00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tshisekedi akomeje gukama ikimasa mu mugambi wo kwegeka ibibazo bya Congo ku Rwanda

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 25 August 2022 saa 07:21
Yasuwe :

Mu minsi mike ishize ubwo Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi yagezaga ijambo ku bitabiriye Inama ya 42 ihuza abakuru b’ibihugu byibumbiye mu muryango w’ubukungu bw’ibihugu byo mu Majyepfo ya Afurika (SADC) yongeye gushyira u Rwanda mu majwi, avuga ko ubushotoranyi bwarwo ari bwo butumye uyu munsi igihugu cye kigeze aharindimuka.

Ari imbere y’abakuru b’ibindi b’igihugu nka Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo, Lazarus Chakwera wa Malawi, Hakainde Hichilema wa Zambia, Filipe Nyusi wa Mozambique, Samia Suluhu Hassan wa Tanzania, Emerson Mnangagwa wa Zimbabwe n’abandi, Perezida Tshisekedi yarateruye avuga ko “Ibibazo RDC by’umutekano muke RDC ifite iri kuzira ubushotoranyi bw’u Rwanda”.

Yakomeje agira ati “Munyemerere nshimire umuryango wacu wa SADC, ku bwo kuba hafi y’Abanye-Congo mu gihe igihugu cyacu kiri kuzira ubushotoranyi burimo ubugwari n’ubunyamaswa bw’umuturanyi wacyo, u Rwanda.”

Muri iri jambo Tshisekedi yavuze ku wa 17 Kanama 2022, yashimangiye ko u Rwanda ari rwo rufasha umutwe wa M23 umaze iminsi uhanganye n’ingabo za Leta ya RDC, nubwo rwo rutahwemye kugaragaza ko ibyo ari ibinyoma ndetse nta nyungu rufite mu guhungabanya umutekano w’iki gihugu cy’igituranyi.

Si ubwa mbere Tshisekedi yari yikomeye u Rwanda ku bibazo by’umutekano muke biri muri RDC ndetse muri Nyakanga 2022 yavuze ko “mu gihe u Rwanda rwakomeza gufasha umutwe wa M23, igihugu cye kitazarebera ahubwo bishobora kurangira habaye intambara yeruye”, nubwo mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame nyuma yagaragaje ko nta gahunda igihugu cye gifite yo kwinjira mu ntambara na Congo.

Perezida Tshisekedi yatangaje ibi nyuma y’ibisa n’imitego mitindi igihugu cye cyagiye gishaka kugushamo u Rwanda kugira ngo rwisange rwinjiye muri RDC ubundi ibyo ahora avuga bihinduke impamo.

Bimwe mu bikorwa by’ubushotoranyi RDC yagerageje kuri iki gihugu cy’igituranyi harimo kurasa ku butaka bwacyo ubugira gatatu, guhembera imvugo zibiba urwango ku bayobozi b’u Rwanda, Abanyarwanda bari muri RDC n’abaturage b’iki gihugu bavuga Ikinyarwanda.

Ku wa 17 Kamena 2022 ibi bikorwa by’ubushotoranyi byafashe indi ntera, umusirikare wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yinjira ku butaka bw’u Rwanda anyuze ku mupaka uri mu Karere ka Rubavu atangira kurasa ku nzego z’umutekano, biza kurangira na we arashwe mu rwego rwo kwitabara.

Amazi ntakiri ya yandi

Si ubwa mbere Tshisekedi ashyize u Rwanda mu majwi, kuko ahubwo amaze iminsi mu gisa n’ubukangurambaga bwo gushaka uburyo amahanga amushyigikira mu mugambi we wo kumvikanisha ko ibibazo biri mu Burasirazuba bw’igihugu cye byatewe n’u Rwanda.

Mu 2012, M23 yatangije irwanya Leta ivuga ko abayigize barambiwe imibereho mibi mu gisirikare no kuba yaragaragazaga ubushake buke mu kubahiriza amasezerano y’amahoro yari yashyizweho umukono ku wa 23 Werurwe 2009.

Uwo munsi ni bwo hashyizwe umukono ku masezerano y’amahoro hagati y’abarwanyi ba CNDP (National Congress for the Defence of the People) biganjemo abashinze M23 na guverinoma ya RDC uhinduka nk’ishyaka rya politiki maze abari abasirikare binjizwa mu ngabo za Congo.

M23 yarwanye inkundura ifata Goma ariko urwego ruhuza ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari (ICGRL) ruyisaba kurekura uyu mujyi kubera ko Guverinoma ya RDC yari yemeye ibiganiro.

Ingabo za Congo zifatanyije n’iza Loni zishinzwe kubungabunga umutekano muri iki gihugu zagabye ibitero kuri M23 zisubiza Umujyi wa Goma maze M23 itangaza ko yahagaritse imirwano.

Muri iyo ntambara, Guverinoma ya Congo kimwe n’umuryango mpuzamahanga bashinja u Rwanda gushyigikira M23, ibintu byatumye u Rwanda rufatirwa ibihano.

Nta washidikanya ko Tshisekedi yubura ibi birego byo gushinja u Rwanda gushyigikira M23 yumvaga ko bizakirwa na yombi n’amahanga nk’uko byagenze mu 2013, gusa amahanga asa nk’amaze guhumuka ku bibazo bya Congo.

Akomeje gukama ikimasa

Kuganyira no gutakambira Abakuru b’Ibihugu bigize SADC kwa Tshisekedi bije nyuma y’iminsi yari amaze agaragariza ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi ko bikwiye kugira icyo bikora ku birego ashinja u Rwanda.

Muri Kamena 2022, Leta ya RDC ibinyujije muri Sosiyete Sivile yasabye amahanga cyane cyane Leta Zunze Ubumwe za Amerika gufatira u Rwanda ibihano.

Muri uko kwezi kandi Leta ya Congo yandikiye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson imusaba "gukoresha imbaraga afite agashyira igitutu ku Rwanda kugira ngo ruhagarike ibikorwa byo gufasha M23.”

Muri uku kwezi ubwo Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Antony Blinken yagiriraga uruzinduko muri RDC ndetse akagera no mu Rwanda, ubuyobozi bw’iki gihugu bwari bwakoze igisa n’urutonde rurerure rw’ibirego rushinja u Rwanda.

Perezida Tshisekedi yari yiteze ko yiteze ko Blinken ava i Kinshasa u Rwanda ruhawe ibihano byinshi birimo n’iby’ubukungu nk’uko yari amaze igihe abisaba kandi afite icyizere cy’uko bizashoboka kuko no mu 2013 byari byabaye.

Ubwo Perezida Tshisekedi yatakambiraga aba bayobozi ba SADC bose baruciye bararumira, ntihagira n’umwe ugira icyo avuga ku birego yashinje u Rwanda, ahubwo basaba ko iki gihugu gishyira imbaraga mu gukemura ibibazo gifite, aho bibaye ngombwa kikaka ubufasha.

Yatengushye M23, abihirikira ku Rwanda

Kugeza ubu kimwe mu birego abagize umutwe wa M23 bashinja Perezida Tshisekedi ni uko yirengagije amasezerano n’ibiganiro bagiranye nyuma gato y’uko afashe ubutegetsi, ahubwo agahitamo kuwushozaho intambara.

Mu itangazo uyu mutwe washyize hanze muri Werurwe 2022 ubwo washinjaga Ingabo za Leta kuwugabaho ibitero, wavuze ko icyo cyemezo kiri muri gahunda ya Leta ya Tshisekedi yo gushoza intambara ku baturage bayo bemeye kumanika amaboko nta kintu na kimwe basabye.”

Nyuma y’igihe gito Perezida Tshisekedi agiye ku butegetsi yasabye “abaturage ba RDC bose gutahiriza umugozi umwe kugira ngo bubake igihugu cyababyaye.”

Nyuma yo kumva ubu butumwa M23 ivuga ko yahise itangira kwandikira Perezida Tshisekedi kuko yamubonaga nk’umuyobozi uje afite gahunda nshya yo kubaka igihugu abaturage bose bibonamo ndetse gifite ubuyobozi butagira uwo burobanura.

Muri aya mabaruwa hari ayo M23 yanditse igaragaza ko yemeye gushyira intwaro hasi ikayobora ubuyobozi bwa Perezida Tshisekedi.

Ubu bushake M23 yari ifite bwatumye zimwe mu ntumwa zayo zihamagazwa mu biganiro byabereye i Kinshasa ndetse zimarayo amezi 14.

Umwe mu bazi neza ingingo zagarutsweho muri ibi biganiro yabwiye IGIHE ko Perezida Tshisekedi yabajije abahagarariye M23, icyo bazamufasha kugira bakemure ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo.

Abahagarariye M23 ngo bamubwiye ko bifuza kwinjizwa mu gisirikare ndetse hagashingwa batayo enye bahuriyemo n’ingabo za FARDC, bagahabwa imyitozo ku buryo bari gukora Umutwe w’Ingabo udasanzwe.

Ati “M23 buriya na yo yakomeje kugenda iganira na Tshisekedi baranakorana ndetse Perezida Tshisekedi arababaza ati ’niba mushaka kwinjira mu buyobozi bw’Igihugu n’Ingabo ni ikihe gitekerezo mufite kugira ngo tuzabone uko turwanya iyi mitwe yitwaje intwaro irimo na Mai-Mai.”

“M23 yahaye Tshisekedi gahunda iramubwira iti ’reka twebwe hazabeho batayo yacu, hanyuma muzashake na batayo zanyu tuzaze twitoreze hamwe dukore umutwe w’ingabo udasanzwe (Special Forces), uwo mutwe nureka tukawuyobora tuguhaye imyaka itanu cyangwa itandatu tuzaba twarangije ikibazo cy’iyo mitwe yitwaje intwaro.’”

Uyu mutangamakuru yakomeje avuga ko iki gitekerezo cya M23 cyarakaje abakorana bya hafi na Tshisekedi ariko bafite inyungu mu mitwe yitwaje intwaro ikorera mu Burasirazuba bwa RDC kuko bahise bumva ko amahoro nagaruka muri aka gace bizaba iherezo ku nyungu bafite cyane cyane izerekeranye n’ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe.

Nyuma yo kwisanga hagati nk’ururimi, Perezida Tshisekedi yahisemo kwima amatwi ibiganiro yagiranye na M23 ahubwo mu mpera za 2021 n’intangiriro za 2022 FARDC itangira kugaba ibitero ku barwanyi b’uyu mutwe, wubuye imirwano Tshisekedi avuga ko ushyigikirwa n’u Rwanda kuko nta kindi yari gutanga nk’impamvu yatumye atabasha kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa RDC kandi byari biri mu migabo n’imigambi ye ubwo yiyamamazaga.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .