Tshisekedi yakiriye intumwa z’u Rwanda mu biganiro bishobora gufungurira amarembo RwandAir

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 20 Werurwe 2019 saa 10:58
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo, yakiriye itsinda ry’impuguke ririmo n’intumwa z’u Rwanda, mu biganiro biganisha ku masezerano yo gufungurirana ikirere hagati y’ibihugu byombi.

Nk’uko Ibiro Ntaramakuru bya Congo, ACP, byabitangaje, Umujyanama Mukuru wa Thsisekedi, Nicole Ntumba Bwatshia, wari muri iryo tsinda, yavuze ko icyo kiganiro cyari kigamije kurebera hamwe n’Umukuru w’Igihugu, uburyo u Rwanda na RDC byakwemeranya ku masezerano yo gufungurirana amarembo mu bwikorezi bw’indege.

Yagize ati “Igihe kirageze ngo Uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bugire amahoro arambye, cyane ko umubano mu by’ubucuruzi, by’umwihariko mu bijyanye n’ikirere, ugiye kongera kumera neza hamwe n’ibihugu duturanye.”

Yakomeje avuga ko mu minsi mike indege za RwandAir zizatangira gukoresha ikirere cya RDC ndetse n’iza Congo Airways bikaba uko mu kirere cy’u Rwanda, ku buryo nibigerwaho, ibihugu byombi bizabasha kubyaza umusaruro amahirwe yose umubano wabyo utanga.

Bwatshia yavuze ko kugira ngo byose bishoboke ari uko haboneka amahoro n’umubano utanga inyungu ku bihugu byombi.

RwandAir yifashishije indege zayo 12, itwara abagenzi mu byerekezo 26 muri Afurika y’Iburasirazuba, iyo Hagati, Iburengerazuba n’Amajyepfo, u Burasirazuba bwo hagati, u Burayi na Aziya.

Iki kigo kandi giteganya gutangira ingendo nshya i Addis Ababa muri Ethiopia guhera muri Mata uyu mwaka, kikazakomereza ku zigana i Tel Aviv muri Israel n’i Guangzhou mu Bushinwa. RwandAir inateganya ingendo zigana mu mujyi wa New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Biteganyijwe ko Perezida Tshisekedi azasura u Rwanda mu minsi ya vuba, umuyobozi w’ibiro bye, Vital Kamerhe, akaba aheruka i Kigali mu gutegura urwo ruzinduko.

Biteganyijwe ko azaba yitabiriye inama izwi nka 2019 Africa CEO Forum iteganyijwe ku wa 25-26 Werurwe 2019 muri Kigali Convention Centre, ikazahuriza hamwe abayobozi bakomeye mu nzego za leta n’abikorera bagera ku 1,500, baganira uburyo bwo guteza imbere ubucuruzi muri Afurika.

Byitezwe ko azifashisha iyi nama mu kugaragaza ishusho y’ubukungu bw’igihugu cye, nyuma yo gutorerwa kukiyobora muri manda y’imyaka itanu.

Perezida Tshisekedi yakiriye itsinda ririmo n'intumwa z'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza