Ibihumeka byose, uhereye ku dukoko duto kurusha utundi kugeza ku bifi binini, abantu n’izindi nyamaswa ndetse n’ibimera, bikenera amazi; uyu mutungo kamere ni isoko y’ubuzima.
Amazi yihariye 70.9% by’ubuso bw’Isi, ni ukuvuga aboneka mu biyaga n’inyanja. Ikindi ni uko mu bigize umubiri w’umuntu ¾ ari amazi.
Amazi aberanye no kunyobwa ni yo yitwa ‘meza’. Mu 2020, Intego z’Ikinyagihumbi (MDGs) zishyirwaho zagenaga ko mu 2015 abaturage batagerwaho n’amazi meza bagombaga kuba bagabanyijwe kugeza kuri kimwe cya kabiri ku isi.
Hakurikijwe ibiteganywa mu Ntego z’Iterambere Rirambye (SDGs) mu 2030 abatuye isi bose bazaba bagerwaho n’amazi meza hagamijwe gukemura ibibazo biterwa n’ikoreshwa ry’amazi mabi birimo impfu z’abagera kuri miliyoni eshanu buri mwaka.
Ishami rya Loni rishinzwe ubuzima, OMS, rigaragaza ko gukoresha amazi meza bifasha mu kurinda impfu z’abana bagera kuri miliyoni 1,4 bazira impiswi buri mwaka.
Kuko amazi ari ubuzima, niyo mpamvu Guverinoma y’u Rwanda yashyize imbaraga mu kugira ngo Umunyarwanda aho aherereye hose abashe kugerwaho n’amazi kandi meza. Ni ibintu bikorwa ku kiguzi gihanitse cyane.
Muri gahunda y’Igihugu y’Iterambere (NST1), u Rwanda rwihaye intego ko mu 2024, abanyarwanda bose bazaba bagerwaho n’amazi meza. Ni ukuvuga ku kigero cya 100%.
Mu bice by’ibyaro umuntu azaba adashobora kurenza urugendo rwa metero 500 agiye kuvoma naho mu mijyi buri wese akaba ashobora kugira amazi mu rugo aho bidashobotse akaba atavoma aharenze muri metero 200.
Kugira ngo hagerwe ku ntego Guverinoma y’u Rwanda yihaye nk’uko Umukuru w’Igihugu yabisezeranyije Abaturarwanda, hari imishinga ikomeye yubatswe irimo inganda zitunganya amazi hirya no hino mu gihugu.
Muri iyo mishinga migari harimo uw’Uruganda rw’amazi rwa Nzove ruherereye mu Murenge wa Kanyinya mu Karere ka Nyarugenge, rugaburira igice kinini cy’Umujyi wa Kigali n’inkengero zawo nyuma yo gutunganya amazi y’isayo y’umugezi wa Nyabarongo.
Uko Nyabarongo ihindurwa urubogobogo
Ku bazi Umugezi wa Nyabarongo, ahazwi nko mu Nzove niho hubatse uru ruganda. Uburyo rwubatsemo buturuka neza neza muri Nyabarongo kuko amazi ruyakurura muri uyu mugezi rukayazamura, akagezwa mu ruganda, agatunganywa kugeza ubwo yoherezwa mu ngo z’abaturage.
Kugira ngo amazi ave muri Nyabarongo hari ibyuma biyazamuramo, akinjira mu nzira ebyiri, ziyageza ahantu hari imashini umunani ziyasunika zikayongerera imbaraga akajya mu ruganda.
Icyo gihe amazi aba agisa n’ibirohwa cyangwa igitaka nk’uko uyabona muri Nyabarongo.
Iyo amazi avuye muri izo mashini umunani ahita agera ahantu atangira gushyirwamo imiti bwa mbere. Iyo miti niyo iyavanamo imyanda n’udukoko. Umuti ukoreshwa witwa Zetafloc WT30.
Ni ahantu buri gitonyanga cy’amazi kivanga n’umuti kugira ngo akitwa agakoko kose kavangurwe n’amazi. Aho hantu kandi amazi aba yatangiye guhindura isura ku buryo uba ubona yatangiye kweruruka.



Aho niho yivangura ukabona ko atangiye kuba meza, akahasanga amatiyo atatu ashobora koherezamo umwuka. Ni umwuka usanzwe uba wavanywe mu kirere usanzwe noneho ukazamurwa muri ayo matiyo ubundi wa mwuka ukayafasha kuba ku gipimo kimwe.
Aha hantu haba hari amazi ureba ukabona ameze nk’amwe y’isoko mwanywaga cyangwa mwavomaga ku rutare, ha mbere mu bice bitadukanye by’igihugu.
Uvuye aho ngaho amazi avangurirwa n’imyanda ujya mu nzu irimo ibimeze nk’ibigega ari byo bifasha mu kuyayungurura.
Imbere muri ibyo bigega haba harimo umucanga ufasha mu kuyungurura amazi, ava mu bigega bine bya mbere agenda ajya mu bindi bikurikiraho. Aha ibijyanye no kuyatunganya biba bisa n’ibirangiye hasigaye gushyiramo imiti yica udukoko.
Muri iyo nzu amazi avamo yatunganyijwe neza ku buryo anyobwa ndetse ni na ho bayapimira hagendewe ku bipimo by’ubuziranenge. [Ubundi ibipimo mpuzamahanga by’ubuziranenge bw’amazi bubarwa hagati ya 0-5, aya hano mu ruganda rwa Nzove yo aba ari kuri 0,2].
Muri iyo nzu niho twavuye tunyoye amazi.Ni ukuvuga ko aba yabaye ayo kunywa ariko ava muri iyo nzu yoherezwa ahantu mu mashini zikogota zikanasunika amazi mu misozi.
Aho ni ho amazi ava yoherezwa mu bigaga biri mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali [hari ikiri ku Gisozi ndetse n’ikiri kuri Mont Kigali].
Kugira ngo agere muri ibyo bigega akiri meza kandi hari indi miti ashyirwamo kugira ngo azabashe kugera mu mavomero y’abaturage haba mu ngo ndetse n’amavomero rusange akiri meza.
Muri uru ruganda kandi haba Laboratwari (ni ahapimirwa amazi kuva kuri Nyabarongo kugeza ku muturage], ndetse n’indi ipima udukoko dushobora kuba mu mazi.
Hari kandi icyumba gikorerwamo ubugenzuzi bw’ibibera mu ruganda byose gifite n’ikoranabuhanga rishobora kureba ingano y’amazi agera mu baturage.
Ubushobozi bw’Uruganda rw’Amazi rwa Nzove
Mu 2000 nibwo uru ruganda rwatangiye kubakwa ari uruganda ruto rwagombaga kujya rutanga metero kube 3500 ku munsi. Rwaje kuzura mu 2002.
Icyo gihe ariko ntabwo rwari rufite umuyoboro ugeza amazi mu baturage ahubwo yaratunganywaga agahita ajya mu ruganda rwa Kimisagara. Noneho Kimisagara yayatangaga mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali.
Mu 2007, ubwo Leta yabonaga ko amazi abaye make hubatswe urundi ruganda rwagombaga gutanga metero kube ibihumbi 40. Icyo gihe cyose amazi yatunganywaga n’uru ruganda ni ayakurwaga mu butaka.

Mu 2014, nibwo ikibazo cy’amazi cyakomeje kuagragara. Leta y’u Rwanda yatangiye kubaka uruganda rushya ruvana amazi mu Ruzi rwa Nyabarongo, agatunganywa akaba ariyo ahabwa abaturage.
Mu 2018 hongeye gutahwa uruganda runini rutunganya amazi angana metero kube ibihumbi 105 ku munsi.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’Umuyobozi w’Uruganda rw’Amazi rwa Nzove, Bushayija Yassin, yavuze ko kugeza ubu uru ruganda rufite ibikoresho n’ikoranabuhanga rigezweho rifasha mu gutunganya amazi kugira ngo abe meza.
Ati “Amazi tuyakura muri Nyabarongo dukoresheje imashini ziyakurura zikayageza mu ruganda, aho niho abakozi babishinzwe batangira gushyiramo imiti ikuramo iriya myanda yo muri Nyabarongo nk’uko muba muyibona. Kugira ngo agere igihe nta bara afite ni uko tuba twakoresheje uburyo butandukanye bwo kuyayungurura.”
Yakomeje agira ati “ Uhereye kuri Nyabarongo, tugenda dushyiramo imiti tukagera n’igihe tuyayungurura ku buryo nta kantu gashobora gusigaramo.Noneho na twa dukoko tuba turi mu mazi nabyo bigera igihe dushyiramo imiti yica udukoko kuko dufite laboratwari zishobora gupima niba nta dukoko turimo, tugaha umuturage amazi twizeye ko nta kibazo na kimwe afite.”
Bushayija yavuze ko kugeza ubu uru ruganda rufite ubushobozi bwo gutanga amazi meza ku baturage 65% bo mu Mujyi wa Kigali ndetse n’abandi bo mu bice by’Akarere ka Kamonyi birimo Ruyenzi na Rugalika.
Muri Kigali amazi aturuka mu ruganda rwa Nzove agera ku Gisozi, Kibagabaga, Nyarutarama, Kimihurura, Bumbogo, mu Birembo, mu Cyanya cyahariwe Inganda, Gasanze, Karama, Mont Kigali, Kimisange, Nyanza ya Kicukiro, i Mageragere ndetse na Rebero.

















Amafoto: Rwema Derrick
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!