Mu Ukwakira, CBS News yagiranye ikiganiro na Kamala Harris uhanganye na Trump mu kiganiro cyayo kizwi cyane cya ’60 Minutes’.
Muri icyo kiganiro, amajwi n’amashusho ya Kamala Harris yaravuguruwe (editing) mbere y’uko ikiganiro gisohoka.
Ikipe y’abanyamategeko ya Trump ivuga ko iri vugurura ryakabije cyane ku buryo ryahinduye igitekerezo cya Kamala Harris, rituma agaragara nk’umuntu ufite ibitekerezo biri ku murongo nyamara atari byo, kuko ibitekerezo bitavuguruye byari biri muri icyo kiganiro, bitari kumugaragaza neza gutyo.
Trump rero avuga ko ibi ari ikibazo gikomeye kuko iki kiganiro cyagize ingaruka nyinshi ku Banyamerika ndetse nawe ubwe kikamugiraho ingaruka, agahera aho asaba ko ibyakivugiwemo bishyirwa hanze bitaravugururwa.
Iki cyifuzo ariko cyatewe utwatsi na CBS News yavuze ko ifite uburenganzira bwo gutangaza amakuru mu buryo ibona bukwiriye, ariko ishimangira ko amavugurura yakozwe mu kiganiro na Kamala Harris nta kintu kinini yahinduye ku butumwa bwagombaga gutangwa.
Ikiganiro Trump yashingiyeho ikirego cye
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!