Turasaba abanyarwanda guhagarika kujya ahantu hari icyorezo cya Ebola-Minisitiri Gashumba

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 1 Kanama 2019 saa 05:03
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba, yasabye abanyarwanda guhagarika kujya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nyuma y’uko muri icyo gihugu habonekeye icyorezo cya Ebola.

Abantu basaga 1700 bamaze guhitanwa n’icyorezo cya Ebola muri RDC kuva muri Kamena umwaka ushize.

Mu minsi 15, mu Mujyi wa Goma uhana imbibi n’u Rwanda hamaze gupfa abantu batatu bishwe na Ebola.

Mu kiganiro Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba hamwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe bagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Kane, basabye abanyarwanda kwirinda kujya ahabonetse Ebola.

Minisitiri Gashumba yagize ati “Iyi ndwara irandura, icyo twigisha abanyarwanda ni uko umuntu adakwiriye kujya aho yumvise hari icyorezo. Ari pasiteri wabonetse i Goma, ari uyu mugabo w’imyaka 46 wavuye Goma akajya gushaka amafaranga ahari ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, bose baragaruka barwaye ntibabivuge, bakajya kwivuriza mu ngo kandi uba ugomba kubimenyesha.”

Yongeyeho ko “Tumaze iminsi twigisha abanyarwanda ko mu minsi 15 ishize habonetse umupasiteri wayanduye agapfa, ni ukongera kubwira abanyarwanda duti ko mwumvise ko hari icyorezo mwaretse kujyayo.”

Guhera muri iki gitondo havuzwe amakuru y’uko imipaka ihuza u Rwanda na RDC mu Karere ka Rubavu yafunzwe kubera Ebola.

Minisitiri Gashumba yabihakanye, avuga ko icyabaye ari ugusobanurira abaturage ibyago byo kujya ahantu habonetse Ebola bigatinza urujya n’uruza ku mipaka.

Gashumba yavuze kugeza ubu imipaka ifunguwe, gusa yongeraho ko abanyarwanda bakwiriye kwigengesera, abajyaga gucuruza bakaba babiretse kugeza igihe icyorezo bizatangazwa ko cyarangiye.

Ati “Nta mupaka ufunze n’uyu mwanya ugiye urasanga abaturage bambuka. Ubutumwa bw’ingenzi ni uko iyo hari icyorezo. Nta mupaka ufunzwe, nta mupaka wafunzwe. Icyabaye twigishije abantu kandi turakomeza, n’ejo muzatubona tubwira abantu tuti nyabuneka mwijyayo.”

Gashumba yihanangirije abambuka mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bakanyura mu nzira zitemewe. Yavuze ko inzego z’umutekano ziri maso kandi zitari buze kwihanganira uwambuka umupaka mu buryo butemewe n’amategeko.

Ati “Iyo umuntu bamutekerejeho guhungabanya umutekano w’igihugu bamuhana bihanukiriye. Ubusugire bw’igihugu ni ikintu gikomeye, unyura mu nzira zitemewe turaza kumuhana twihanukiriye.”

Yasabye abanyarwanda kugira amakenga muri iki gihe havugwa Ebola mu gihugu cy’abaturanyi, bakagira isuku birinda gusuhuzanya no gukora ku matembabuzi y’uwaketsweho iyo ndwara.

Dr Gashumba kandi yasabye abaturage gucika ku muco wo kujya gusura cyangwa gucumbikira umuntu uturutse mu bice bivugwamo Ebola, asaba ababonye umuntu nk’uwo kwihutira kubimenyesha inzego z’ubuyobozi agakurikiranirwa hafi.

Ati “Abanyarwanda mukomeze umuco wanyu wo kutarya inyama z’inyamaswa zipfishije. Indwara ntikwiye kwinjira mu gihugu cyacu izanywe n’umuntu wagiye kuyishakira cyangwa bitewe na bamwe bakiriye abaturanyi bakanga gutanga amakuru.”

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ubu abantu bagera ku bihumbi bitatu bamaze gukingirwa Ebola kandi ko abakozi b’inzego zitandukanye bahuguriwe gutanga ubutabazi igihe haba hagaragaye Ebola mu gihugu.

Ibyuma bipima umuriro ku bantu benshi icyarimwe bimaze gushyirwa ahantu hatandukanye hanyura abantu benshi mu gihugu harimo ku mipaka n’ahandi.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, Amb Olivier Nduhungirehe yavuze ko bakomeza gufatanya na Leta ya Congo n’izindi nzego kugira ngo Ebola ikumirwe.

Ati “Nta mupaka wigeze ufungwa uyu munsi, uko dukorana na Guverinoma ya RDC byasobanuwe, tuzakomeza gukorana kugira ngo turebe uko iki cyorezo twagikumira.”

Umuyobozi w’Umuryango Mpuzamahanga wita ku buzima (OMS) ishami ry’u Rwanda, Dr Kasonde Mwinga yashimye imyiteguro yo guhangana na Ebola u Rwanda rumazemo iminsi, avuga ko bazakomeza gufatanya ngo icyo cyorezo gikumirwe.

Yasabye gukomeza gushyira ingufu mu gusuzuma no gukumira ariko asaba ko mu ngamba zifatwa hatihutirwa izo guhagarika urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu.

U Rwanda rwashyizeho ikigo gishinzwe kwita ku baramuka bagaragayeho Ebola ndetse hari n’utundi duce 23 twateguwe mu bitaro 15 mu gihugu, aho bateguye kuba bashyira abarwayi ba Ebola baramutse babonetse.

Umurwayi uherutse kwicwa na Ebola muri Congo, hamaze kumenyekana abantu basaga 130 bahuye na we mbere y’uko bimenyekana ko yanduye, abo bakaba bashyizwe mu kato aho bari kwitabwaho n’abaganga.

Minisitiri w'ubuzima Dr Diane Gashumba yasabye abanyarwanda kwirinda kujya ahantu havugwa Ebola
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe EAC, Amb. Nduhungirehe avuga ko u Rwanda rurimo gukorana na RDC mu gukumira Ebola

Amafoto: Dushimimana Ami Paciffique


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza