Tugomba kubyemera ko ikibazo gihari – Minisitiri Dr Uwamariya yijeje impinduka mu burezi

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 28 Gashyantare 2020 saa 10:25
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Uburezi Dr Uwamariya Valentine yashyikirijwe izi nshingano na Dr Eugène Mutimura yasimbuye, yizeza kuzamura ireme ry’uburezi ahereye mu mashuri abanza no kumva ibitekerezo by’Abanyarwanda ku cyakorwa ngo uburezi burusheho kunoga.

Uyu muhango wo guhererekanya ububasha uje nyuma y’uko mu gitondo cyo kuri uyu wa 28 Gashyantare, Dr Uwamariya yarahiriye imbere y’Umukuru w’Igihugu kuzuza inshingano nshya yahawe.

Yagaragaje ko mu burezi hari ikibazo cy’ireme, ariko avuga ko kugishakira umuti bisaba guhera mu burezi bwo mu nzego zo hasi.

Yagize ati “Duhereye mu mizi ngira ngo no hejuru byagenda bikemuka, kuko burya bipfira hasi, kandi iyo byamaze gupfira hasi kubikosora hejuru biragora. Imbaraga rero zirahari, gukunda umurimo birahari kuko ngira ngo twese turi hano kubera ko dukunda umurimo, ariko hejuru ya byose gukunda igihugu no kugikorera.”

Dr Uwamariya yavuze ko azaha umwanya ibitekerezo by’Abanyarwanda, hagamijwe kureba icyakorwa ngo uburezi bukomeze kunoga.

Ati “Umunyarwanda wese ubonye ko hahindutse Minisitiri w’uburezi ahita atanga umukoro w’ibyo amuhaye agomba kuzamukorera, nimujya ku IGIHE murasanga imikoro myinshi cyane baduhaye, ndababwira nti ‘rero dukwiye kwicara tukareba biriya bitekerezo tukabiha agaciro kuko bitwereka ibihari, n’ubwo wenda bitaba bihura neza nibyo tugomba gukora ariko tukabiha agaciro kuko ni ijwi ry’Abanyarwanda.”

Yasabye ubufatanye n’izindi nzego kugira ngo iyi minisiteri ibashe kugera ku nshingano zayo, bityo babashe gusubiza ikibazo igihugu gifite mu bijyanye n’uburezi.

Yakomeje ati “Tugomba kubyemera ko ikibazo gihari, kuko iyo utaremera ko indwara uyirwaye, kwivuza biragorana. Tubanza twemere ko hari ikibazo gihari, hanyuma dufatanye gushaka umuti, kandi ndizera ko twese hamwe dufatanyije bizashoboka.”

Muri uyu muhango kandi hakiriwe abayobozi bashya muri iyi Minisiteri barimo Twagirayezu Gaspard nk’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye wasimbuye Dr Isaac Munyakazi weguye, na Irere Claudette nk’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe ikoranabuhanga, amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, umwanya mushya muri iyi minisiteri.

Irere Claudette na Twagirayezu Gaspard bijeje gukoresha ubunararibonye bari bafite, mu kuzamura uburezi bw’u Rwanda

Dr Mutimura wari umaze imyaka itatu ayobora iyi Minisiteri, yashimiye Perezida wa Repubulika ku cyizere yamugiriye ndetse n’abo bafatanyaga mu kazi ka buri munsi, bagamije guteza imbere uburezi bw’u Rwanda. Mutimura yijeje aba bayobozi bashya ubufatanye kugira ngo bazabashe gusohoza inshingano zabo.

Ubwo yakiraga indahiro z’aba bayobozi bashya, Perezida Kagame yagarutse ku mpamvu zishobora gutuma umuyobozi ahindurirwa inshingano, aho yavuze ko bidasobanuye umugayo ku byo yakoraga ahubwo ko biterwa n’uko muri rusange, iyo ibintu bihinduka biba bigamije kugira ngo ibintu birusheho kujyana n’igihe cyangwa ibyakorwaga ngo bikorwe mu buryo bundi.

Umukuru w’igihugu yavuze hari n’abava ku mirimo bitewe n’inshingano baba batarujuje neza, ati “ngira ngo tubivuze kenshi hano, abantu iyo bakoze neza ibyo bashinzwe, birumvikana, ndetse bakwiriye kwishima ndetse bakwiriye kuba bashimwa. Abatujuje inshingano nabo kuba bagawa nta gitangaza.”

Mbere yo kuba Minisitiri, Dr. Uwamariya yari umuyobozi wungirije wa Rwanda Polytechnic ushinzwe amasomo, iterambere n’ubushakashatsi, umwanya yagiyeho mu 2018 aho yari asanzwe ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda.

Dr Mutimura yasimbuye we yagizwe umuyobozi wa komisiyo y’ubumenyi n’ikoranabuhanga.

Dr Uwamariya avuga ko kwemera ko ikibazo gihari ari inzira yo gushaka igisubizo
Dr Uwamariya ahererekanya ububasha na Dr Mutimura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .