Ku wa 23 Ukwakira 2024, sosiyete ikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ya Trinity Metals yamuritse ibyavuye mu igenzura ku ngaruka ubucukuzi bugira ku bidukikije n’icyo bumarira abaturage, igaragaza uburyo itunganya ibirombe irangije gucukuramo ikanahasubiranya.
Umuyobozi Mukuru wa Trinity Metals Group, Peter Geleta, yatangaje ko igihe cyo gukora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri Afurika, usahura warangiza ugasiga imisozi yambaye ubusa cyarangiye.
Ati “Ubu turi abarinzi b’ibidukikije kandi twiyemeje gukora ubucukuzi bugendera ku bipimo mpuzamahanga byo ku rwego rwo hejuru.”
Igenzura ryakorewe ku birombe bitatu bya Trinity Metals birimo ibya Rutongo, Musha na Nyakabingo, bigaragaza ishusho y’uburyo ibikorwa by’ubucukuzi bigirira akamaro abaturage.
Ati “Kuva ubwo duheruka gukorerwa igenzura mu myaka hafi 10 ishize, ubucukuzi mu Rwanda bwateye imbere mu buryo bugaragara. Twateye iyi ntambwe umwaka ushize ngo tuvugurure ubushakashatsi bwacu ku ngaruka n’akamaro ku bidukikije no ku bantu, kandi tuzi ko ibi ari ingenzi mu kugera ku ntego z’igihe kirambye.”
Geleta yasobanuye ko mu gihe ibikorwa byo gucukura ikirombe birangiye, bifuza kujya basiga aho bacukuye hatunganyijwe ku buryo hakongera gukorerwa ibindi bikorwa.
Ati “Biradusaba gukora neza igenabikorwa ryacu, tugategura igihe cyo gufunga ibirombe mu buryo buboneye tugasiga ibidukikije bimeze neza ku buryo bizakoreshwa no mu bihe bizaza.”
Trinity Metals ifite abakozi barenga 7000 barimo Abanyarwanda 99%, igira uruhare rukomeye mu mibereho myiza n’iterambere ry’abaturage binyuze mu kubaha imirimo n’andi mahirwe abegereye.
Iyi sosiyete kandi iri mu rugamba rwo kuzamura umubare w’abagore bari mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, aho ifite abagera kuri 18%, intego yabo ikaba kugira nibura 30% mu myaka iri imbere.
Geleta yavuze ko ubufatanye n’ishoramari mpuzamahanga bizafasha Trinity Metals kugera ku rwego mpuzamahanga.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imari mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Mine, Peteroli na Gazi, RMB, Innocent Safari, yagaragaje ko gutangaza ibyavuye mu bugenzuzi no kugaragaza uburyo buzakoreshwa mu gukora ubucukuzi bunoze kandi burambye bigaragaza ko urwego rurushaho gutera imbere.
Ati “Ibigo by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bikwiye guhuza inyungu mu by’ubukungu no kwita ku bidukikije bigeza urwego rw’imikorere yabyo ku rwego mpuzamahanga.”
Safari yashimye Trinity Metals yabereye ibindi ibigo urugero mu kwiyemeza gukora ubucukuzi bubungabunga ibidukikije ku buryo bigira inyungu mu kuzamura ubukungu hanitabwa ku kurengera ibidukikije.
Inzobere mu gusuzuma ingaruka ku bidukikije, Fidele Ruzigandekwe yavuze ko mu byo babonye harimo ko ibikorwa by’ubucukuzi byanduza amazi, umwuka ndetse bigatera isuri.
Ati “Ubucukuzi butubahiriza amategeko buteza ingaruka zikomeye ku bidukikije no ku mibereho myiza. Uburyo bw’imikorere Trinity ishyize imbere bihuye n’ingamba zayo mu gukora ubucukuzi bunoze biratanga icyizere ku cyerekezo gisha cy’ubucukuzi bw’u Rwanda.”
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!