Transparency International Rwanda yafashije abatishoboye bagizweho ingaruka na COVID 19

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 Mata 2020 saa 08:15
Yasuwe :
0 0

Umuryango urwanya Ruswa n’Akarengane, Transparency International Rwanda (TI-RW), wafashije imiryango 110 igizwe n’abantu basaga 600 bo mu Karere ka Gasabo, bagizweho ingaruka n’ingamba zo kurwanya icyorezo cya COVID-19.

Iyi nkunga yakusanyijwe n’abakozi, abanyamuryango n’inshuti z’uyu muryango, yashyikirijwe imiryango 90 yo mu Murenge wa Kacyiru, yiyongera ku yindi 20 y’abatishoboye b’Intwaza barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 bo mu murenge wa Kimironko.

Bitewe n’ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, zirimo kuguma mu rugo, abaturage bari batunzwe n’akazi ka buri munsi batabasha gukora bakomeje kunganirwa na leta n’abandi bagiraneza.

Bimwe mu byo iyi miryango yahawe harimo umuceri, kawunga, ibishyimbo, ifu y’igikoma, isukari, amasabune ndetse n’ibikoresho by’isuku ku miryango ifite abakobwa b’abangavu, byose bihagaze asaga 1,900,000 Frw.

Umuyobozi wa TI-RW, Ingabire Marie Immaculée, avuga ko uyu muryango wishimiye gufasha aba baturage bagizweho ingaruka n’iki cyorezo harimo n’Abarokotse Jenoside b’Intwaza.

Ati “Ingaruka z’iki cyorezo ntawe zitagezeho, ariko dukwiye by’umwihariko guhora tuzirikana abababaye tugasangira bike dufite. Turashimira imbaraga Leta y’u Rwanda yashyize mu guhangana n’iki cyorezo kandi tunashishikariza abaturage kubaha amabwiriza harimo n’ayo kuguma mu rugo.”

Ashimangira ko ibikorwa byo gufasha abatishoboye ndetse no gushyira mu bikorwa ingamba zitandukanye bikwiye gukorana umucyo n’ubunyangamugayo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimironko, yashimiye TI-RW ku bw’iyi nkunga.

Yagize ati “Turashimira Transparency International Rwanda ku nkunga mwageneye abagenerwabikorwa ba AVEGA mu rwego rwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku nshuro ya 26 no kuguma kwirinda icyorezo cya COVID 19.”

Mu gutanga ibi biribwa n’ibikoresho ntabwo imiryango 110 yose uko yafashijwe yahawe ibintu bingana kuko hakurikijwe umubare w’abagize umuryango ndetse n’uw’abangavu bakwiye guhabwa ibikoresho by’isuku.

Ubuyobozi bw'Umurenge wa Kacyiru ubwo bwashyikirizwaga inkunga yagenewe imiryango 90 yo muri uwo murenge
Umuyobozi Ushinzwe Imibereho Myiza mu Murenge wa Kimironko ubwo yakiraga inkunga igenewe imiryango 20 y’abarokotse Jenoside
Buri muryango wahawe inkunga, ibyo wagenewe byashyizwe mu mifuka yabigenewe n‘izina ry’ubutumwa bwihariye bw’uwo biza guhabwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .