Turafatanya twongerere ubushobozi duhashye ubukene – Umunyamabanga Uhoraho mushya muri Minaloc

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 Ugushyingo 2019 saa 08:22
Yasuwe :
0 0

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, Umunyamabanga uhoraho wa Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu wahinduriwe inshingano Ingabire Assumpta yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye, Dusengiyumva Samuel, wanahize kwihutisha gahunda zo kuvugurura imikorere y’urwego rw’Akagari.

Mu muhango wo guhererekanya ububasha, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Prof. Shyaka Anastase yashimiye Ingabire yasanze muri Minisiteri ndetse amusaba kuba Ambasaderi mwiza w’inzego z’ibanze muri Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, aho agiye kuba Umunyamabanga uhoraho.

Ingabire nyuma yo guhererekanya ububasha na mugenzi we, yabwiye itangazamakuru ko yifuza umusimbuye yazibanda cyane ku kongerera imbaraga utugari ndetse no gushyiraho uburyo gahunda zo kuvana abaturage mu bukene zarushaho gutanga umusaruro.

Ati “Hari gahunda nyinshi zo kuzamura abaturage bakava mu bukene, ubushakashatsi bwa EICV 5 bwagaragaje ko bitari bimeze neza cyane, ariko kuko dufite izo gahunda buriya hari uburyo umuntu yahindura imikorere EICV 6 yazaza ikazasanga abaturage bavuye mu bukene bariyongere.”

Ingabire akaba yagaragaje ko igisabwa ahanini ari ugukangurira abaturage kugira uruhare mu bibakorerwa, ku buryo gahunda za Leta ziza ari ukubunganira.

Dusengiyumva wagizwe Umunyamabanga uhoraho mushya wa Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, yavuze ko agiye kubakira ku byo mugenzi we, ikipe ya Minisiteri ndetse n’ikipe zitandukanye ziri mu turere zakoraga, kuko hari akazi keza.

Ati “Hari gahunda y’uko Akagari kaba ahatangirwa serivisi, turifuza ko serivise zitangwa ku muturage ziba serivise zihuse, zimworoheye, kandi serivisi zitangwa ku gihe; Icyo ni ikintu gikomeye, tuzafatanya n’izindi nzego, tunakoresha ikoranabuhanga kugira ngo abaturage tubashe kubaha serivise nziza.”

Ikindi ngo agiye gushyiramo imbaraga, ni gahunda zo kuvana Abanyarwanda mu bukene yubakiye kuri gahunda zitandukanye igihugu gifite zo kwihutisha iterambere no guteza imbere uturere.

Ati “Tugomba gushyira mu bikorwa izo gahunda kandi ku gihe. Hagomba kubakwa uburyo ubushobozi bw’igihugu bushyirwa mu bikorwa butuma abaturage bava mu bukene kandi babigizemo uruhare, bagakora imirimo ibazanira inyungu ariko nanone bakabasha gufashwa gukora ibikorwa bitandukanye birimo ibijyanye na za VUP, HIMO, gahunda zo kuzigama, hari ibintu bitandukanye abantu bazubakiraho.”

Dusengiyumva ngo yizera adashidikanya ko hari intambwe ikomeye izaterwa muri iki gihe agiye gufatanya n’abandi asanze.

Ati “Akazi njemo ni inshingano zikomeye kubera uruhare zifite mu iterambere ry’igihugu ariko dufite ubushake, dufite imbaraga, ndizeza Abanyarwanda ko tuzakora ibishoboka byose kugira ngo icyo badutezeho kiboneke.”

Aba banyamabanga bahoraho bombi bashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika wabahaye inshingano.

Abayobozi bitabiriye umuhango wo guhererekanya ububasha hagati y'Umunyamabanga uhoraho mushya n'uwo asimbuye muri Minaloc
Ingabire yasabye uwamusimbuye kwihutisha gahunda zigamije guhashya ubukene
Minisitiri Shyaka yashimiye Ingabire wimuriwe muri Migeprof
Dusengiyumva yahize kwihutisha kunoza uburyo abaturage babona serivisi ku tugali
Abayobozi bahererekanyije ububasha imbere ya Minisitiri Shyaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .