Ni amagambo yatangarije mu nama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bo mu Muryango w’Ubukungu w’Ibihugu byo muri Afurika yo hagati, CEEAC, yabaye ku wa 25 Nyakanga i Kinshasa.
Iyi nama ya 26 ibaye mu gihe u Rwanda na RDC bitabanye neza muri iki gihe, ku buryo hari n’umwuka mubi wagejeje aho Perezida Tshisekedi yerura akavuga ko ashobora gushoza intambara ku Rwanda.
Gusa yatanze icyizere ko yifuza ko ibintu bisubira mu buryo, ati“Ubwumvikane buke hagati ya RDC n’u Rwanda; ni ibintu nakurikiranye ubwanjye kandi ndifuza ko tugaruka aho twari turi mbere. Hari ubushake.”
Mu bibazo byugarije umutekano mu karere harimo imitwe yitwaje intwaro ikomeje gukaza umurego, imitwe y’iterabwoba ituma abaturage bava mu byabo, amakimbirane ashyamiranya impande zitandukanye n’ibindi.
Ni inama yabaye mu gihe muri RDC ibintu bikomeje gufata intera, aho nyuma y’imyigaragambyo yamagana u Rwanda, abaturage badukiriye umutwe wa Loni, Monusco.
Ku wa Mbere, mu myigaragambyo yabereye mu bice bitandukanye by’igihugu, inyubako za loni zarasahuwe, ibikoresho by’uyu mutwe biratwikwa, ahandi biribwa.
Bamagana uyu mutwe bavuga ko batawushaka mu gihugu, ko ukwiriye kubavira ku butaka.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!