Kuri uyu wa 25 Nzeri 2024, Tshisekedi wari i New York yagize ati “Ikibazo cyo mu burasirazuba bwa RDC kirahangayikishije. Kugaruka k’umutwe w’iterabwoba wa M23 kwateye ikibazo kitigeze kibaho mbere, abantu hafi miliyoni zirindwi bava mu ngo zabo.”
Ibi Tshisekedi yabishingiyeho asaba amahanga kwamagana umutwe witwaje intwaro wa M23 no kuwufatira ibihano. Ubusanzwe urwanira mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, imwe muri 26 zigize RDC.
Imibare Tshisekedi yavuze ihabanye n’ukuri, kuko Raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibimbye rishinzwe Abimukira, IOM (International Office of Migration), yasohotse muri Nzeri, igaragaza ko kugeza muri Kanama 2024 abari bamaze guhunga muri RDC yose ari 6.917.478.
Iyi raporo igaragaza ko 87% by’aba bantu bahunze bitewe n’amakimbirane yitwaje intwaro, abandi 13% bahunga bitewe n’ibiza birimo imyuzure. Abari bamaze gusubira mu ngo zabo kugeza muri Kanama 2024 ni 5.433.548.
Muri Kivu y’Amajyaruguru harwanira ingabo za RDC, abacancuro, FDLR n’imitwe yitwaje intwaro igize Wazalendo, ingabo z’u Burundi na M23. Iyi raporo igaragaza ko hahunze abaturage 2.441.338 bangana na 35% ku rwego rw’igihugu, hahunguka 1.819.167.
Mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo harwanira ingabo za RDC, iz’u Burundi, umutwe witwaje intwaro wa Raia Mutomboki, Mai Mai Yakutumba, RED Tabara, FOREBU n’indi. Bigaragara ko hahunze abantu 1.478.639 bangana na 21% ku rwego rw’igihugu, hahunguka 480.796.
Intara ifite abantu benshi ni Ituri isanzwe irwaniramo ingabo za RDC n’umutwe w’iterabwoba wa ADF na CODECO. Raporo igaragaza ko 1.246.044 bahunze bangana na 18% ku rwego rw’igihugu, hahunguka 1.187.005.
Intara enye zo mu burasirazuba bwa RDC; Kivu y’Amajyaruguru, Kivu y’Amajyepfo, Ituri na Tanganyika ni zo zifite benshi bahunze. Muri rusange ni 5.488.323 gusa ku rundi ruhande harimo 3.672.010 bahungutse.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!