Turashaka ko mwarimu aba icyitegererezo ku mugabane wa Afurika- Dr Munyakazi

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 25 Gicurasi 2019 saa 08:25
Yasuwe :
0 0

Ingamba zitandukanye Leta ifite zigamije guteza imbere imibereho ya mwarimu nizishyirwa mu bikorwa, abakora indi myuga bazifuza kuba abarimu kuko imibereho ye izaba ari icyitegererezo muri Afurika.

Abarimu bo mu bice bitandukanye by’igihugu ntibahwemye kugaragaza ko umushahara wabo ari iyanga ugereranyije n’indi mishahara y’abakozi ba Leta, unagereranyije n’uburyo ibiciro bihagaze ku masoko.

Ibibazo bijyanye n’amikoro ndetse n’ubushobozi buke bihora bigaragazwa n’abarimu, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Dr Issac Munyakazi, ubwo yaganiraga n’abanyeshuri biga muri Collège Saint André hamwe n’abiga muri Lycée de Kigali, yavuze ko mu minsi iri imbere bizaba amateka.

Ati “Umushahara wa mwarimu twongereyeho 10% bidutwara miliyari 11 z’amafaranga y’u Rwanda kandi dushaka ko bizakomeza kugeza igihe urwo rukiramende rw’umushahara wa mwarimu ruzagera aho Leta yifuza hahandi azaba afite agaciro”.

Dr Munyakazi yakomeje agira ati “Imibereho ya mwarimu izaba icyitegererezo. Turashaka ko mwarimu aba icyitegererezo ku mugabane w’Afurika, kuko hari ibindi bihugu nk’u Budage, umwarimu ariwe uhembwa amafaranga menshi.”
Uyu muyobozi avuga ko imbaraga u Rwanda rushyira mu burezi zigomba guhera kuri mwarimu kandi hari byinshi bimaze gukorwa byo kwishimira.

Birimo gushyiraho koperative Umwarimu Sacco, kubakira abarimu amacumbi hirya no hino, gahunda ya Girinka Mwarimu n’izindi.

Dr Munyakazi yakomeje avuga ko Leta y’u Rwanda yafashe ibyemezo byo gusubiza uburezi agaciro. Ati “Turashaka ko mwarimu azajya atambuka abandi bakozi ba Leta bakavuga ngo twese iyaba twabaga nka mwarimu, bazabisaba batazabibona kuko aho bazaba bari nta muntu uzajya apfa kuhakandagira muri uru Rwanda.”

Kongera 10% ku mushahara wa mwarimu byemejwe n’inama y’abaminisitiri yateranye ku wa 28 Mutarama 2019, ari nayo yemeje igabanywa ry’amafaranga yishyurwa mu mashuri yisumbuye nderabarezi (TTC) ndetse no kwemerera abarimu bamaze kugira uburambe runaka mu kazi gukomeza muri Kaminuza ku buntu.

Ibi byemezo ngo ni itangiriro rya gahunda Leta ifite zigamije kuzamura imibereho ya mwarimu, ibyiza biri imbere.

Dr Munyakazi avuga ko imibereho ya mwarimu izaba icyitegererezo muri Afurika

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza