Tujyanemo, gahunda igamije kubakira imiryango itagiraga aho kurambika umusaya i Rwamagana

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 9 Ugushyingo 2019 saa 09:44
Yasuwe :
0 0

Akarere ka Rwamagana katangije gahunda yiswe ‘Tujyanemo’ ikubiyemo ubukangurambaga bwo kubakira imiryango 474 itagira aho kuba, ni umushinga ugirwamo uruhare na buri muturage aho yitanga amafaranga agahurizwa hamwe akagurwa ibikoresho byo kubakira iyo miryango.

Buri mwaka ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana buba bufite agashya kajyanye n’ubukangurambaga runaka buba bugamije gukuraho bimwe mu bibazo bibangamiye imibereho myiza y’abagatuye.

Mu myaka yashize habanje ubukangurambaga bwiswe ‘Ten Solid days’ bwari bugamije kurwanya imirire mibi mu bana barenga 660.

Hakurikiyeho ubwiswe ‘Fatiraho’ nabwo bwakomerezaga aho ubwa mbere bwari bugeze, bukurirwa mu ngata n’ubwa ‘One one four’ bwari bugamije kurandura imirire mibi mu bana 114 mu karere kose.

Umwaka wa 2019 wahaye umwihariko ubukangurambaga bugamije kubakira no gutuza aheza imiryango idafite aho kuba.

Ubukangurambaga bwiswe ‘Tujyanemo’ bugamije kubakira imiryango 474 idafite icumbi. Amafaranga yifashishwa ava mu bwitange bw’abaturage, amakoperative, ibimina, ibigo by’amashuri, ibitaro n’abandi bantu bagiye bahurira mu matsinda atandukanye.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Mudaheranwa Regis, yabwiye IGIHE ko bifuza ko uyu mwaka ikibazo cy’imiryango itagira aho iba gikemuka burundu.

Yagize ati “Gahunda ya ‘Tujyanemo’ twayishyizeho kugira ngo dufatanye kubakira imiryango itagira aho iba mu karere kacu, buri muntu yitanga uko yifite hari nk’umuturage utanga ibati rimwe, hari utanga umuganda wo kubaka, hari abatanga imifuka ya sima n’ibindi bintu bitandukanye.”

Yakomeje avuga ko hakozwe imbuga nkoranyambaga 14 zihwanye n’imirenge igize aka karere noneho buri mufatanyabikorwa bakamubaza icyo yatanga hakaboneka abiyemeza kubaka inzu nk’abamotari, amadini runaka n’abandi.

Mudaheranwa avuga ko kuri ubu bamaze kubona amabati azubaka izi nzu zose uko ari 474 kandi ngo bafite n’amafaranga yo kugura n’ibindi bikoresho.

Ati “Kugeza ubu kuri konti y’akarere dufiteho miliyoni 67 Frw kongeraho izindi 2 Frw ziyemejwe n’abikorera, Ambasade y’Abashinwa yatwemereye imifuka 100 ya sima ku buryo nibura tumaze kugera kuri 50% y’ibikenerwa byose kandi hari n’inzu zimwe na zimwe zirenga 50% zamaze gusakarwa.”

Umuyobozi w’abamotari mu Murenge Kigabiro, Mukwiye Jean Baptiste, we avuga ko biyemeje gufasha abatishoboye kugira ngo bafatanye na leta mu guhindura imibereho myiza y’abaturage.

Ati “Ku ikubitiro twatanze amabati 30 ariko turifuza gukomeza gutanga umusanzu kugeza nibura abaturage bose bubakiwe, buri mumotari atanga uko yifite noneho tukayahuriza hamwe.”

Nsengiyumva Diogène utuye mu Murenge wa Rubona we yashimye igitekerezo cyo kubakira abaturage ariko asaba ko hakorwa igenzura ku bagenerwabikorwa.

Yagize ati “ Igitekerezo cyo kubakira imiryango itishoboye ni cyiza cyane kandi ndanagishyigikiye, gusa byaba byiza bagiye bagenzura abubakirwa abo aribo. Hari igihe umuntu ashobora guturuka mu kandi karere aje gupagasa inaha yahagera tukazanamwubakira nyamara afite n’iyindi mitungo iwabo; hakwiye kubanza gushishoza tukamenya naho uwo muntu aturuka.”

Imibare itangwa n’Akarere ka Rwamagana igaragaza ko kuri ubu 50% by’inzu zizubakwa habonetse ibikoresho bizazubaka birimo amabati n’ibindi.

Abaturage banakora imiganda itandukanya bakabumba amatafari yifashishwa mu kubakira abadafite aho kuba muri Rwamagana
Tujyanemo ni gahunda yatangijwe n'Akarere ka Rwamagana igamije kubakira imiryango itagiraga aho kurambika umusaya
Gahunda yiswe ‘Tujyanemo’ ikubiyemo ubukangurambaga bwo kubakira imiryango 474 itagira aho kuba i Rwamagana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza