Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, umwe yamubajije icyo atekereza ku kibazo cy’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Perezida Trump ntiyahisha ko ari ikibazo gikomeye.
Yasubije ati "Uri kumbaza ikibazo ku Rwanda, kandi ni ikibazo gikomeye, ndabyemera, ariko sintekereza ko aka kanya ari igihe cyiza cyo kukivugaho. Ariko ni ikibazo gikomeye."
Muri iki kiganiro n’abanyamakuru, Perezida Trump yagarutse ku zindi ngingo zitandukanye ziganjemo uburyo yifuza guhangana n’ibibazo biri mu gihugu ndetse no hanze yacyo.
RDC ishinja u Rwanda gukorana n’umutwe wa M23, ibintu u Rwanda rwahakanye inshuro nyinshi, ahubwo rugashinja iki gihugu gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR wasize ugize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, n’ubu ukaba ugifite intego yo gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda binyuze mu ntambara.
Uyu mutwe ukorana na Leta ya Congo iwuha imyitozo, ibikoresho bya gisirikare, amakuru y’ubutasi n’ibindi byose bituma urushaho kugira amaboko ndetse no kwaguka.
Ibi byarushijeho kuba ikibazo ku Rwanda nyuma y’uko Perezida Felix Tshisekedi wa RDC yemeje ko icyo gihugu cyifuza gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda.
U Rwanda rwashyizeho ingamba z’ubwirinzi zigamije kurufasha guhangana n’ibi bibazo by’umutekano muke biri neza neza ku mupaka warwo na Congo, mu gihe Perezida Tshisekedi yiyemeje gukomeza intambara ahanganyemo na M23, umutwe umaze imyaka itatu umusaba ibiganiro yanze kwitabira.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!