Impinduka ziri i Musanze zigaragarira by’umwihariko mu bikorwaremezo birimo imihanda, amashanyarazi, amashuri, amavuriro, inyubako z’imiturirwa, amahoteli, amabanki n’ibindi.
Musanze iri mu turere dutanu tugize Intara y’Amajyaruguru. Ifite umwihariko wo kuba ikungahaye ku bukerarugendo bushingiye ku ngagi zo muri Pariki y’Ibirunga n’ibindi bikorwa bikurura abagenda aka gace gaturiye imisozi miremire.
Kimwe mu bikorwa u Rwanda rwashyizemo imbaraga ngo abarusuye batahe baruvuga imyato, ni urwego rwo kwakira abantu, aha bijyana n’ibikorwaremezo byubatswe birimo hoteli, restaurant n’ibindi bituma uwahageze atifuza gutaha.
AMIKUS Hotel ni hamwe mu hantu hagezweho i Musanze ho kwakira abantu. Iyi ni Hoteli iherereye mu Murenge wa Muhoza, hagati neza mu Mujyi wa Musanze ukomeje gukurura ishoramari ritandukanye.
AMIKUS Hotel yubatswe mu buryo bugezweho, ni inyubako ishobora gucumbikira abantu benshi icyarimwe. Ifite umwihariko wo kubamo ibikoresho byose bikenerwa mu nzu ku buryo uyirimo aba ameze nk’uri mu rugo.
Nubwo iri mu mujyi rwagati, urimo imbere ntabangamirwa n’urusaku n’umuvundo w’imodoka bisanzwe biranga umujyi.
Muri iyi hoteli batanga serivisi zirimo gucumbikira abantu mu byumba by’ubwoko butandukanye birimo ‘Junior Suite’, ‘Double Standard’, ‘Single Standard’ na ‘Twins’, byose birimo ibitanda bigezweho kandi bishashe neza.
Usibye kuryama muri AMIKUS Hotel, hari na restaurant iteka amafunguro y’ubwoko bwose ariko ifite umwihariko wo gutunganya amafunguro nka Kinigi Local Stew, Chicken rice ikunzwe cyane, na Amikus Secret Steak, byose utabona ahandi uretse muri iyi hoteli gusa.
Mu zindi serivisi iyi hoteli ifite harimo ibyumba bitandukanye biberamo inama, akabari na restaurant bigezweho, Boulangeria nini kandi ikora imigati myiza, na Cofee shop. Hiyongeraho kandi ko ikora ‘Outside catering’, ikakugezaho ibyo ukeneye aho uri.
Ni hoteli iri kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu mu ngeri zitandukanye aho nko muri uku kwezi ari yo muterankunga mukuru w’Irushanwa ry’Amagare yo mu Misozi “Rwandan Epic 2024” ribera mu Mujyi wa Kigali, Amajyaruguru n’Uburengarezaba.
Ni irushanwa rizenguruka ibice bitandukanye, abarimo abanyamahanga baturutse mu bihugu bitandukanye bagakina uduce dutanu turimo agasorezwa i Musanze kavuye i Rulindo, aka Twin Lakes kanyura hafi y’Ibiyaga bya Burera na Ruhondo ndetse n’akitiriwe Kwita Izina kabera munsi y’Ibirunga, mu Kinigi.
I Musanze si kure y’i Rubavu kuko agace ka nyuma gakinwa abakinnyi bavuye muri uyu Mujyi, berekeza ku mucanga w’Ikiyaga cya Kivu.
AMIKUS Hotel iboneka kuri internet, ku rubuga rwa https://www.amikushotel.com/, kuri X [yahoze ari Twitter], Facebook na Instagram.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!