Uru ruganda rw’ibikoresho by’isuku, ni urw’Umunyarwanda uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Irene Basil. Yabwiye IGIHE ko yahisemo kurujyana i Muhanga kuko ari agace ko hafi y’aho avuka, ndetse mu gihe yaguraga ubutaka, bwari buhendutse kurusha ahandi hari ibyanya by’inganda.
Ati “Muri Amerika si iwacu, iwacu ni mu Rwanda mu Majyepfo. Rero ngomba guteza imbere igihugu cyanjye, guteza imbere aho mvuka.”
Uru ruganda ruzuzura mu mezi abiri, ariko ibikorwa by’ibanze byose byararangiye ndetse n’imirimo y’igerageza yararangiye kugira ngo hagenzurwe ko ibizajya bikorwa bizaba byujuje ubuziranenge ku buryo bizabasha guhangana ku isoko n’ibyari bisanzwe.
Ni uruganda runini ruri mu bice bine. Ruzajya rukora impapuro z’isuku [rwatangiye no kuzikora], amasabune yo kumesa, cotex n’ibikarito by’ubwoko butandukanye byo gupfunyikamo ibintu.
Ubuyobozi bwarwo busobanura ko bushaka gushyira imbaraga mu gukora Cotex cyane ko mu Rwanda nta rundi ruganda ruhari ruzikora kuko izari zisanzwe zatumizaga izikoze mu mahanga, zikazipfunyika gusa.
Umuyobozi w’uru ruganda, Anir Kumar, yasobanuye ko hashize imyaka ibiri imirimo yo kubaka itangiye, gusa hagiye habamo imbogamizi zitandukanye bigatuma igenda uko batari biteze cyane ko ibikoresho byinshi nk’imashini zizakoreshwa, zose zatumijwe mu mahanga, zitaboneka imbere mu gihugu.
Ati “Ubu imirimo igeze kuri 99%, turi mu gice cya nyuma cyo gufunga imashini tuzifashisha mu gukora ibikarito n’iyo tuzifashisha mu gukora amasabune.”
Iyo ugeze kuri uru ruganda, uhasanga abakozi biganjemo aba-enjeniyeri bo mu Bushinwa n’abo mu Buhinde bari gufunga izi mashini, bagenzura n’izindi ko zifunze neza.
Uhasanga kandi urubyiruko rw’abasore n’inkumi rwiganjemo urwize muri za IPRC, rwatojwe kuzakoresha izi mashini n’abandi bari mu kazi bisanzwe bakora nka cotex n’impapuro z’isuku.
Ati “Tuzakora ibikoresho byifashishwa mu gupfunyika ibintu. Ikintu cyose gikenera gupfunyikwa, tuzaba tugikora. Aha rero dufite ibikoresho tuzajya dukoresha, tubikura mu Bushinwa, mu Misiri, muri Tanzania, mu Budage, mu Burusiya hari n’ibindi biri mu nzira biva mu Buhinde.”
Ibyo bikarito ni byo bishobora kwifashishwa mu gupfunyika ibintu byose kuva ku mitobe, ibisuguti n’ibindi byose umuntu yakenera.
Ikindi gice cy’uru ruganda, ni igikora impapuro z’isuku zizajya ku isoko zitwa Pure. Imashini zirimo zifite ubushobozi bwo gukora impapuro z’isuku ziri mu mapaki arenga 800. Ni ukuvuga ngo niba ipaki imwe irimo impapuro z’isuku icumi, hashobora gukorwa izirenga 8000 ku munsi.
Ati “Twita cyane ku gushaka impapuro z’umwimerere, aho twabashije kuzibona byoroshye ni mu Bushinwa, tuzana izifite umwimerere wo hejuru ku buryo tuba tuzizeye 100%.”
Igice kizajya gikorerwamo amasabune kigizwe n’imashini ndetse n’ibigega bizajya bibikwamo amavuta n’ibindi byifashishwa mu gukora amasabune. Amavuta n’ibindi bikenerwa bizajya bitumizwa muri Indonesie no mu Buhinde.
Kumar ati “ Iki gice kigeze mu gihe cya nyuma kirangira, ku kigero cya 80% imirimo iri kurangira ku buryo mu mezi abiri, tuzaba twatangiye gukora. Tuzaba dufite ubushobozi bwo gukora toni ibihumbi 24 z’isabune ku munsi.”
Isabune zizakorwa ni iz’isuku, ni ukuvuga ngo izifashishwa mu ngo mu bikorwa by’isuku nko kumesa n’ibindi.
Ikindi gice cy’uru ruganda, ni igikora impapuro z’isuku zagenewe abagore, cotex. Harimo imashini zifite ubushobozi bwo gukora nibura cotex ibihumbi 200 mu masaha umunani, ndetse mu gihe zakora amasaha 24 zaba zishobora gukora cotex ibihumbi 500.
Cotex imwe iba irimo udukoresho tw’isuku icumi, zose ziba zifunzwe mu ipaki y’ubururu yitwa Pure. Kumar asobanura ko bashyize ingufu mu gukora cotex kuko bazi neza ko ari ingenzi mu buzima bw’abari n’abategarugori.
Ati “Turi gukora izikoze neza, zifite isuku.” Avuga ko usibye isoko ry’u Rwanda, bateganya no kuzigeza mu bihugu by’abaturanyi kuko baje kubona ko zikenewe kurusha izihari.
Igice kizajya gikora ibikarito n’ibindi bijyanye no gupfunyikamo ibintu bitandukanye, kizuzura mu kwezi kumwe kuko hari gushyirwamo imashini gusa.
Byitezwe ko uru ruganda ruzatanga imirimo irenga 100 ihoraho mu gihe indi irenga 80 izajya izahangwa mu buryo budahoraho.
Irene Basil asobanura ko uru ruganda ruzuzura rutwaye miliyoni 30 z’amadolari ya Amerika. Ni amafaranga yazamuwe ni uko bongereye ibyo bazakora bitandukanye n’uko mu minsi ya mbere bari barateganyije ko bazakora isabune n’impapuro z’isuku.
Amafoto: Herve Kwizera
Video: Isaac Gisubizo
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!