00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Trump yaba azohereza abimukira mu Rwanda? (Video)

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 26 November 2024 saa 08:44
Yasuwe :

Ubwo yiyamamarizaga kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump uri kwitegura kwinjira muri White House yatanze isezerano, avuga ko mu minsi ye ya mbere mu nshingano azashyira imbaraga mu kwirukana abimukira barenga miliyoni 10 binjiye muri icyo gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko ku butegetsi bwa Joe Biden.

Nibwo hatangiye gucicikana amakuru yibaza uburyo ibi bizashoboka, cyane ko uburyo Amerika isanzwe ikoresha bwo guhiga abimukira no kubasubiza mu bihugu byabo ku mbaraga, busa nk’ubudahagije ugereranyije n’uburemere bw’ikibazo cy’abimukira magingo aya.

Mu bindi bisubizo byatekerejwe, harimo gukorana n’ibindi bihugu byakwemera kwakira abimukira, ndetse u Rwanda rwavuzwe muri ibyo bihugu bishobora gukorana na Amerika muri iyo gahunda, uretse ko nta rwego na rumwe rurabyemeza.

Ese ubundi ibi birashoboka? Ni gute impande zombi zakungukira muri iyi gahunda?

Ibi nibyo twagarutseho mu kiganiro Indiba y’Ibivugwa:


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .