00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Turahirwa Moses yitabye urukiko mu yarubika (Amafoto)

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 6 May 2025 saa 08:21
Yasuwe :

Saa Kumi n’Ebyiri z’igitondo, Turahirwa Moses ukurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, nibwo yagejejwe ku Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro mu gihe iburanisha rigomba gutangira Saa Tatu z’igitondo.

Dosiye ye yaregewe Urukiko ku wa 28 Mata 2025, ikirego cyandikwa ku wa 30 Mata 2025.

Ubwo Turahirwa yagezwaga ku rukiko mu modoka ya RIB, yari arinzwe n’Abapolisi bagera ku munani bari baherekeje imodoka yamuzanye.

Yari yambaye ipantalo y’umukara n’ishati y’umutuku yakozwe na Moshions, n’agapfukamunwa ku buryo bitashobokaga kubona amarangamutima ye urebeye ku isura.

Ku rukiko nta bandi bantu bari bahari usibye abanyamakuru nabo batari bemerewe kwinjira mu ifasi y’urukiko kuko amasaha yo gufungura atari yakageze.

Hari abanyamakuru bagera kuri batanu, bafatiraga amashusho hanze y’uruzitiro rw’urukiko.

Iburanisha ry’urubanza rwe biteganyijwe ko ritangira Saa Tatu. Muri uru rubanza, Ubushinjacyaha burasobanura impamvu bwamuregeye urukiko, na we yisobanure ku byo aregwa.

Ku wa 22 Mata 2025, ni bwo RIB yataye muri yombi Turahirwa Moses, akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge.

Uyu musore yongeye gufungwa nyuma y’uko muri Mata 2023 na bwo yari yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha birimo guhimba cyangwa guhindura urwandiko rw’inzira no gukoresha ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumogi.

Kuva muri Mata 2023, Turahirwa yatangiye gukurikiranwa mu butabera, ku wa 20 Ukuboza 2024, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamuhamije ibyaha birimo icyo guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano no kunywa ibiyobyabwenge (Urumogi).

Rwahise rumukatira gufungwa imyaka itatu no gutanga ihazabu ya miliyoni 2 Frw n’ibihumbi 20 Frw nk’igarama ry’urubanza nubwo yahise ajuririra icyo cyemezo.

Turahirwa yamenyekanye cyane mu ruganda rw’imideli mu Rwanda binyuze mu nzu y’imideli ya Moshions yashinze imaze kubaka izina rikomeye mu Rwanda no ku ruhando mpuzamahanga.

Turahirwa yari yambaye ishati yahanzwe na Moshions, inzu y'imideli yashinze
Yari acungiwe umutekano ku buryo bukomeye
Akurikiranyweho ibyaha byo gukoresha ibiyobyabwenge
Moses Turahirwa ubwo yerekezaga mu cyumba cy'urukiko aho yagombaga gutegerereza inteko iburanisha

Amafoto: Kwizera Herve


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .