00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tuba tubatabara - Mufulukye yavuze ku bana batujuje imyaka 10 bajyanwa i Gitagata

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 25 January 2025 saa 10:43
Yasuwe :

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco (NRS), Mufulukye Fred, yagaragaje ko kuba hari abana batarageza ku myaka 10 bakirwa mu bigo by’Igororamuco nka Gitagata byakozwe mu kubaha ubutabazi.

Yabigarutseho kuri uyu wa 24 Mutarama 2025 ubwo yagiranaga ibiganiro n’Abadepite bagize Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa muntu no kurwanya Jenoside mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ku byagaragajwe na raporo ya Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu mu 2023/2024.

Bimwe mu bibazo byagaragajwe harimo kuba komisiyo yarasanze mu kigo cya Gitagata harimo abana bakiriwe kandi bataruzuza imyaka iteganywa n’itegeko, abatinda gusezererwa muri ibi bigo n’abasubizwayo inshuro nyinshi.

Ubusanzwe iteka rya Perezida rishyiraho Ikigo Ngororamuco cya Gitagata, mu ngingo yaryo ya Gatanu riteganya ko kigenewe kwakira abagore bafite nibura imyaka 18 n’abana b’abahungu n’ab’abakobwa bafite nibura imyaka icumi 10 ariko bataruzuza imyaka 18.

Mufulukye Fred, yasobanuye ko hari ubwo bibaho bakakira abana batarageza imyaka 10, bikorwa mu gutanga ubutabazi kuri bo.

Ati “Ni byo ariko byakozwe mu rwego rw’ubutabazi. Iyo ugenda ukagera nka Gikondo [ku kigo cy’Igororamuco cya Kigali] bakakubwira ngo uyu mwana ataha buri munsi yagerayo akagaruka."

"Wareba ubuzima bwe ukavuga ngo niba amaze kugenda inshuro nyinshi agaruka, mureke tumufashe. Tukavuga tuti ntabwo tugiye kuvuga ngo uyu mwana tumurekere aha ahubwo dukwiye kumutabara, tukamubera ababyeyi.”

Yagaragaje ko ikiba kigamijwe ari ugufasha wa mwana kugororwa no kumva ko atatereranwe n’ababyeyi be ngo na Leta imujugunye.

Yavuze ko iyo bagejejwe i Gitagata bafashwa kwiga, kwitabwaho no gushakirwa ababyeyi kandi ababashije gutangira amashuri usanga batsinda neza.

Mufulukye yasabye ko inzego zitandukanye zatanga inama ku gikwiye gukorwa mu rwego rwo gufasha abana nk’abo aho kubatererana.

Ati “Twebwe tubona mu bigo ngororamuco umwana ataba akwiye kuhatinda, twumva ko uhageze agomba gushakirwa umuryango kuko ntabwo twibwira ko umwana ari we kibazo ahubwo ikibazo aba ari umuryango."

"Ariko iyo bigaragaraye ko amaze kuba imbata y’umuhanda cyangwa nta muryango afite dukora ubutabazi tukabajyana mu kigo ngororamuco tukababera ababyeyi.”

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igororamuco cya Gitagata, Sheikh Bahame Hassan, yatangaje ko kenshi usanga abo bana baba baranyuze mu bigo by’igororamuco by’ibanze inshuro nyinshi bityo bakoherezwa mu kigo ayoboye nk’ubutabazi bagiye guhabwa.

Ati “Rwose itegeko tuzi ko ririho, tuzi ko tutagomba kuritandukira ariko mu gutabara abo bana nibwo buryo twakoresheje tubashyira mu ishuri, abana bariga kandi batsinda neza ndetse hari bamwe twamaze kubona n’imiryango yabo kandi iza kubasura.”

Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu yasanze mu Kigo cya Gitagata harimo abantu 679, umubare munini wabo 410 (60,4%) ugizwe n’abana bafite munsi y’imyaka 18 harimo 7 bafite munsi y’imyaka 10.

Mu Kigo cya Nyamagabe hasanzwemo abantu 1.468, umubare munini wabo 1.156 (78,7%) ari urubyiruko rufite hagati y’imyaka 18 na 35 mu gihe abana bari munsi y’imyaka 18 bari 242.

Abana bajyanwa i Gitagata bashyirwa no mu mashuri
Mufulukye Fred yasobanuye impamvu abana batujuje imyaka 10 bashobora kujyanwa i Gitagata

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .