Ibi yabigarutseho ku wa Gatanu, tariki 21 Werurwe 2025 ubwo hatangizwaga ku mugaragaro iyi porogaramu ari kumwe n’Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Banki ya Kigali, Ubalijoro Eugene, aho ndetse banasuye bamwe mu bakiriya bo mu turere twa Rubavu na Nyabihu.
Yagize ati “Turifuza ko abaturage bagera ku nzozi zabo n’inguzanyo ya BK. Ni na yo mpamvu muzi yatumye iyi gahunda tuyita Bigereho, aho abakiriya bacu twabamurikiye imwe mu nguzanyo zacu ya BK Quick +."
Yakomeje agira ati “Ushobora kubona agera kuri miliyoni 50 Frw ukoresheje BK App cyangwa Internet Banking, umuntu bitamusabye kuva aho ari, kandi akayibona mu masaha 15 gusa.”
Yamaze impugenge abakiriya avuga ko iyi gahunda yihuta, yoroshye kandi itekanye bityo izarushaho kuborohereza mu kwiteza imbere.
Bamwe mu bakiriya b’i Rubavu, bagaragaje ko bishimiye iyi gahunda ndetse no gusurwa n’ubuyobozi bukuru.
Twagirayezu Pierre Celestin yavuze ko iyi gahunda izakemura ibibazo byo kubura amafaranga mu bihe by’ibiruhuko.
Ati "Iyi gahunda ya Bigereho izadufasha kwihutisha ubucuruzi bwacu, kuko icyo usabye uzajya ugihabwa vuba bityo tukihuta mu iterambere."
Yakomeje agira ati "Umuntu yakeneraga amafaranga nko mu minsi y’ibiruhuko banki zafunze bikamugora ariko izajya itworohereza mu kwishyura abatuzaniye ibicuruzwa.”
Mukamitari Adrienne ukora ibijyanye n’ubukerarugendo mu karere ka Rubavu, yashimye uburyo inguzanyo izajya iboneka byihuse.
Ati “Gahunda ya Bigereho nk’abacuruzi izaborohereza, kuko umuntu yakeneraga inguzanyo bikamusaba kujya gutonda umurongo muri banki, ariko ubu azajya ayisaba atavuye mu rugo.”
Ubuyobozi bwa Banki ya Kigali buvuga ko iyi gahunda ikomatanyije ya Bigereho n’Inguzanyo ya BK, izorohereza abakiriya bayo kwagura ibyo bakora kuko izaborohereza kubona inguzanyo z’ubuhinzi binyuze muri kungahara na BK, inguzanyo z’amafaranga y’ishuri binyuze muri tuza na Bk, inguzanyo y’inzu n’iy’ubucuruzi binyuze muri BK quik +.










TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!