Duhagaze muri ’orchestra’ cyangwa se imbuga nini wagereranya na hamwe bakinira mu kibuga cy’ubu. Imbere yacu, tuzengurutswe n’imyanya y’abafana tureba turaramye, muri metero 32 hejuru yacu. Mu gihe cy’imikino mu myaka 1800 ishize, aha hantu turi hicaraga abantu barenga ibihumbi bitandatu baje kwishimisha mu birori bitandukanye.
Iki kibuga turiho ni ikizwi nka Roman Theater, kikaba kimwe muri Colosseum zirenga 200 Abaroma bubatse hirya no hino ku Isi ubwo bari ku gasongero k’ubutware bwayo kugera nibura mu myaka 1500 ishize.
Aho duhagaze ntihakitwa Philadelphia, ubu habaye Amman, Umurwa Mukuru wa Jordanie.
Colosseum ivugwaho kuba ari yo yatanze imbata y’uburyo ibibuga by’imikino bimeze magingo aya, kuko urebye ishusho y’umuzenguruko, ikubuga gikinirwaho, urwambariro n’ibindi byinshi, usanga nta tandukaniro n’ibibuga bigezweho muri iyi myaka ya vuba.
No muri Jordanie barayihubatse ku Ngoma y’Umwami Antoninus Pius (138-161), gusa bitandukanye n’iy’i Roma, iyi yari nto cyane kuko yajyagamo abantu ibihumbi bitandatu gusa.
Yakoreshwaga mu bikorwa bitandukanye birimo inama zikomeye, ibirori by’amakinamico n’ibindi byinshi, bigakekwa ko nta mikino njyarugamba yaberagamo, n’iyabagamo ikaba yari mike cyane.
Iyi nyubako yubatswe mu musozi, ibyari bigamije koroshya akazi kuko bitasabaga kuzamura urukuta ruvuye hasi, ahubwo byasabaga guca imyanya mu musozi no kuyitunganya neza.
Ibirimo amabuye, amakoro, umucanga, amazi n’ibindi byinshi byarakoreshejwe ku kuyubaka, byinshi bikaba byaraturukaga mu bice by’aho hafi, icyo Abaroma bakora ari ukuzana abahanga bayobora abubatsi gusa.
Imiterere yayo kuva ku buryo bwo kurinda amazi kugera ku miterere y’imiryango n’ibyicaro byayo, nta kinini cyahindutse ugereranyije n’iy’i Roma ndetse n’izindi nto zo mu bindi bice. Umwihariko w’ibi bibuga kandi ni uko byagiraga uburyo bifasha abakinnyi kuba bavuga baranguye amajwi yabo, akumvikana n’abafana bari kure yabo.
Imitingito no gusaza kw’ibikoresho byayubatse byagize ingaruka ku buryo iyi nyubako igaragara magingo aya, gusa mu 1957, Leta ya Jordanie yafashe icyemezo cyo kuyisana ku buryo magingo aya ibisigazwa byayo bigihari.
Ifite uburebure bwa metero 33 n’ubugari bwa metero zirenga 100.
Hakurya yayo gato, Abaroma bubatse Urusengero rw’intwari y’igitekerezo izwi nka Hercules, yari ifite imbaraga zidasanzwe ndetse ikagira n’abakozi 12.
Ni inyubako iri ku musozi ku buryo iyo uhageze, uba ureba ubwiza bw’Umujyi wa Amman muri Jordanie.
Amavu n’amavuko ya Colosseum
Turi mu mwaka wa 107 nyuma y’Ivuka rya Yesu, Umwami Trajan amaze imyaka icyenda ayoboye Ubwami bw’i Roma, yicaye ahagana hasi mu myanya y’icyubahiro, ategereje gutangiza imikino n’ibirori njyanamuntu byitabiriye n’abarenga ibihumbi 80 bicaye inyuma ye bamuzengurutse.
Aha uyu Mwami yicaye ni muri Colosseum y’i Roma, inyubako y’agatangaza ikaba kimwe mu birango bikomeye by’Ubwami bw’Abaroma bwatunze bugatunganirwa mu gihe cy’imyaka irenga 1000 bwamaze.
Munsi y’iyi nyubako, aho twagereranya n’urwambariro rw’ubu, indwanyi z’akataraboneka zabigize umwuga, abacakara, imfungwa z’intambara, abanyabyaha n’abashinzwe umutekano w’imikino bapakiye mu twumba duto dushyushye kubi bavirirana ibyuya, bari mu mwijima w’icuraburindi benshi bitegura kubona izuba ku nshuro yabo ya nyuma, ubwo baza kuba binjiye mu kibuga mu minota mike iri imbere.
Uribuka wa mukino wa ‘Sinabyaye’ wahoze ukinwa hambere aha? Neza neza hano imvugo yabaye ingiro koko, mbega ni hamwe umwana yashobora kurira nyina agahunga adashaka kumva.
Muri twa twumba buri wese ari kubarira iminota ku mitwe y’intoki, cyane ko hirya gato inyamaswa z’inkazi zimwe zirya inyama zigakomba amaraso zariye karungu, intare ikaba kibamba muri zose.
Izi ntare zirashonje, zifite uburakari, ziri gutontoma mbega zirategereje, ubwo ibyo ziri bukorere abantu zihanganye nabo mu kibuga, ni kimwe mu bice by’ingenzi byabaga bigize imikino yahurije imbaga muri iyi Colosseum, ari nayo mpamvu iyi mikino yitwaga iy’amaraso.
Kuri iyi nshuro, Umwami Trajan yahisemo gutegura imikino idasanzwe izamara iminsi 123, ari nacyo gihe kinini iyi mikino yamaze mu mateka y’Ubwami bw’Abaroma yose.
Ni mu gihe kandi kuko ari kwishimira itsinzi idasanzwe avanye mu Burasirazuba, aho yari amaze guhangamura Ubwami bw’Aba-Dacia (muri Romania y’ubu), bwari bumaze imyaka bumuzengereza.
Ku rundi ruhande, Ingoma y’Abaroma iri ku gasongero kayo, aho igenzura ubuso bwa kilometero kare zirenga miliyoni eshanu kuva mu Bwongereza kugera muri Syria na Jordanie, uduce turi mu twa nyuma twongewe kuri iyi Ngoma, bikozwe na Trajan uvugwa nk’umwe mu bayobozi beza b’urugamba babayeho mu mateka y’Isi.
Ku nshuro ya mbere mu mateka y’Isi, abarenga miliyoni batuye mu Mujyi umwe, uwo ukaba i Roma. Inzira zose zagerayo koko umugani w’Umunyarwanda, kuko waba umuganga, umwubatsi, umwanditsi n’undi wese wifuza iterambere, feri ya mbere wagombaga kuyifatira i Roma kugira ngo ibyo ukore bigaragare, bigire agaciro nawe ubyungukiremo.
Ahagana saa moya z’igitondo abantu babaga batangiye kugera muri Colosseum, cyangwa se stade, umuntu wese afite itike iriho umuryango anyuramo, igice yicaramo na nimero y’umwanya nyirizina agomba kuba arimo.
Ibirori byabaga mu byiciro bine, bibanzirizwa n’akarasisi kadasanzwe, kagakurikirwa n’umukino uzwi nko ‘guhiga.’
Aha niho za nyamaswa zishonje kubi, zahuzwaga n’abantu bafite ibikoresho byoroheje nk’amacumu, umuntu yakwica intare akarakoka, rimwe na rimwe akohererezwa indi gutyo gutyo.
Nyuma yabo hafatwaga amasaha y’ikiruhuko gusa nabwo ibirori bigakomeza. Kuri iyi nshuro, hatangwaga ibihano ku banyabyaha bagomeye Umwami, cyangwa se abandi bantu bakoze ibyaha bidasanzwe.
Ibihano byabaga bitandukanye, kuva ku guterwa icyuma ugapfa vuba kugera ku gusaturwa umubiri, inyamaswa zikaza kukurya uri muzima kugeza upfuye. Rimwe na rimwe kandi abantu bararwanaga kugeza ubwo umwe yishe undi, akohererezwa undi munyabyaha gutyo gutyo, uwa nyuma muri bose nawe akaba gutegezwa intare zikamurya.
Abakirisitu bo mu minsi ya mbere ni uku bicwaga, mu rwego rwo kwereka abaturage ko nta mikino ihari, bityo badakwiriye guhirahira binjira muri iyi myemerere, cyane ko yavuguruzaga ibyo Ubwami bw’Abaroma bwifuzaga ko abantu batekereza.
Igice cya kane ari nacyo cya nyuma, nicyo cyabaga gitegerejwe kikaba mu masaha y’umugoroba, aho indwanyi zikomeye zahuraga zikarwana kugeza rubuze gica, utemera kumanika amaboko agakubitwa kugeza ubwo apfuye.
Nubwo Trajan yateguye ibi birori agamije kwishimira itsinzi y’Aba-Dacia, mu mwaka wari wabanje, mu 106, yari yakoze akandi gashya kuko ari bwo yari amaze gufata ibice bya nyuma bya kure Abaroma bagenzuye, ubwo ni muri Syria na Jordanie, nyuma yo gutsinda Aba-Nabatée babanje gukorana nawe ubucuruzi atabashira amakenga, bikarangira ahisemo kubigarurira.
Izindi Collaseum zubatswe n’Abaroma hirya no hino ku Isi
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!