00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tujyane i Nyanza muri UNILAK aho abanyeshuri biga bumva amahumbezi azira ibirangaza

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 28 April 2022 saa 08:58
Yasuwe :

Abantu banyuze mu ishuri bazi neza ko kwigira ahantu hari amahumbezi bitanga umutuzo, bigatuma umunyeshuri arushaho kwiga neza ndetse agafata byoroshye.

Bitewe n’imiterere y’igihugu hari abatagira amahirwe yo kwigira ahari amahumbezi cyangwa hatuje, cyane abiga mu bice by’imijyi.

Bamwe mu bagize amahirwe yo kwigira ahantu heza nk’aha ni abiga muri Kaminuza y’Abalayiki b’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi, UNILAK, Ishami rya Nyanza.

Nyanza ni umujyi mwiza kandi w’amateka, benshi bahageze ntibifuza gutaha, abahiriwe ni abahaba buri munsi.

Iyo winjiye muri Kaminuza ya UNILAK Ishami rya Nyanza wumva ubuzima buhindutse kuko uba utangiye guhumeka umwuka mwiza uturuka mu biti n’ubusitani buhari.

Iyi kaminuza iherereye mu Murenge wa Busasamana mu Kagari ka Kibinja ifite umwihariko udasanzwe wo kuba icumbikira abanyeshuri kandi ikabagaburira ku giciro cyiza.

Hari ibyumba by’amacumbi 58 biri mu bwoko butandukanye haba ibyo abanyeshuri babana ari bane cyangwa ku bifuza kwibana nabo hari ayo bagenewe.

Aba banyeshuri bacumbikirwa kandi bagenerwa amafunguro haba irya mu gitondo, saa Sita na nimugoroba, ategurwa n’abatetsi babigize umwuga.

Nyuma yo gufata amafunguro kandi abanyeshuri bagira ibikorwa bitandukanye by’imidagaduro bahuriramo, birimo imikino itandukanye dore ko bafite ibibuga bigezweho byayo.

Imibereho myiza y’aba banyeshuri ishyigikirwa n’ibikorwa bitandukanye byabo birimo ubuhinzi n’ubworozi kuko bagaburirwa ibyakomotse aha ndetse n’inzu mberabyombi yakira ibirori bitandukanye yunganira kaminuza.

Kuba abanyeshuri bo muri iyi kaminuza babaho neza n’inyongera iza ku masomo bahabwa n’abarimu b’inzobere kandi bagafashwa n’ibikoresho biteye imbere bituma uwahaminuje adashidikanywaho.

Abanyeshuri bagenerwa murandasi ihoraho yihuta iherekezwa n’ibyumba bibiri bya mudasobwa zigezweho zifasha abanyeshuri gukora ubushakashatsi no kugendana n’ikoranabuhanga.

Muri iyi kaminuza kandi hari isomero ririmo ibitabo byinshi bitandukanye haba ibifatika ndetse n’ibisomwa mu buryo bw’ikoranabuhanga bifasha abanyeshuri kwiyungura ubumenyi.

Bamwe mu banyeshuri biga muri UNILAK ishami rya Nyanza, baganiriye na IGIHE bemeza ko kuba bigira ahantu hari amahumbezi kandi bitabwaho n’ikigo bigira akamaro kanini mu masomo yabo.

Umunyeshuri mu mwaka wa kabiri ishami ry’amategeko, Muganwa Fiacre, yavuze ko banyuzwe na serivisi nziza iyi kaminuza ibaha igeretse ku bumenyi bw’indashyikirwa basangizwa n’abarimu.

Ati “Nakunze iri shami kuko ritanga serivisi nziza haba ku masomo no mu buzima busanzwe bwo mu kigo, aha batanga uburezi bufite icyerekezo kandi kimwe mu bintu banyigishije ni ugukora cyane.”

Yakomeje ati “Imibereho yacu ni myiza yaba ku mafunguro n’ibindi, ibi rero biradufasha kuko iyo ufite ubuzima bwiza wiga na neza.”

Ibi abihuje na Ishimwe Anne, wavuze ko kuba bitabwaho bari mu kigo bibarinda ibirangaza byabadindiza mu masomo yabo.

Ati “Iyi ni kaminuza nziza buri wese yakwifuza kwigamo, nko kwiga tuba hano mu kigo ni ibintu byiza cyane kuko iyo uba hanze ushobora guhura n’ibibangamira amasomo yawe.”

“Hano ku ishuri baratugaburira tubona buri kimwe cyose dukeneye kandi ntabwo duhura n’ibintu byinshi biturangaza kandi tubasha kwidagadura.”

Umwe mu banyamahanga biga muri UNILAK Ishami rya Nyanza ukomoka muri Malawi, Agnes Ziba, yavuze ko yaje kwiga mu Rwanda by’umwihariko muri iyi kaminuza nyuma yo kumenya ko batanga ubumenyi bw’indashyikirwa.

Ati “Aha si kaminuza itanga amasomo gusa ahubwo ni ahantu hakira abantu neza hano tugira amacumbi, restaurant n’ibindi dukeneye. Aha nahigiye ibintu byinshi haba ubumenyi, kwizera Imana, indangagaciro nzima no kubana n’abandi.”

UNILAK Ishami rya Nyanza ryigamo abanyeshuri basaga 800 barimo abanyamahanga barenga 100, biga mu mashami atandukanye arimo amategeko, ibidukikije, ikoranabuhanga ndetse n’ajyanye n’ubukungu muri rusange arimo icungamutungo, ibijyanye n’imari, gucunga abakozi, kumenyekanisha ibikorwa, ibijyanye n’amakoperative n’ibindi.

Amwe mu mashuri meza abanyeshuri bigiramo
Kaminuza ya UNILAK ishami rya Nyanza imaze kuba ubukombe mu gutanga uburezi bufite ireme
Iyi kaminuza irangwa n'isuku ihagije
Icyumba kigari cy'iyi kaminuza cyakira ibirori n'inama
Abanyeshuri babasha kwisanzura kuko kaminuza ari nini
Imiterere y'aho Kaminuza iherereye ituma nta cyapfa kurangaza umunyeshuri
Muri iyi kamunuza hari ibiti bitanga amahumbezi
Ibidukikije bitanga amahumbezi atuma abanyeshuri bahumeka umwuka mwiza
Ibibuga by'imikino itandukanye birahari
Mu byumba by'abanyeshuri hari aho bashobora gusubiriramo amasomo yabo
Ibyumba byo mu macumbi biba byagutse kandi byujuje ibisabwa
Hari amacumbi ku banyshuri bifuza kwiga mu kigo bacumbitse
Hari ubusitani bwiza abanyeshuri baruhukiramo
Iyi ni restaurant abakoresheje inzu mberabyombi bashobora kwiyakiriramo
Iri ni isomero ryagutse kandi ririmo ibitabo byo mu bwoko butandukanye
Amacumbi yakira abakoresheje inzu mberabyombi ifite n'uruganiriro
Amacumbi yagenewe abakoresheje inzu mberabyombi ya UNILAK
Amacumbi afite ubwogero busukuye
Abanyeshuri barakina bakidagadura nyuma y'amasomo
Abanyeshuri bemeza ko kwiga ahantu nk'aha bituma amasomo yabo agenda neza
Abanyeshuri biga muri iyi kaminuza bemeza ko kwigira ahantu nk'aha bituma bakurikira neza
Har ibyumba bya mudasobwa bibiri abanyeshuri bakoresha
Hari ibyumba bya mudasobwa bibiri abanyeshuri bakoresha
Abanyeshuri babasha gukora ubushakashatsi kuko bafite murasandasi
Hari umuganga ushinzwe gukurikirana ubuzima bw'abanyeshuri
Inka zitanga umukamo abanyeshuri bakanywa amata
Hari imirima ihingwamo ibyo kurya bigaburirwa abanyeshuri
Gahunda ya Bio-gas ntibayibagiwe

Amafoto: Shumbusho Djassiri


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .