Turakora ibishoboka ngo uzatugana azumve atekanye- Perezida Kagame ku gukomorera ubukerarugendo

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 23 Kamena 2020 saa 11:00
Yasuwe :
0 0

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda ruri gukora ibishoboka byose ngo abakerarugendo bafite gahunda yo gusura igihugu bazabe batekanye mu gihe bazamara mu gihugu.

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri, atangiza inama y’abayobozi bahuriye mu ihuriro ry’ibigo by’ubucuruzi ku Mugabane wa Afurika.

Iyi nama yakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga ry’amashusho mu kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus. Yahuje abakuru b’ibihugu, abayobozi bakomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Afurika, abikorera n’abayobozi bo mu bigo bitandukanye.

Ifite insanganyamatsiko ivuga ku “Ubucuruzi bw’Abanyamerika na Afurika mu guhangana n’ingaruka za Coronavirus.”

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 16 Kamena 2020 yafatiwe ingamba zinyuranye zigamije gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus mu Rwanda zirimo ko ibikorwa by’ubukerarugendo bisubukurwa.

Uwo mwanzuro uvuga ko “Ubukerarugendo bwo mu gihugu n’ubukerarugendo mpuzamahanga ku bashyitsi baje mu ndege zihariye (charter flights) baba abantu ku giti cyabo cyangwa abaje mu matsinda buremewe.’’

Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) rwashyizeho amabwiriza agenga ibikorwa byo kongera gufungura ibijyanye n’ubukerarugendo hagamijwe kuzahura ubukungu bwahungabanyijwe na Coronavirus.

Iyi ngingo ijyanye no guhanga udushya mu by’ubukungu no mu by’ubuzima mu guhangana na COVID-19, ishoramari nyuma ya COVID -19 no gukomeza ubucuruzi nyuma yayo iri mu zagarutsweho muri iyi nama.

Perezida Kagame yavuze ko ubukerarugendo buri mu bikorwa byafunguwe, anizeza ko hashyizweho ingamba zifatika zo gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

Yagize ati “Twafunguriye imiryango ubukerarugendo bw’imbere mu gihugu, kandi twashyizeho ingamba zizanafasha n’abakerarugendo bari bamenyereye kuza bava hanze. Kubera uburyo ibintu bigenda bisubira mu buryo turi kubona hari abagaragaza ko bashaka kugaruka, ni buhoro buhoro.’’

Ubukerarugendo ni rumwe mu nzego zifatiye runini u Rwanda kuko mu 2019 mu musaruro mbumbe wose w’igihugu, bwari bufitemo 10% mu gihe na mbere yaho umusaruro w’ibyo igihugu cyinjiza biturutse mu bukerarugendo wagiye wiyongera ku kigero cya 11% na 9% kuva mu 2008 kugera mu 2019.

Umukuru w’Igihugu yakomeje avuga ko “Turagerageza gukora ibishoboka byose ngo duharanire ko buri wese uzafata icyemezo cyo kuza atugana, agomba kwiyumvamo ko azaba atekanye. Iyo bari hano nkuko bisanzwe, icyo twashyizemo imbaraga ni uko buri wese dukorana ishoramari bazi icyo bashobora kubona, hari ibyo kwitega. Tugomba kwizeza abantu ko umutekano wabo hano no mu gihe bazaba basubiye iwabo uzaba umeze neza.’’

Perezida Kagame yashimangiye ko Ihuriro ry’ibigo by’ubucuruzi ryabaye umufatanyabikorwa mwiza ku Rwanda no kuri Afurika mu myaka 25 ishize.

Mu butumwa bwe yagaragaje ko nubwo Isi yugarijwe ariko “nta gushidikanya ko Afurika na Amerika bizakomeza kunoza ibijyanye n’ubuhahirane.’’

Yagaragaje ko u Rwanda rwafashe ingamba zitandukanye mu kugenzura icyorezo, zirimo ishyirwaho rya gahunda ya Guma mu rugo, amabwiriza, gupima no gukurikirana abahuye n’abarwayi mu buryo buhoraho.

Perezida Kagame yavuze ko buri wese hari amasomo ari kwiga, kugira ngo iterambere ryongere rigerweho.

Ati “Ikintu cya mbere ni ukwita cyane ku bantu bagizweho ingaruka, bakumvishwa ibikeneye gukorwa no kubinjiza mu gutanga umusanzu wabo mu gushaka ibisubizo bikenewe mu guhangana n’ikibazo nk’icy’iki cyorezo.’’

Muri Werurwe ubwo Coronavirus yagaragaraga mu Rwanda, habarurwaga ko abasura u Rwanda bagabanutseho 54% ndetse ibikorwa birenga 45% by’inama byari kuzakirwa mu gihugu byari byarasubitswe ndetse icyo gihe habarwaga igihombo gitewe na Coronavirus cya miliyoni $42.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda ruri gukora ibishoboka byose ngo abakerarugendo bafite gahunda yo gusura igihugu bazabe batekanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .