Mu itangazo rigenewe abanyamakuru yashyize hanze ku wa 11 Ugushyingo 2024, Donald Trump yagize ati “Ntewe ishema no kwemeza Elise Stefanik ngo azabe mu bagize guverinoma yanjye nka ambasaderi wa Amerika mu Muryango w’Abibumbye.”
“Elise ni umuntu utangaje cyane w’umunyembaraga kandi w’umunyabwenge, akarwanirira Amerika mbere y’ibindi byose.”
Mu gihe byaba byemejwe na sena ya Amerika, Stefanik, yazasimbura Linda Thomas-Greenfield, wari uhagarariye iki gihugu muri Loni kuva mu 2021.
Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X ku Cyumweru, Stefanik yanditse ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika “ziteguye gusubira mu bukangurambaga bwa ‘Maximum Pressure’ bwa Perezida Trump bwo guhangana na Iran."
Yavuze ko iki gihugu cyakomejwe cyane n’intege nke z’ubuyobozi bwa Biden na Harris.
Maximum Pressure ni ubukangurambaga bwatangijwe ku butegetsi bwa Trump, nyuma y’uko mu 2018 iki gihugu cyikuye mu masezerano mpuzamahanga yashyizweho mu 2015, agamije gukumira ibikorwa byo gukora ibisasu bya kirimbuzi bya Iran hirindwa ingaruka mbi zishobora guterwa na byo hagamijwe amahoro n’umutekano ku Isi. Aya masezerano azwi nka [JCPOA- Joint Comprehensive Plan of Action].
Trump yavugaga ko aya masezerano atigeze akumira ibikorwa bya Iran, icyo yakoze ari ukubitinza gusa bigakomeza gukorwa, bityo ahitamo gushyiriraho iki gihugu ibindi bihano bikakaye binyuze muri ubu bukangurambaga.
Stefanik ni umwe mu bashyigikiye cyane Israel mu ntambara ikomeje kujya mbere hagati yayo na Hamas muri Gaza no mu bitero by’indege igaba ku mutwe wa Hezbollah muri Liban.
Yanashyigikiye icyemezo cya Israel cyo kwamagana ibikorwa by’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi z’Abanya-Palestine [UNRWA], nyuma y’uko abakozi baryo bashinjwe gufasha abarwanyi ba Hamas.
Mu kwezi gushize Stefanik yavuze ko “Ubutegetsi bwa Biden na Harris bwahaye UNRWA arenga miliyari imwe y’amadolari kuva mu 2021, buzuza ikigega cy’uyu mutwe w’iterabwoba. Ibi bigomba guhagarara.”
Intumwa ya Israel mu Muryango w’Abibumbye, Danny Danon, yakiriye neza aya makuru, ashimira Stefanik kudahwema kugaragaza “icyiza n’ikibi”.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!