Trust Industries igiye gutanga ibihembo birimo imodoka ku bakoresha isabune y’ubururu ya ‘Clear’

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 7 Ukuboza 2018 saa 03:52
Yasuwe :
0 0

Uruganda Trust Industries rukora rukanakwirakwiza ibikoresho by’isuku, rwongeye gutegura ubukangurambaga bwiswe ‘Shashagirana na Clear’, aho abakoresha isabune yo kumesa y’ubururu bazatsindira ibihembo birimo n’imodoka nshya.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 6 Ukuboza 2018 nibwo Trust Industries yatangije ‘Shashagirana na Clear’ icyiciro cya kabiri, igikorwa kigamije kumenyekanisha no gukundisha Abanyarwanda ibikoresho by’isuku bikorerwa mu Rwanda.

Cyatangijwe no gushyikiriza ibihembo abanyamahirwe batomboye muri ‘Shashagirana na Clear’ icyiciro cya mbere, cyakozwe hagati ya Kamena na Kanama 2018.

Muri aba banyamahirwe harimo umunani begukanye amagare, na Ayobahorana Gaspard wo mu karere ka Karongi wegukanye moto. Uyu yavuze ko abikesha umuti umwe w’isabune y’ubururu yavuze.

Ati “Moto nayitomboye mu Ukwakira. Nashimishijwe no kuba isabune ya clear nari nsanzwe nkoresha kuva nko mu myaka ine ishize igiye kunteza imbere. Iyi moto nzayikoresha mu kwiteza imbere, umuhungu wanjye azayiga atangire ayikoreshe.”

Umuyobozi Mukuru wa Trust Industries, Mugabo Clever, yavuze ko Shashagirana ya mbere yagize impinduka ku buryo byatumye bigarurira isoko ku kigero cya 30%, intego ikaba yari ukugabanyamo kabiri toni ibihumbi bine z’isabune zo kumesa zinjira mu gihugu buri mwaka zivuye mu mahanga.

Ati “Turashaka ko ibikoresho byacu bimenyekana mu Rwanda, bikaba ibikoresho bikoreshwa mu rugo rwa buri munyarwanda, ndetse tukazisanga tugiye no mu bindi bihugu byo hanze. Turashaka kubanza hano, urabanza ugashikama wagira imbaraga mu gihugu cyawe ukabona kujya n’ahandi.”

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubucuruzi muri Trust Industries, Kamanda David, yavuze ko bibanze ku isabune y’ubururu kubera ko usanga ariyo ikoreshwa cyane, gusa n’ibindi bikoresho bakora birimo isabune z’amazi n’impapuro z’isuku bizagira igihe cyabyo.

Ati “Nibyo koko dufite ibikoresho byinshi, kuba dukora Shashagirana si ukuvuga ko ari isabune twibandaho gusa n’ibindi bikoresho byacu bifite gahunda zabyo. Mu ntangiriro z’umwaka utaha dufite gahunda zirebana n’impapuro z’isuku, hari n’izindi turi gukora ku masabune y’amazi.”

Bitandukanye n’uko icyiciro cya mbere cyakozwe, Shashagirana ya kabiri nayo izamara amezi atatu yazanye umwihariko w’uko ibihembo nyamukuru birimo moto n’imodoka ya Suzuki Alto, bizatomborwa binyuze kuri nimero umunyamahirwe azasanga mu isabune akayohereza ku 4000.

Trust Industries yatangiye mu 2009 ikora ubucuruzi busanzwe, mu 2012 nibwo yinjiye mu birebana no gukora ibikoresho bitandukanye by’isuku.

Kuri ubu uru ruganda rufite ubushobozi bwo gukora toni 72 z’isabune ku munsi n’icyenda z’impapuro zikoreshwa mu bwiherero.

Abantu batandukanye bitabiriye itangwa ry'ibihembo ku batomboye muri 'Shashagirana na Clear' ya mbere
Abatsinze muri ‘Shashagirana na Clear’ iheruka bashyikirijwe ibihembo byabo
Byari ibyishimo ku bashyikirijwe ibihembo byabo
Abanyamahirwe begukanye ibihembo muri Shashagirana ya mbere babishyikirijwe
Akanyamuneza kari kose kuri Ayobahorana ubwo yumvishwaga uko iyi moto ye igenda
Ayobahorana avuga ko iyi moto agiye kuyikoresha akiteza imbere
Imodoka nshya ya Suzuki Alto niyo izegukanwa n'umunyamahirwe ukoresha isabune y'ubururu ya Clear
Iyi modoka izatsindirwa binyuze mu kohereza ubutumwa bugufi ukoresheje nimero uzaba wasanze mu isabune
Kamande avuga ko n'ibindi bikoresho bya Clear bizagira igihe cyo gutanga amahirwe ku babikoresha
Umuyobozi Mukuru wa Trust Industries, Mugabo Clever ashyikiriza Ayobahorana urufunguzo rwa moto yatsindiye abikesha isabune y'ubururu ya Clear
Umunyamahirwe azatsindira imodoka nshya, itarakandagira mu muhanda
Umuyobozi Mukuru wa Trust Industries avuga ko bifuza kwiharira nibura 60% by'isoko ry'isabune mu Rwanda, bakagabanya izituruka mu mahanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza