye, yavuze ko “twumvise ko yamaze gutunganya ibijyanye n’imiterere y’ubuyobozi aho bamwe mu bahoze muri RNC nka Leah Karegeya, Frank Ruhinda, Tabitha Gwiza, Simeon Ndwaniye, Lydie Ujeneza, Emerance Kayijuka, Achille Kamana na Prosper Bamara bari mu bazahabwa imyanya”

Amakuru avuga ko icyo bose bahuriyeho ari uko bateganya kuzashyira ahagaragara mu minsi iri imbere imikorere idahwitse ya Nyamwasa, umugabo wahunze ubutabera bw’u Rwanda, uri mu bashinze umutwe w’iterabwoba wa RNC.

Gusa ababikurikiranira hafi bavuga ko nta hantu na hamwe “Iteme” rizaba ritandukaniye na RNC, kuko bihuje umurongo umwe w’ibikorwa by’iterabwoba no guharabika u Rwanda.

“Iteme” bisobanura “ikiraro”, ni naryo zina Turayishimiye akoresha ku rubuga rwe rwa Youtube aho atambutsa ibitekerezo bigamije guharabika u Rwanda no kuyobya abamukurikira.

Abakurikiranira hafi imyitwarire y’abantu biyita ko bari muri opozisiyo bavuga ko mu gihe Iteme ryaba ritangijwe nk’undi mutwe, byaba bigaragaza ko RNC iri mu marembera, kuva bamwe mu bari abayobozi bayo bari kuvuga ko bagiye gushyira hanze amabanga yose mu kwihorera kuri Kayumba.

Nyamwasa niwe wategetse ko Turayishimiye ahagarikwa kuri Radio Itahuka, umuyoboro w’icengezamatwara wa RNC, ibintu byababaje cyane uyu mugabo.

Turayishimiye avugwaho kuba umwe mu bacurabwenge b’ibitero bya gerenade byahitanye inzirakarengane ndetse no kuba mu migambi mibisha igamije kwibasira u Rwanda.

Byagaragaye neza ubwo Nshimiyimana Joseph uzwi nka Camarade yagezwaga mu rukiko akurikiranyweho uruhare mu bitero bya gerenade byagabwe mu isoko rya Kicukiro tariki 13 Nzeri 2013. Icyo gitero cyahitanye abantu babiri, batandatu barakomereka.

Nshimiyimana icyo gihe yivugiye ko yinjijwe muri ibyo bikorwa na Jean Paul Turayishimiye ndetse ko ari na we wamuhaye amabwiriza n’amafaranga yo kujya kugaba icyo gitero.

Jean Paul Turayishimiye ni na we wakoreshaga Joel Mutabazi n’abo bari bafatanyije barimo Caporal Kalisa mu mugambi wabo wapfubye wo guhitana Umukuru w’Igihugu.

Si ubwa mbere RNC icitsemo ibice kuko tariki 26 Nyakanga 2016, Kayumba yashyize hanze ibibazo bivugwa muri RNC, avuga ku byo yise ubuhemu bwa Rudasingwa Théogène washakaga gusenya iryo shyaka biciye mu gukurura amacakubiri ashingiye ku moko no gushaka kuryigarurira biciye mu kwanga amatora n’ibyayavuyemo.

Ubu bwumvikane buke bwatumye Rudasingwa amwiyomoraho, ashinga umutwe we yise New RNC, ajyana n’abari bamushyigikiye b’abasivili, abasirikare basigara mu rundi ruhande muri RNC ya Kayumba.

Yahise ashyiraho Komite y’agateganyo yo kuyobora New RNC mu gihe cy’iminsi 30 aho we yari Chairman, umwungirije ari Joseph Ngarambe naho Umunyamabanga ari Jonathan Musonera. Bahise biyemeza kandi kwitandukanya n’umuntu uwo ariwe wese ushyigikiye Kayumba ndetse wemera amatwara ye.

Jean Paul Turayishimiye uherutse kwiyomora kuri RNC ya Kayumba agiye gushyinga umutwe mushya yise Iteme

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .